USAID Soma Umenye

34
USAID Soma Umenye Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 TUMENYE UBURYO BWO GUSUZUMA URUGERO RW’IMISOMERE MU KICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA (LEGRA)

Transcript of USAID Soma Umenye

USAID Soma Umenye

AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI N’ABASHINZWE UBUREZI MU NZEGO Z’IBANZE KU

MIYOBORERE YIMAKAZA IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE YO GUSOMA NO KWANDIKA NEZA IKINYARWANDA MU

KICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA

IGITABO CY’UHUGURWA Ikiciro cya I1, 2019

Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

TUMENYE UBURYO BWO GUSUZUMA URUGERO RW’IMISOMERE MU KICIRO CYA

MBERE CY’AMASHURI ABANZA (LEGRA)

Umushinga USAID Soma Umenye

TUMENYE UBURYO BWO GUSUZUMA URUGERO RW’IMISOMERE MU KICIRO CYA

MBERE CY’AMASHURI ABANZA (LEGRA)

INYOBORABAREZI YIFASHISHWA MU GUKORESHA ISUZUMA RYA LEGRA MU GIHEMBWE CYA 1

Werurwe 2020

© 2020 Rwanda Education Board

Uburenganzira bw’umuhanzi bw’ibikubiye muri iki gitabo, bufitwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

This work is licensed under the Creative Commons Attribution-NoDerivatives 4.0 International (CC BY-ND 4.0). To view a copy of this license, visit https://creativecommons.org/licenses/by-nd/4.0/. Under this license, you are free to copy, distribute, and transmit this work as long you provide attribution as follows: “This is an original work developed through collaboration between the Rwanda Education Board (REB) and the United States Agency for International Development (USAID), © Rwanda Education Board. More details on permissions under this license can be found at https://creativecommons.org/licenses/by-nd/4.0/.” Distribution of adaptations of this work are not permitted under this license without the permission of the copyright holder.

Iyi nyoborabarezi yashyizwe ahagaragara ku nkunga ya Amerika ibinyujije mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID). Ibitekerezo biyikubiyemo si ibya USAID cyangwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

IbirimoImpine ................................................................................................................................................................. 2

Intangiriro .......................................................................................................................................................... 3

Isuzuma rya LEGRA ni iki ? ........................................................................................................................... 3

Kuki ari ngombwa gukoresha isuzuma rya LEGRA ? .............................................................................. 3

Ibipimo ngenderwaho .................................................................................................................................... 4

Inama ya nyuma y’isuzuma ............................................................................................................................. 6

Isuzuma rya LEGRA ......................................................................................................................................... 7

Ibice bigize isuzuma rya LEGRA ................................................................................................................... 7

Kugezwaho impampuro z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma rya LEGRA .............................................. 8

Gufasha abanyeshuri wigisha kwitegura Umunsi wa 1 w’Isuzuma rya LEGRA .................................. 8

Gukoresha isuzuma ry’Umunsi wa 1 ........................................................................................................... 9

Gukosora no gutanga amanota ku bice by’isuzuma ku Munsi wa 1 .................................................... 12

Ibikorwa byo kwitegura Umunsi wa 2 w’Isuzuma rya LEGRA ............................................................ 13

Gukoresha isuzuma ry’Umunsi wa 2 ......................................................................................................... 14

Gukosora isuzuma ryo ku Munsi wa 2 ...................................................................................................... 16

Inama ibanziriza isuzuma .............................................................................................................................. 17

Kwandika amanota nyuma y’isuzuma ....................................................................................................... 17

Impamvu gukopera no gukopeza ku isuzuma ntacyo bimaze .............................................................. 19

Umwanzuro ..................................................................................................................................................... 19

IMIGEREKA ....................................................................................................................21

Inyandiko ya 1: Ibipimo ngenderwaho by’agateganyo mu isuzuma rya LEGRA mu Gihembwe cya 1, Icya 2 n’Icya 3 ..................................................................................... 21

Inyandiko ya 2: Ibice mu Gihembwe cya mbere hakurikijwe umwaka abanyeshuri bigamo n’umunsi w’isuzuma rya LEGRA .................................................................................. 22

Inyandiko ya 3: Uko amanota atangwa ku bice by’isuzuma rya LEGRA mu Gihembwe cya 1 ...... 23

Inyandiko ya 4: Ibikorwa by’imyiteguro birebana no gukoresha isuzuma ku bice byibandwaho mu isuzuma rya LEGRA .................................................................................................... 24

Inyandiko ya 5: Gahunda y’inama ibanziriza isuzuma rya LEGRA ........................................................ 25

Inyandiko ya 6: Ifishi y’amanota yuzuzwa n’umwarimu .......................................................................... 27

2 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

CWPM Umubare w’amagambo umunyeshuri asoma neza mu gihe cy’umunota (Igipimo cyo gusoma udategwa)

DOS Umuyobozi ushinzwe amasomo (mu kigo)

LEGRA Isuzuma ryo gusoma no kwandika Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza

ORF Gusoma udategwa

SEO/SEI Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge/Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge

Impine

3Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

IntangiriroMwarimu murezi wigisha Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, iyi nyoborabarezi igamije kugufasha gusobanukirwa uburyo bwo gusuzuma urugero rw’imisomere y’abanyeshuri mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza no kumenya uko wategura abanyeshuri bawe mbere yo kubakoresha iryo suzuma ndetse n’uko wakwifashisha ibivuye muri iryo suzuma. Iyi nyoborabarezi igamije gukoreshwa nk’inyunganizi ya videwo y’amahugurwa yateguwe na REB ku bufatanye na USAID Soma Umenye. Ariko uramutse udashoboye kubona iyo videwo, aya mabwiriza ubwayo yaba ahagije ku buryo wayifashisha mu gusuzuma urugero rw’imisomere mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Iyi nyoborabarezi iherekejwe n’imigereka imwe n’imwe ivugwa muri videwo y’amahugurwa ku isuzuma rya LEGRA. Iyo migereka urayisanga mu gice gihera k’iyi nyandiko.

Iyi nyoborabarezi hamwe na videwo y’amahugurwa ku isuzuma rya LEGRA bikwereka ku buryo burambuye buri ntambwe ukurikiza mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu kigo cyawe no mu ishuri ryawe. Iyi nyoborabarezi igaragaza ku buryo burambuye ibikorwa by’ingenzi bijyanye no gutegura isuzuma, kuritanga, kurikosora no kwandika amanota. Muri iyi nyoborabarezi hagaragazwamo kandi inama zihurirwamo n’abarimu b’Ikinyarwanda kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu ziba mbere na nyuma yo gukora isuzuma. Izo nama ziyoborwa n’umuyobozi w’ikigo cyangwa umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS).

Mu gice gisoza buri kiciro k’iyi nyoborabarezi urahasanga ibibazo. Ibyo bibazo byateguwe kugira ngo bigufashe gutekereza no kwibaza, kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo n’umuyobozi w’ikigo wigishaho igihe bibaye ngombwa ubaye uri kureba video y’amahugurwa ku isuzuma rya LEGRA cyangwa igihe cyose uri gusoma iyi nyoborabarezi.

Isuzuma rya LEGRA ni iki ?

Isuzuma rya LEGRA ni uburyo bw’isuzuma ritangwa ku banyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Ni isuzuma rifasha kumenya ubushobozi abanyeshuri bafite rikaba rikoreshwa n’umwarimu.

Isuzuma rya LEGRA riri mu rwego rw’isuzuma rusange riteganywa n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda. Ni isuzuma rikorwa umwarimu aha abanyeshuri nyuma ya buri gihembwe kugira ngo amenye ubushobozi bafite mu gusoma no kwandika Ikinyarwanda. Iri suzuma rikorwa mu minsi ibiri aho umunsi wa mbere uharirwa isuzuma rikorerwa mu ishuri ku banyeshuri bose naho umunsi wa kabiri abanyeshuri bakabazwa umwumwe.

Kuki ari ngombwa gukoresha isuzuma rya LEGRA ?

Umwarimu w’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza agomba kumenya urugero rwo gusoma no kwandika abanyeshuri be bagezeho mu Kinyarwanda. Na none kandi agomba kumenya abanyeshuri bakeneye ubufasha bwihariye mu isomo ryo gusoma Ikinyarwanda. Isuzuma rya LEGRA ni ryo umwarimu yifashisha kugira ngo ibyo abigereho.

4 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Isuzuma rya LEGRA ritangwa hamwe n’andi masuzuma rusange asanzwe asoza igihembwe. Ni isuzuma ry’Ikinyarwanda rihabwa abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Rigomba gukorwa mu gihe k’ibizamini bikorwa mu kigo bisoza igihembwe cya 1 n’icya 2.

Ibipimo ngenderwaho

REB yashyizeho ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi mu gusoma bwitezwe ku munyeshuri wo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Ibyo bipimo bigaragaza ikigero cy’ubushobozi umunyeshuri agomba kugaragaza mu masuzuma ya LEGRA akorwa mu mpera y’Igihembwe cya mbere n’iy’igihembwe cya kabiri no mu bizamini by’Ikinyarwanda bisoza Igihembwe cya gatatu bitegurwa na REB.

Hashyizweho ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi abanyeshuri baba bitezweho kugaragaza muri buri suzuma rya LEGRA. Ibyo bipimo bifasha umwarimu kumenya uko buri munyeshuri ahagaze muri buri mwitozo ugamije gusuzuma ubushobozi bwo gusoma no kwandika bwibandwaho mu isuzuma. Nubwo iyo myitozo iza kugaragazwa nyuma ku buryo burambuye, ni ngombwa kugaragaza ko muri yo harimo gutahura inyuguti, imigemo n’amagambo, icyandikwa, gusoma udategwa no kumva umwandiko.

Ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi bwitezwe bidufasha kumenya niba umunyeshuri ari ku rwego rukwiye, niba ari ku rwego ruciriritse, niba ari ku rwego rw’ibanze cyangwa niba atari yanatangira kumenya gusoma. Ni yo mpamvu igipimo cy’ubushobozi bwitezwe ari uburyo bwo gupima ubushobozi umunyeshuri afite mu gice iki n’icy’isuzuma. Ibyo bipimo biri ku mpera y’iyi nyoborabarezi ku mugereka witwa Inyandiko ya 1.

Gukoresha ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi bwitezwe ku banyeshuri bari mu mwaka uyu n’uyu bigaragaza ikigero cy’ubushobozi bwo gusoma umunyeshuri uri muri uwo mwaka agomba kuba afite ni uburyo budufasha gushyiraho inzego cyangwa urukurikirane by’ubushobozi bwitezwe ku banyeshuri.

• Ku isonga ni ho dusanga abanyeshuri bashobora gutahura amagambo no gusoma badategwa; icyo gihe akaba ari bwo tuvugako bashoboye kugaragaza ubushobozi bitezweho ku rwego rukwiye.

• Abanyeshuri bashobora gusoma amwe mu magambo ariko batari bashobora gusoma badategwa, icyo gihe tuvugako bagerageza “bari mu rwego ruciriritse”.

• Iyo abanyeshuri batangiye gusoma ariko bashobora gusoma amagambo make gusa, tuvuga ko badashoboye kugaragaza ubushobozi bitezweho «baba bari mu rwego rw’ibanze».

• Uretse abo banyeshuri twavuze, hari n’abandi baba batari batangira kumenya gusoma, badashora kuba basoma uko bikwiye ijambo na rimwe mu gihe cy’umunota. Tuvuga ko ari “abanyeshuri batazi gusoma”. Abanyeshuri bari muri iki kiciro, bahabwa zeru, bityo bikaba bivuzeko badashobora gusoma ijambo na rimwe ry’Ikinyarwanda.

• Twebwe abarimu tugomba kugira impungenge zidasanzwe kuri bene abo banyeshuri kuko biba bibagaragazako baba badakurikira isomo bityo bakaba bakeneye ubufasha bwihariye kuko baba bashobora guta ishuri cyangwa bikababera imbogamizi mu gukurikira andi masomo.

Kwiga gusoma bifitiye akamaro kanini umunyeshuri. Umunyeshuri ntashobora kwiga isomo iri n’iri igihe atazi gusoma. Iyo umwana arangije umwaka wa 3 w’amashuri abanza atazi gusoma ni ikimenyetso gikomeye cyane kigaragazako aba ashobora guta ishuri. Gutanga isuzuma ku banyeshuri ku buryo buhoraho ni bwo buryo bwonyine bugufasha kumenya imyigire yabo. Ibivuye muri iryo suzuma ni byo bigufasha kumenya abanyeshuri batazi gusoma n’abadashobora gusoma badategwa.

5Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Iyo umaze kubamenya, ufata ingamba zo kubaha ubufasha kugira ngo izo mbogamizi bafite zikemuke bityo abatari bazi gusoma na busa bakamenya gusoma n’abari bazi gusoma ariko bategwa, cyangwa bakananirwa gusoma ibintu bimwe na bimwe bakamenya gusoma badategwa.

REB yashyizeho ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi bwitezwe ku munyeshuri muri buri gihembwe (reba Inyandiko ya 1 iri mu Mugereka). Ibipimo ngenderwaho bifite akamaro kurusha ibindi byose ni ibigenderwaho mu isozwa ry’umwaka. Ibindi bipimo biza biganisha kuri ibyo bigenderwaho mu isozwa ry’umwaka.

Umwarimu agomba kumenya ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi bwitezwe ku banyeshuri bo muri buri shuri rye no kuri buri suzuma akoresha. Ibyo bimufasha kumenya niba abanyeshuri bari kugera cyangwa batari kugera kuri ibyo bipimo.

Igipimo k’ingenzi kurusha ibindi kijyanye na kimwe mu bigize igikorwa umunyeshuri asabwa gukora ni ikijyanye no gusoma udategwa. Gusoma udategwa bigaragarira mu isuzuma ryo gusoma agakuru umunyeshuri ahabwa. Ako gakuru kaba karimo amagambo umunyeshuri agomba kuba yarize hakurikijwe umwaka yigamo nk’uko biba bigaragara mu nteganyanyigisho.

Ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi bwitezwe ku munyeshuri byerekanako umunyeshuri urangije Igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 3 w’amashuri abanza aba yitezweho ubushobozi bwo gusoma amagambo 27 mu gihe cy’umunota umwe. Ayo magambo agomba kuba ari ku kigero cy’uwo mwaka yigamo. Bityo rero, iyo umunyeshuri uri mu gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 3 w’amashuri abanza ashoboye gusoma neza ayo magambo 27 muri icyo gihe cy’umunota, tuvuga ko ari “ku rwego rukwiye” (Reba imbonerahamwe ikurikira n’Inyandiko ya 1)

Ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi bwo gusoma udategwa ku banyeshuri barangije igihembwe cya 1 n’icya 3 by’umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 mu mashuri abanza

Umwaka Igihembwe Ufite zeru

Uri ku rwego rw’ibanze

Uri ku rwego ruciriritse

Uri ku gipimo cy’urwego rukwiye

P1 3 0 cwpm 1-6 cwpm 7-9 cwpm 10 cwpm

P21 0 cwpm 1-9 cwpm 10-14 cwpm 15 cwpm3 0 cwpm 1-9 cwpm 10-24 cwpm 25 cwpm

P31 0 cwpm 1-15 cwpm 16-26 cwpm 27 cwpm3 0 cwpm 1-17 cwpm 18-39 cwpm 40 cwpm

Ikitonderwa: ‘cwpm’ bivuga umubare w’amagambo umunyeshuri asoma neza mu gihe cy’umunota

Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe igaragara haruguru, umunyeshuri urangije umwaka wa 3 w’amashuri abanza aba yitezweho ubushobozi bwo gusoma neza amagambo 40 mu gihe cy’umunota (cwpm). Ni ukuvugako kuzuza igipimo cy’ “ubushobozi bwitezwe” ni ukuba umunyeshuri ashobora gusoma neza amagambo 40 mu gihe cy’umunota.

Umunyeshuri uri mu Gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 3 w’amashuri abanza akaba ashobora gusoma neza amagambo 27 mu gihe cy’umunota aba azashobora kurangiza uwo mwaka wa 3 azi gusoma neza amagambo 40 mu gihe cy’umunota. Bityo rero, ubushobozi umunyeshuri agaragaje mu Gihembwe cya 1 budufasha kumenya mbere y’igihe ubushobozi buri munyeshuri azarangiza umwaka afite.

6 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Uko abanyeshuri bagenda bimuka bajya mu myaka yisumbuyeho, umubare w’amagambo baba bitezweho kumenya gusoma mu gihe cy’umunota ugenda wiyongera hakirikijwe umwaka barimo.

Nta gipimo dufite kigaragaza ubushobozi bwo gusoma udategwa ku banyeshuri bari mu Gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 1 w’amashuri abanza kuko nta bushobozi bwo gusoma abo banyeshuri baba bitezweho igihe batari binjira mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wabo wa mbere mu kigo.

Ibipimo ngenderwaho by’ubushobozi bwo gusoma udategwa ku munyeshuri urangije Igihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2 n’uwa 3 y’amashuri abanza ni ibi bikurikira:

Umwaka wa 2: Umunyeshuri ufite zeru = nta jambo na rimwe ashobora gusoma neza mu gihe cy’umunota

Umwaka wa 2: Umunyeshuri uri ku rwego rw’ibanze = ashobora gusoma neza amagambo ari hagati ya 1-9

Umwaka wa 2: Umunyeshuri uri ku rwego ruciriritse = ashobora gusoma neza amagambo ari hagati ya 10 – 14

Umwaka wa 2: Umunyeshuri uri ku rwego rukwiye = ashobora gusoma neza amagambo 15 nibura.

Umwaka wa 3: Umunyeshuri ufite zeru = nta jambo na rimwe ashobora gusoma neza mu gihe cy’umunota

Umwaka wa 3: Umunyeshuri uri ku rwego rw’ibanze = ashobora gusoma neza amagambo ari hagati ya 1-15

Umwaka wa 3: Umunyeshuri uri ku rwego ruciriritse = ashobora gusoma neza amagambo ari hagati ya 16 – 26

Umwaka wa 3: Umunyeshuri uri ku rwego rukwiye = ashobora gusoma neza amagambo 27 nibura.

Inama ya nyuma y’isuzumaIyo isuzuma rya LEGRA rirangiye, umuyobozi w’ikigo cyangwa umuyobozi ushinzwe amasomo atumira abarimu mu nama yo gusuzuma ibyavuye mu isuzuma.

Iyo umwarimu yarangije gukosora amasuzuma yose no gushyikiriza amanota umuyobozi w’ikigo cyangwa umuyobozi ushinzwe amasomo, abayobozi b’ikigo batumiza inama y’abarimu bose bigisha isomo ry’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu kigo.

Muri iyo nama, umwarimu aba yitezweho:

• Kuvuga mu nshamake uko isuzuma rya LEGRA ryagenze.• Kugaragaza niba ibyo yari yarateganyije mu nama ibanziriza isuzuma (umubare

w’abanyeshuri bari mu rwego rukwiye mu gusoma udategwa ndetse n’ umubare w’abanyeshuri babona zeru mu gusoma) ari byo byagaragaye; niba abanyeshuri barakoze neza cyangwa nabi kurenza uko yari abyiteze

• Kugaragaza uko ateganya gushakira umuti imbogamizi zagaragaye ku birebana n’umusaruro abanyeshuri bagaragaje mu isuzuma

• Gukora urutonde rw’ibintu ashobora kurushaho kunoza mu kigo ke mu gukoresha isuzuma ritaha

• Gutegura gahunda y’ibikorwa bizafasha gukemura imbogamizi hagamijwe gufasha abanyeshuri bafite ikibazo mu myigire.

7Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Isuzuma rya LEGRAMu gukoresha isuzuma rya LEGRA wibanda ku bumenyi butandukanye harimo ubushobozi bwo gutahura inyuguti, imigemo n’amagambo, gusoma udategwa , kumva umwandiko no kwandika mu Kinyarwanda. Ubwo nibwo bumenyi bw’ibanze umunyeshuri akeneye kugira ngo imyigire ye igende neza. Kwiga ubwo bumenyi mu rurimi kavukire bifasha kandi byorohera umunyeshuri no kubwiga mu zindi ndimi.

Isuzuma rya LEGRA rigizwe n’ibice bine. Ibice bimwe bigizwe n’amasuzuma akorerwa rimwe mu ishuri umwarimu akayakoresha ku munsi wa 1 w’isuzuma; ibindi bice bigizwe n’imyitozo yo gusoma ikorwa n’umunyeshuri umwumwe ku giti ke, yo igikorwa ku munsi wa 2 w’isuzuma aho umwarimu atanga isuzuma akorana na buri munyeshuri ku giti ke (ubu buryo bugereranywa no gutanga penetensiya).

Mu Gihembwe cya 1 cy’Umwaka wa 1, umwarimu atanga amasuzuma atatu yo mu itsinda akorerwa mu ishuri noneho akanatanga isuzuma rimwe akorana na buri munyeshuri ku giti ke. Mu Gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2 n’uwa 3 by’amashuri abanza, umwarimu atanga amasuzuma abiri yo mu itsinda akorerwa mu ishuri noneho akanakoresha n’andi masuzuma abiri akorana na buri munyeshuri ku giti ke.

Ibice bigize isuzuma rya LEGRA Isuzuma rusange rya LEGRA rigizwe n’ibice bine kuri buri mwaka abanyeshuri bigamo. Buri gice gishyirwa ku manota 10. Ibyo bice uko ari bine byiharira amanota 40 ku ndangamanota umunyeshuri ahabwa iyo igihembwe kirangiye. Andi manota 40 asigaye ava mu isuzuma rifasha kumenya ubushobozi abanyeshuri bafite rikorwa mu gihembwe kugira ngo amanota yose y’Ikinyarwanda asoza igihembwe kuva mu mwaka wa 1 kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ashyirwe kuri 80.

Ibice bijyanye n’umwaka wa 1 w’amashuri abanza ni ibi bikurikira:

Igice cya 1 Gusoma inyuguti

Igice cya 2 Gusoma imigemo n’amagambo

Igice cya 3 Icyandikwa

Igice cya 4 Gusoma neza inyuguti, imigemo, n’amagambo

Buri gice gishyirwa ku manota 10. Ayo manota yose ashyirwa kuri 40 agomba kwandikwa ku ndangamanota ya buri munyeshuri.

Ibice bijyanye n’umwaka wa 2 w’amashuri abanza ni ibi bikurikira:

Igice cya 1 Gusoma inyuguti, imigemo/amagambo

Igice cya 2 Icyandikwa

Igice cya 3 Gusoma udategwa

Igice cya 4 Kumva umwandiko

Buri gice gishyirwa ku manota 10. Ayo manota yose ashyirwa kuri 40 agomba kwandikwa ku ndangamanota ya buri munyeshuri.

8 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Ibice bijyanye n’umwaka wa 3 w’amashuri abanza ni ibi bikurikira:

Igice cya 1 Gusoma amagambo amenyerewe

Igice cya 2 Icyandikwa

Igice cya 3 Gusoma udategwa

Igice cya 4 Kumva umwandiko

Buri gice gishyirwa ku manota 10. Ayo manota yose ashyirwa kuri 40 agomba kwandikwa ku ndangamanota ya buri munyeshuri.

Nyuma yo kumenya ibice ibyo ari byo, tugomba na none gusuzuma tukareba ibipimo ngenderwaho

biteganyijwe kuri buri suzuma. Reba Inyandiko ya 1.

Kugezwaho impampuro z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma rya LEGRA

Umuyobozi w’ikigo ni we ujya ku biro by’Akarere kuzana impapuro z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma rya LEGRA kandi ibyo akabikora ku munsi ubanziriza uwo iryo suzuma rigomba gukorwaho.

Impapuro z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma zifatwa ku biro by’Akarere ni izi zikurikira:

• Ku mwaka wa 1: Kopi zigenewe umwarimu z’ibice byose uko ari bine na kopi igenewe umunyeshuri iriho inyuguti, imigemo n’amagambo asoma

• Ku mwaka wa 2: Kopi zigenewe umwarimu z’ibice byose uko ari bine na kopi igenewe umunyeshuri iriho ibyo umwandiko asoma

• Ku mwaka wa 2: Kopi zigenewe umwarimu z’ibice byose uko ari bine na kopi igenewe umunyeshuri iriho umwandiko asoma.

Gufasha abanyeshuri wigisha kwitegura Umunsi wa 1 w’Isuzuma rya LEGRA

Umwarimu wigisha mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza agomba gufasha abanyeshuri be kwitegura isuzuma rya LEGRA umunsi umwe mbere y’uko Umunsi wa mbere w’iryo suzuma ugera. Ibyo bituma amasuzuma akorerwa mu itsinda agenda neza. Mbere y’uko Umunsi wa 1 w’isusuma ugera, umwarimu agomba gukora ibintu bikurikira:

• Kubwira abanyeshuri bose ko bagomba kuba bari ku kigo ku munsi w’Isuzuma.

• Gukora ku buryo hakorwa isuku mu ishuri.

• Kubwira abanyeshuri ku munsi ubanziriza Umunsi wa 1 w’isuzuma ko bagomba kuzaza ku ishuri bitwaje urupapuro n’ikaramu isanzwe cyangwa ikaramu y’igiti.

• Gutegura intebe abanyeshuri bazicaraho mu ishuri. Iyo bishoboka, ku ntebe hicaraho abanyeshuri 2 gusa – baba benshi ntibarenge 3. Izo ntebe zigomba kuba zitegeranye kugira ngo abanyeshuri badakoperana.

• Gutekereza ku mbogamizi ashobora guhura nazo no gufatanya na bagenzi be mu guteganya mbere y’igihe uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’izo mbogamizi.

9Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

• Kugenzura no kumenya niba impapuro zose z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma zarakuwe ku biro by’Akarere zigahabwa abarimu bigisha mu mu mashuri azakorerwamo isuzuma rya LEGRA.

Urutonde rugaragaza ibikorwa byose by’imyiteguro bikenewe ku birebana n’Umunsi wa 1

w’Isuzuma urarusanga mu gice gihera k’iyi nyoborabarezi rukaba rwitwa Inyandiko ya 4.

Gukoresha isuzuma ry’Umunsi wa 1

Muri iki gice, turibanda ku buryo umwarimu akoresha isuzuma rifatiye ku bikorwa umunyeshuri asabwa gukora mu isuzuma.

Ku Munsi wa 1, abanyeshuri b’umwaka wa 1 bakora ibi bikurikira:

Igice cya 1 Gusoma inyuguti

Igice cya 2 Gusoma imigemo n’amagambo

Igice cya 3 Icyandikwa

Ku Munsi wa 1, abanyeshuri b’umwaka wa 2 n’uwa 3 bakora ibi bikurikira:

Igice cya 1 Gutahura inyuguti/imigemo/amagambo

Igice cya 2 Icyandikwa

Mbere yo gutangira isuzuma ryo ku Munsi wa 1, umwarimu agomba :

• Iyo ari mu mwaka wa 2 n’uwa 3, gushyira ku kibaho ingero z’ibibazo ndetse ibisubizo biteganywa kuri ibyo bibazo byatanzwe nk’ingero. Ibyo byose ubyandukura ubivanye mu mpapuro z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma.

• Iyo ari mu mwaka wa 1, kwandika izina rya buri munyeshuri ku rupapuro asubirizaho ibibazo by’isuzuma.

• Iyo ari mu mwaka wa 1, kwandika ingero zose n’ikibazo cya mbere ku kibaho.

Igihe isuzuma ritangiye:

• Kureba niba abanyeshuri bicaye batandukanye ku buryo buhagije kugira ngo hirindweko bakoperana.

• Kureba niba buri munyeshuri afite intebe yo kwicaraho kandi afite ameza yo kwandikiraho yisanzuye;

• Kureba niba buri munyeshuri afite urupapuro rutanditseho n’ikaramu isanzwe/ikaramu y’igiti. Iyo hari abatabifite bagomba gutira bagenzi babo bafite ibyo badakoresha cyangwa waba ufite ibyo wabitse ku ruhande ukabibaha.

• Kugenzura no kwizera neza ko buri munyeshuri yanditse izina rye ku rupapuro rwe rwo gusubirizaho ibibazo by’isuzuma.

• Kubwira abanyeshuri ko bagiye guhabwa amagambo bari buhitemo asabwa. Kubibutsako

10 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

ibyo bandika ari byo bizifashishwa mu kubaha ubufasha bakeneye, bityo bakaba bagomba kwirinda gukopera. Kubibabwira muri aya magambo, “nuramuka ukopeye, bizatuma ntashobora kumenya imiterere nyayo y’ubufasha ngomba kuguha. Nkeneye cyane kumenya ibyo ushobora gukora ubwawe, kuko sinkeneye kumenya ibyo mugenzi wawe ashobora gukora ubwe.”

• Kongera kugenzura hagamijwe kureba niba nta cyuho cyatuma habaho gukopera.

Uburyo bwo gukoresha isuzuma ryo gusoma inyuguti/imigemo/amagambo

• Buri suzuma rifite ingero 2 ziherekejwe n’ibibazo 5 bigomba gusubizwa.

• Buri suzuma rifite ingero 2 zasubijwe hifashishijwe uburyo bw’imyigire n’imyigishirize bwa “Ndatanga urugero, Dukorane twese, Buri wese akore”, ziherekejwe n’ibibazo 5 buri munyeshuri asubiza ku giti ke.

• Ku birebana n’urugero rwa mbere, umwarimu abwira abanyeshuri ko icyo basabwa ari gusubiza ikibazo (bagomba gutega amatwi ibyo uvuga noneho bagatahura iyo nyuguti/iryo jambo mu magambo ane yanditse ku kibaho.

• Ibisubizo biri byo biba byanditse mu mubyimba munini ku rupapuro rw’ibibazo rwifashishwa mu isuzuma nk’uko bigaragara mu ngero zikurikira:

Urugero: 1) byo 2) bwo 3) mwo 4) cyo

1) ubwiza 2) ubwanwa 3) umwaka 4) umunwa

• Gusoma urugero rw’ikibazo cya mbere no gusaba umunyeshuri ubyifuza kwandika igisubizo nyacyo akoresheje nimero yacyo ku kibaho (aha ni ukuvuga urugero rwanditse mu mubyimba ku rupapuro rw’umwarimu).

• Iyo umunyeshuri wifuje kwandika igisubizo yanditse igisubizo kiri cyo, umwarimu aramushimira noneho akabaza abandi banyeshuri basigaye niba basobanukiwe icyo basabwa gukora. Ni ngombwa kugenzura niba bagisobanukiwe koko kuko hari abashobora kwivugira Yego gusa kubera gusubiriza mu kigare! Iyo basubije Yego, icyo gihe urakomeza. Iyo basubije Oya, umwarimu asaba wa munyeshuri wanditse igisubizo kiri cyo gusobanura impamvu icyo gisubizo ari cyo.

• Kujya ku rugero rwa kabiri nabwo ukabigenza gutyo.

• Iyo umunyeshuri wifuje kwandika igisubizo yanditse igisubizo kitari cyo, umwarimu asaba undi munyeshuri ubyifuza kuza kwandika igisubizo kiri cyo akoresheje nimero yacyo.

• Umwarimu agomba gukomeza kubigenza gutyo kugeza igihe habonetse umunyeshuri wandika igisubizo kiri cyo.

Iyo umwarimu amaze kubona neza ko abanyeshuri basobanukiwe icyo basabwa gukora, agomba:

• Kwerekana inyunguti /amagambo bine ku kibaho ku birebana n’ikibazo cya mbere.

• Gusaba abanyeshuri kwandika ‘1’.

• Kuvuga ijambo riri ryo.

• Gusubiramo iryo jambo inshuro zirenze imwe.

• Kubwira abanyeshuri “Muhitemo igisubizo kiri cyo muri ibi bisubizo byatanzwe. Nabahaye ibisubizo bine bishoboka kuri buri kibazo, bityo mukaba musabwa igisubizo kiri cyo muri ibyo bisubizo bine mutahura inyuguti/ijambo ndavuga. Nimwumva mu byo mvuze harimo

11Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

inyuguti iriyo/ijambo riri ryo, mwandike iyo nyuguti/iryo jambo maze inyuguti y’icyo gisubizo muyandike iruhande rwa nimero ‘1’. Bityo icya mbere gishobora kuba ‘1b’ cyangwa ‘1d’.

• Kugendagenda mu ishuri hagamijwe kureba igihe abanyeshuri barangiriza no kwirinda ko hagira abakopera. Birabujijwe gufasha umuyeshuri gusubiza.

Iyo ari mu mwaka wa 1, uhita uhanagura ikibaho iyo abanyeshuri barangije gusubiza ikibazo cya mbere, bityo ukaboneraho kwandika inyuguti z’ikibazo cya 2. Ibyo bifasha kwirinda ko abanyeshuri bavangitiranya ibibazo kandi bakanacanganyikirwa.

Iyo ari mu mwaka wa 2 n’uwa 3, umwarimu ashobora kwandika ibibazo byose ku kibaho mbere y’uko isomo ritangira. Iyo afite impungenge z’uko abanyeshuri bashobora gukopera cyangwa gucanganyikirwa, abigenza nk’uko bigenda mu mwaka wa 1.

Birabujijwe gufasha umunyeshuri mu buryo ubu n’ubu cyangwa kumwereka mu buryo ubu n’ubu igisubizo kiri cyo. Iyo umunyeshuri avuzeko atigenze yumva ibyo wavuze, ushobora gusubiramo iryo jwi. Iyo umunyeshuri ashyize akamenyetso ku majwi abiri ku murongo umwe, umwarimu agomba kumubwirako agomba gushyira akamenyetso ku gisubizo kimwe gusa kuri uwo murongo umwe. Iyo umunyeshuri adasobanukiwe umurongo bariho, ushobora kumwereka ubwo murongo unyereza urutoki rwawe kuri uwo murongo wose (aha wirinda kuganisha urutoki ku gisubizo iki n’iki).

Iyo abanyeshuri barangije kwandika igisubizo kiri cyo bakoresheke nimero yacyo, umwarimu:

• Yerekena ku kibaho ya magambo ane /za nyuguti enye ku kibazo cya kabiri.

• Abwira abanyeshuri kwandika ‘2’.

• Avuga ijambo riri ryo.

• Asubiramo iryo jambo inshuro zirenze imwe.

• Abwira abanyeshuri gutahura ijambo/inyuguti muri uwo murongo wa 2 w’amagambo/inyuguti no kwandika iryo jambo akoresheje nimero y’icyo gisubizo iruhande rwa nimero ‘2’.

• Agendagenda mu ishuri hagamijwe kureba igihe abanyeshuri barangiriza no kwirinda ko hagira abakopera. Birabujijwe gufasha abanyeshuri mu buryo ubu n’ubu, keretse iyo bari kwitegereza umurongow’amagambo cyangwa inyuguti utari wo. Iyo umunyeshuri ari kwitegereza umurongo utari wo, umwarimu akoresha urutoki ruberekeza ku murongo uri wo, ariko akirinda kugira icyo avuga.

• Niba ari mu mwaka wa 1, umwarimu asiba ikibazo cya 2 noneho akandika ikibazo cya 3.

Iyo abanyeshuri barangije kwandika igisubizo kiri cyo bakoresheje nimero yacyo, umwarimu ajya ku kibazo cya 3 akabigenza nk’uko yabigenje ku bindi bibazo. Ni na ko akomeza kubigenza ku kibazo cya 4 no ku kibazo cya 5.

Iyo igice kirangiye, umwarimu abwira abanyeshuri ati “Ni byiza/Mwakoze neza’.

Uburyo bwo gutanga isuzuma ry’icyandikwa

Iyo hageze igihe cy’igice cya nyuma cy’imyitozo yok u munsi wa 1, ni ukuvuga icyandikwa, umwarimu agomba:

12 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

• Kubwira abanyeshuri kwirinda guhita bandika bakimara kumva inyuguti/ijambo. Ababwirako ahubwo bagomba kumva iyo nyuguti/ijambo inshuro 3, noneho bakandika NYUMA y’uko umaze kubabwira kwandika.

• Gusoma mu ijwi riranguruye inyuguti/imigemo/ijambo/interuro bya mbere inshuro eshatu abanyeshuri bateze amatwi.

• ibyo birangiye, umwarimu abwira abanyeshuri ati, “Ngaho nimwandike”. Kubabwira kwandika inyuguti/ijambo bumvise. Gutegerezako abanyeshuri barangiza kwandika.

• Iyo abanyeshuri barangije kwandika, umwarimu akurikizaho ijambo rya kabiri. Umwarimu akomeza kubigenza gutyo.

Iyo ari mu mwaka wa 2 n’uwa 3, muri iryo suzuma hazamo n’interuro. Gusoma interuro yose uko bisanzwe. Kwirinda gusoma iyo nteruro utandukanya amagambo. Kwirinda gusoma ayo magambo ugenda buhoro, ahubwo ukayasoma uko bisanzwe. Gukomeza gusubiramo kugeza igihe abanyeshuri bandikira. Mbere yo gusoma ijambo cyangwa interuro bikurikiraho, ni ngombwa kubanza kugenzura niba abanyeshuri barangije kwandika ijambo wari urangije kubasomera.

Iyo abanyeshuri barangije, umwarimu aravuga ati, “Ni byiza”. Iyo ibyo birangiye akurikizaho gukusanya impapuro zabo zose.

Kungurana ibitekerezo:

Ese ugomba gukora iki iyo abanyeshuri bakomeje kugusaba gusubiramo ijambo cyangwa interuro?

Gukosora no gutanga amanota ku bice by’isuzuma ku Munsi wa 1

Igihe abanyeshuri barangije isuzuma ry’Umunsi wa 1, umwarimu agomba gukusanya impapuro zose abanyeshuri basubirijeho.

Icyo gihe, umwarimu agomba:

• Gukosora adatinze isuzuma uhereye igihe rirangiriye. Gukosora ntibigomba gutwara igihe kirekire.

• Gukosorera hamwe na bagenzi be bigisha mu kiciro cya 1 cy’amashuri abanza ibyo bakabikora bari mu itsinda cyangwa buri wese agakosora ukwe ari mu ishuri rye.

Iyo umwarimu akosora, agomba:

• Kwandika amanota umunyeshuri abonye ku ifishi y’amanota

• Kugenzura kugira ngo yizereko amanota atanze kuri buri gice yanditswe ku izina ry’umunyeshuri nyirayo koko;

• Kugenzura kugira ngo yizereko amanota ya buri gice yanditswe ukwayo kandi ko buri manota akurikiranye neza.

Gutanga amanota:

Mu mwaka wa 1, ibice byo Gusoma inyuguti no Gusoma imigemo n’Icyandikwa bibarwa

13Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

ku manota 10 buri cyose, bityo buri kibazo kikaba gikosorwa ku manota 2. Kuri buri kibazo umunyeshuri abona amanota 0 cyangwa 2. Imbonerahamwe ikurikira igaragaza uko bikorwa.

Umubare w’ibibazo biri byo 1 kiri cyo 2 biri byo 3 biri byo 4 biri byo 5 biri byoAmanota atangwa Amanota 2 Amanota 4 Amanota 6 Amanota 8 Amanota 10

Mu mwaka wa 2 n’uwa 3, igice byo Gusoma inyuguti/imigemo n’amagambo bikosorwa ku manota 10, bityo buri kibazo kikagenerwa amanota 2. Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe iri haruguru, umunyeshuri ahabwa amanota 0 cyangwa 2 kuri buri kibazo.

Mu mwaka wa 2 n’uwa 3, buri jambo riri mu Cyandikwa rihabwa inota rimwe. Muri buri cyandikwa harimo amagambo 10. Umubare w’amanota atangwa ku nteruro uterwa n’umubare w’amagambo ari yo arimo. Ijambo ryose ryanditse nabi rifatwa ko ritari ryo. Amagambo abiri yanditse afatanye nta mwanya uyatandukanya yombo afatwako atari yo. Nta manota atangwa ku twatuzo.

Uko amanota atangwa kuri buri gice bigaragazwa muri iyi nyoborabarezi mu mugereka wiswe Inyandiko ya 3.

Kungurana ibitekerezo:

Ni kuki ari ngomba gutanga amanota no kuyandika mu ifishi isuzuma rikimara kurangira?

Ibikorwa byo kwitegura Umunsi wa 2 w’Isuzuma rya LEGRA

Umunsi wa 2 uharirwa isuzuma ry’ibice byo gusoma udategwa no kumva umwandiko kuri buri munyeshuri umwumwe. Ni bwo umwarimu akoresha isuzuma ku buri munyeshuri ku giti ke. Mu mashuri menshi, bene iri suzuma rifata Umunsi wa 2 wose cyangwa igice kinini cyawo. Muri bimwe mu bigo binini cyangwa mu bigo bifite amashuri afite abanyeshuri benshi, bene iryo suzuma rishobora no kugeza ku Munsi wa 3.

Mu kwitegura Umunsi wa 2 w’isuzuma, umwarimu agomba:

• Iyo ari mu mwaka wa 2 n’uwa 3, umwarimu agomba gukora ku buryo akoresha akabaragihe. Aha ni ukuvuga akabaragihe gashobora kugaragaza igihe umunota utangiriye n’igihe urangiriye. Umuntu ashobora gukoresha akabaragihe ko muri telefoni ye. Byarushaho no kuba byiza umwarimu akoresheje koronometero.

• Gutegura ibyumba by’ishuri n’amasomo ku buryo bumufasha kureba buri munyeshuri ukwe.

• Kwitegura ku buryo igihe uri gukoresha isuzuma buri munyeshuri, abandi banyeshuri bategereje kugerwaho baba bafite icyo bakora cyangwa se bakaba bari gukurikiranwa n’undi mwarimu.

14 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

• Mbere yo gutangira isuzuma, kugira ameza n’intebe ebyiri, imwe ikaba ari iyo mwarimu agomba kwicaraho indi ikaba iyo umunyeshuri ukoreshwa isuzuma yicaraho. Izo ntebe zigomba kuba ziri ku gice kimwe cy’ameza kugira ngo umwarimu abe yicaye iruhande rw’umunyeshuri. Ibi bifasha umwarimu kureba ijambo umunyeshuri ari gusoma no kurushaho kumva neza icyo ari gusoma.

Urutonde rugaragaza ibikorwa byose by’imyiteguro bikenewe ku birebana n’Umunsi wa 2 w’Isuzuma urarusanga muri iyi nyoborabarezi rukaba rwitwa Inyandiko ya 4.

Isuzuma rikorwa n’abanyeshuri bo mu mwaka wa 1 ntirisaba kubarirwa igihe, ariko isuzuma ryo gusoma udategwa ku banyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 risaba ko hakoreshwa uburyo bwo kubara umunota. Isuzuma ryo gusoma udategwa ni isuzuma risabako umunyeshuri asoma inkuru umwarimu ashyize imbere ye. Umwarimu ashobora gukoresha koronometere cyangwa telefoni ye kugira ngo abare umunota.

Ku munsi wa 2 w’Isuzuma, abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere bakora umwitozo wo gusoma inyuguti, imigemon’ijambo. Abanyeshuri b’umwaka wa mbere ntibakoreshwa isuzuma ryo gusoma udategwa cyangwa iryo kumva umwandiko.

Ku munsi wa 2 w’Isuzuma, buri munyeshuri wo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 akoreshwa isuzuma ryo gusoma udategwa no kumva umwandiko.

Urutonde rw’amasuzuma yose akorwa mu mwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 y’amashuri abanza urarusanga muri iyi nyoborabarezi rukaba rwitwa Inyandiko ya 2.

Kungurana ibitekerezo:

Ni iki ukora kugira ngo witegure isuzuma ukorera buri munyeshuri ku giti ke?

Ni iki ukora kugira ngo wizereko umunyeshuri atarangaye mu gihe uri kumukoresha isuzuma ryo gusoma udategwa?

Gukoresha isuzuma ry’Umunsi wa 2

Uburyo bwo gukoresha isuzuma ryo gusoma neza inyuguti, imigemo n’amagambo ku banyeshuri b’umwaka wa 1

Umwarimu ahagamagara buri munyeshuri ukwe kugira ngo aze akoreshwe iryo suzuma ryo gusoma rigufi. Iyo uhamagaye abanyeshuri kugira ngo baze bakoreshwe isuzuma kandi ukabikora ukurikije urutonde rw’uko amazina yabo akurikirana ku ifishi wandikaho amanota, kwandika amanota bagize muri iryo suzuma birakorohera kuko bigufasha guhita wandika amanota bakirangiza isuzuma. Ni ngombwa kugerageza gukora ku buryo bicara mu ishuri bagakurikirana hakurikijwe uko bakurikirana kuri urwo rutonde.

Abanyeshuri buri wese ukwe bagomba kuvuga neza mu ijwi riranguruye inyuguti, imigemo n’amagambo biri ku rupapuro bahawe na mwarimu. Iyo umunyeshuri avuze buri nyuguti cyangwa buri jambo, ukurikizaho umunyeshuri ukurikiyeho, noneho ukagenda ugaragaza ibyo uwo munyeshuri yavuze neza uko bikwiye. Umwarimu ntagomba kureka abanyeshuri kongera gusubiramo inyuguti iyi n’iyi cyangwa ijambo iri n’iri keretse iyo bari kwikosora ubwabo.

Iyo buri munyeshuri amaze kurangiza isuzuma, ashobora kubwira mugenzi we ukurikiraho kuza gukora isuzuma. Kuko iyo bibaye ngombwa ko umwarimu ari we wigira mu ishuri guhamagara umunyeshuri ukurikiyeho bituma umwarimu atakaza igihe.

15Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Uburyo bwo gukoresha isuzuma ryo gusoma udategwa no kumva umwandiko ku banyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3

Umwarimu ahamagara abanyeshuri bose buri wese ku giti ke. Iyo uhamagaye abanyeshuri kugira ngo baze bakoreshwe isuzuma kandi ukabikora ukurikije urutonde rw’uko amazina yabo akurikirana ku ifishi wandikaho amanota, kwandika amanota bagize muri ayo masuzuma abiri birakorohera kuko bigufasha guhita wandika amanota bakirangiza ayo masuzuma. Ni ngombwa kugerageza gukora ku buryo bicara mu ishuri bagakurikirana hakurikijwe uko bakurikirana kuri urwo rutonde.

Iyo umunyeshuri amaze kwicara, umwarimu amusaba kwitegura gusoma inkuru yashyize imbere ye akayisoma vuba kandi neza ku buryo bushoboka bwose. Mwarimu abaza umunyeshuri niba y’iteguye hanyuma akamubwira gutangira gusoma akimara gutangira kubara umunota. Ni ngombwa kubara umubare w’amagambo umunyeshuri yasomye uko bikwiye mu gihe cy’umunota wa mbere, noneho ukandika uwo mubare ku ifishi wandikaho amanota.

Iyo umunyeshuri atagize ijambo na rimwe ashobora gusoma uko bikwiye, umuha ‘0’ kandi ntumubaza ibibazo byo kumva umwandiko.

Iyo umunyeshuri ashoboye gusoma amagambo yose cyangwa amwe, umwarimu yirinda kumuhagarika iyo igihe cy’umunota kirangiye, akandika umubare nyawo w’amagambo umunyeshuri yasomye neza mu gihe cy’umunota wa mbere ariko akareka umunyeshuri agakomeza gusoma kugeza ku minota 3.

Umwarimu areka umunyeshuri agakomeza gusoma kugeza igihe arangirije inkuru cyangwa ananiriwe gusoma.

Kungurana ibitekerezo:

Ku bwawe, ni ibihe bintu ubona bishobora kubangamira umunyeshuri bikamubuza gusoma adategwa?

Ni gute wakora kugira ngo ibyo bintu ntibibangamire cyane umunyeshuri mu gusoma adategwa mu gihe ari mu gice cy’isuzuma ryo gusona udategwa?

Iyo umunyeshuri arangije gusoma inkuru, umwarimu amubaza ibibazo bitanu bifasha kumenya niba umunyeshuri yumve iyo nkuru. Umwarimu asubiramo buri kibazo inshuro ebyiri cyangwa zirenga iyo bibaye ngombwa.

Umwarimu ategereza ko umunyeshuri asubiza buri kibazo mbere y’uko abaza ikibazo gikurikiyeho. Iyo umunyeshuri atinze gusubiza, umwarimu ashobora kumubaza niba azi igisubizo.

Iyo umunyeshuri asubije ko atazi igisubizo, umwarimu ahita ajya ku kibazo gikurikiyeho.

Kuri buri kibazo cyose umunyeshuri asubije neza agihabwaho amanota 2, bityo kumva umwandiko bikaba bibarwa ku manota 10.

Iyo hakorwa amasuzuma ku gusoma udategwa no kumva umwandiko, umwarimu agomba:

• Kwicara iruhande rw’umunyeshuri kugira ngo amwumve neza.

• Gukora ku buryo yizerako umuyeshuri atabangamiwe n’urusaku cyangwa bagenzi be bari kumwumva.

• Kubara igihe umunota wa mbere utangiriye n’igihe urangiriye.

• Kwandika umubare nyawo w’amagambo umuyeshuri yavuze neza mu gihe cy’umunota umwe

16 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

• Kureka umunyeshuri akarangiza gusoma inkuru noneho akabona kumubaza ibibazo.

• Gusubiramo buri kibazo cyo kumva umwandiko nibura inshuro 2.

• Kwandika umubare nyawo w’ibisubizo nyabyo umunyeshuri yatanze, akoresheje uburyo yakoresheje ku bikorwa by’isuzuma ryakorewe mu itsinda – buri gisubizo nyacyo gihabwa amanota 2.

Gukosora isuzuma ryo ku Munsi wa 2

Gukosora isuzuma ryo gusoma udategwaGusoma udategwa bishyirwa ku manota 10. Umwarimu yandika umubare w’amagambo umunyeshuri yasomye neza mu gihe cy’umunota wa mbere. Icyo gihe umwarimu yifashisha imbonerahamwe ikurikira kugira ngo yandike amanota umunyeshuri yabonye.

Umwaka w’amashuri abanza umunyeshuri yigamo

Umubare w’amagambo umunyeshuri yasomye neza Amanota

Umwaka wa 2 0 0Umwaka wa 2 Amagambo 1 – 9 2Umwaka wa 2 Amagambo 10 – 14 5Umwaka wa 2 Amagambo 15 cyangwa arenga 10

Umwaka w’amashuri abanza umunyeshuri yigamo

Umubare w’amagambo umunyeshuri yasomye neza Amanota

Umwaka wa 3 0 0Umwaka wa 3 Amagambo 1 – 15 2Umwaka wa 3 Amagambo 16 – 26 5Umwaka wa 3 Amagambo 27 cyangwa arenga 10

Gutanga amanota ku isuzuma ryo kumva umwandiko

Ibibazo byo kumva umwandiko bishyirwa ku manota 10. Ni ukuvugako umunyeshuri ahabwa amanota 2 kuri buri kibazo yasubije neza.

Uko amanota atangwa mu isuzuma ryo ku munsi wa 1 n’uwa 2 bukubiye muri iyi nyoborabarezi mu kiswe Inyandiko ya 3.

Kungurana ibitekerezo:

Isuzuma rusange risoza igihembwe rya buri munyeshuri mu isomo ry’ikinyarwanda rishyirwa ku manota angahe?

Ayo manota y’isuzuma risoza igihembwe abarwa gute? Muri ayo manota hashyirwamo amanota angahe, yaba avuye mu isuzuma rigenda rikorwa mu gihembwe n’avuye mu isuzuma rya LEGRA? (Igihembwe cya 1 n’icya 2) n’ayo mu bizamini bya Leta (Igihembwe cya 3)?

17Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Inama ibanziriza isuzumaMu gihe cy’umunsi umwe cyangwa iminsi ibiri mbere y’uko isuzuma rya LEGRA rikorwa, umuyobozi w’ikigo cyangwa umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS) atumira abarimu mu nama ibanziriza isuzuma.

Umuyobozi w’ikigo cyangwa umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS) ni we uyobora iyo nama. Urugero rwa gahunda y’ibisuzumwa muri iyo nama biri mu mugereka w’iyi nyoborabarezi witwa Inyandiko ya 5.

Umwarimu agomba kwitegura iyi nama. Umwarimu agomba gufata akanya agatekereza akareba umubare w’abanyeshuri bo muri shuri yigisha Ikinyarwanda abona ko bashobora kugera ku gipimo ngenderwaho ‘cy’ubushobozi bitezweho’ mu gikorwa cyo gusoma. Nk’umwarimu, utekereza ko abazagira zeru ari bangahe?

Muri iyo nama ibanziriza isuzuma ni ho umwarimu agaragariza bene iyo mibare y’ibyo bice byombi.

Kugira ngo umwarimu ashobore kugenekereza iyo mibare mbere y’uko iyo nama iba, agomba kuba azi ibipimo ngenderwaho mu gusoma udategwa abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bo mu myaka yigishamo bitezwe kugeraho.

Muri iyo nama, umwarimu agomba kuba ashobora:

• Kugenekereza umubare w’abanyeshuri yitezeho ‘kugira ubushobozi bitezweho’ bwo kugera ku gipimo ngenderwaho’ mu isuzuma ryo gusoma udategwa. Ni ukuvuga umubare w’abanyeshuri bo mu mwaka wa 2 bashobora gusoma neza amagambo 15 mu gihe cy’umunota ndetse n’umubare w’abanyeshuri bo mu mwaka wa 3 bashobora gusoma neza amagambo 27 muri icyo gihe cy’umunota. Umwarimu agomba kwibuka ko nta suzuma ryo gusoma udategwa rikorwa mu Gihembwe cya 1 ku banyeshuri bo mu mwaka wa 1.

• Kugenekereza umubare w’abanyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 abona ko bazabona zeru mu gice cy’isuzuma ryo gusoma udategwa.

• Kugaragaza ingorane yumva ashobora kuzahura nazo mu gukoresha isuzuma rya LEGRA ndetse n’uburyo yumva yazakoresha mu kurishakira umuti.

Kwandika amanota nyuma y’isuzuma

Iyo amanota y’isuzuma amaze gutangwa, umwarimu yuzuza ayo manota ku mafishi ahurizwamo amanota abanyeshuri b’ishuri rye babonye mu isuzuma. Iyo umwarimu ashobora kubona mudasobwa igendanwa (tablet), ashobora kuzuza ayo manota akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga. Mu rwego rwo gufasha umwarimu gusobanukirwa uburyo bwo kuzuza amafishi yandikwamo amanota n’akoreshwa mu gutanga raporo ku isuzuma, hari inyandiko areberaho uko kuzuza ayo mafishi bikorwa. Iyo nyandiko ni Inyandiko ya 6.

Iyo umwarimu adashoboye kubona mudasobwa igendanwa (tablet), ashobora gukoresha ifishi iri mu buryo bw’urupapuro. Icyo gihe umwarimu agomba kwibuka kugira kopi asigarana. Umwarimu ni we uza ku isonga mu bakenera gukoresha ayo makuru, bityo bikaba bitakumvikana ukuntu yatanga kopi y’amanota y’abanyeshuri be babonye ntagire iyo asigarana! Agombwa kwifashisha ayo manota kugira ngo asobanukirwe neza ikigero cy’ubushozi bw’abanyeshuri be mu gusoma. Ibivuye mu isuzuma rya LEGRA bifasha umwarimu kumenya abanyeshuri be badashobora gusoma (ni ukuvuga ababonye zeru), abashobora kuba bagira amagambo amwe basoma n’abashobora gusoma badategwa (abafite cyangwa abarengeje “ubushobozi bitezweho’). Umwarimu yifashisha

18 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

aya makuru kugira ngo agire ibyo yahindura mu myigishirize ye ariko cyane cyane akanashobora kugira ibikorwa akora hagamijwe gukemura imbogamizi ziriho bifasha abanyeshuri bananiwe kwiga gusoma mu masomo asanzwe.

Ifishi ihurizwamo amakuru igomba gushyirwamo amazina y’abanyeshuri no kugaragaza muri bo abakobwa n’abahungu. Iyo ibyo birangiye, handikwamo amanota buri munyeshuri yabonye muri buri gice cy’isuzuma rya LEGRA. Ibyo bice bigenda bihinduka bitewe n’ibihembwe n’umwaka abanyeshuri bigamo. Ibyo wanditse muri iyo fishi bikwibutsa icyo buri gice kijyanye na cyo ndetse n’umubare ntarengwa w’amanota atangwa kuri cyo gice.

Mu Gihemwe cya 1 cy’umwaka wa 1, ibyo bice ntibiba bitandukanye cyane. Umwarimu yifashisha ibyanditse ku ifishi iyo akeneye kugira ibyo yiyibutsa.

Umwarimu agomba gukora ku buryo yizera ko amanota buri munyeshuri yabonye mu isuzuma yanditswe. Ibyavuye mu isuzuma bimufasha kumenya abanyeshuri bafite ingorane n’abakeneye gufashwa.

Nyuma yo gukoresha abanyeshuri isuzuma no kwandika amanota yabo mu gitabo gihurizwamo amanota, umwarimu agomba:

• Kwaka umuyobozi w’ikigo ifishi ihurizwamo ibyavuye mu isuzuma kugira ngo yuzuzemo amanota y’abanyeshuri bakoze isuzuma.

• Kwandika amanota y’abanyeshuri imbere y’amazina yabo yitonze kugira ngo yirinde kuba yakwibeshya

• Kugenzura kugira ngo arebe niba amanota agaragara ku mpapuro abanyeshuri bakoreyeho isuzuma ahuye n’ari ku ifishi ikurizwamo amanota

• Kugenzura kugira ngo yizere ko umubare w’abanyeshuri bakoze ibice by’isuzuma ryo ku munsi wa 1 ungana n’uwabakoze iby’isuzuma ryo ku munsi wa 2, yasanga iyo mibare itandukanye akongera akagenzura ibyo yanditse. Birashoboka ko umubare w’abanyeshuri baje ku Munsi wa 1 w’isuzuma utandukana n’uwabaje ku munsi wa 2 w’isuzuma, ariko ni ngombwa ko umubare w’abanyeshuri bakoze buri gice cyo ku munsi wa 1 w’isuzuma uba umwe ndetse akaba ari na ko bigomba kugenda kuri buri gice cy’Umunsi wa 2 w’isuzuma. Ni yo mpamvu dutanze nk’urugero, ari ngombwa ko umubare w’abanyeshuri bahawe amanota mu gice cyo gusoma udategwa uba ungana n’uw’abahawe amanota mu gice cyo kumva umwandiko.

• Gushyikiriza umuyobozi w’ikigo cyangwa umuyobozi ushinzwe amasomo ifishi yujujwe neza

• Gukora ku buryo yizera ko asigarana amafishi y’umwimerere y’amanota y’abanyeshuri be kubera ko aba agomba kuyifashisha kugira ngo amenye abanyeshuri bafite ingorane no kubafasha.

Kungurana ibitekerezo:

Ni gute uzarushaho kunoza imyigishirize yawe ushingiye ku isuzuma rya LEGRA umaze gukora?

19Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Impamvu gukopera no gukopeza ku isuzuma ntacyo bimaze Hari impamvu eshatu zikomeye cyane zishimangira ko umwarimu atakagombye guhindura amanota y’abanyeshuri:

(i) Umwarimu ni we uza ku isonga mu bazakenera kwifashisha ibyavuye mu isuzuma, kuko ari byo bizamufasha kumenya abanyeshuri batazi gusoma, abashobora gusoma badategwa n’abakeneye gufashwa ku buryo bwihariye. Ibyavuye mu isuzuma ni byo umwarimu ashingiraho mu gufata ikemezo ku byo agomba gukora kugira ngo imbogamizi zikemuke no kumenya abanyeshuri bagomba gusabwa kwitabira Gahunda Nzamurabushobozi. Ntacyo bimaze kubeshya kuko uba wibeshya ubwawe.

(ii) Iyo wongereye amanota abanyeshuri bawe bagize muri iri suzuma, hari igihe amanota bazagira mu isuzuma ritaha ashobora kujya hasi y’ayo, maze icyo gihe bigasa n’ibigaragarako uri kugenda unanirwa kugera ku ntego.

(iii) Hari igihe ibyo wakoze bishobora kuvumburwa. Iyo bigenze gutyo abanyeshuri bashobora kukurakarira kubera kubavutsa uburenganzira bwo guhabwa ubufasha bakeneye cyangwa se abayobozi b’ishuri bari kugaragaza umusaruro urenze uwo bari bitezweho. Iyo abanyeshuri bakoreshejwe isuzuma n’umugenzuzi w’uburezi mu Murenge cyangwa umuyobozi w’ikigo bazabona amanota ari hasi cyane ugereranyije n’ayo babonye mu isuzuma rya LEGRA. Nibigenda bityo, umwarimu azakorwa n’ikimwaro.

Kungurana ibitekerezo:

Ese mugenzi wawe aje akagusaba kongera amanota abanyeshuri bo mu ishuri ryawe bagize mu isuzuma rya LEGRA kugira ngo ikigo cyanyu kirusheho kugaragara neza, wabigenza ute kugira ngo umwumvisheko uwo mugambi atari mwiza?

Umwanzuro

Kugira ngo LEGRA ishobore gukorwa neza kandi igere ku ntego, ubufatanye hagati y’abarimu n’abayobozi burakenewe mu mashuri yose. Inzego z’uburezi mu murenge no mu turere zirasabwa gukurikirana no gutanga ububasha bwose bushoboka.

20 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Inyandiko zifashishwa mu isuzuma rya LEGRA

Imigereka:

IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanzaIMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanzaIMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza

Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1

Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 2121212121

Inyandiko ya 1: Ibipimo ngenderwaho by’agateganyo 1 mu isuzuma rya LEGRA mu Gihembwe cya 1, Icya 2 n’Icya 3

Imbonerahamwe ya 1: Ibipimo ngenderwaho ku birebana no gusoma udategwa (cwpm = amagambo umunyeshuri asoma neza mu gihe cy’umunota)

Umwaka umunye-shuri yigamo

Igihembwe Umunyeshuri ufite zeru

Umunyeshuri uri ku rwego rw’ibanze

Umunyeshuri uri ku rwego ruciriritse

Umunyeshuri uri ku rwego rukwiye

Umunyeshuri uri ku rwego rw’ikirenga

Igipimo ngenderwaho

Umwaka wa 1

2 0 cwpm 1-2 cwpm 3-6 cwpm 7-9 cwpm 10+ cwpm 7 cwpm3 0 cwpm 1-6 cwpm 7-9 cwpm 10-20 cwpm 21+ cwpm 10 cwpm

Umwaka wa 2 1 0 cwpm 1-9 cwpm 10-14 cwpm 15-25 cwpm 26+ cwpm 15 cwpm

2 0 cwpm 1-9cwpm 10-20 cwpm 20-30 cwpm 31+ cwpm 20 cwpm3 0 cwpm 1-9 cwpm 10-24 cwpm 25-35 cwpm 36+ cwpm 25 cwpm

Umwaka wa 3 1 0 cwpm 1-15 cwpm 16-26 cwpm 27-39 cwpm 40+ cwpm 27 cwpm

2 0 cwpm 1-16 cwpm 17-30 cwpm 31-44 cwpm 45+ cwpm 31 cwpm3 0 cwpm 1-17 cwpm 18-39 cwpm 40-50 cwpm 51+ cwpm 40 cwpm

Imbonerahamwe ya 2: Ibipimo ngenderwaho ku birebana no kumva umwandiko

Umwaka umunye-shuri yigamo

Igihem-bwe

Umunye-shuri ufite zeru

Umunye-shuri uri ku rwego rw’ibanze

Umunye-shuri uri ku rwego ruciriritse

Umunyeshuri uri ku rwego rukwiye

Umunye-shuri uri ku rwego rw’ikirenga

Ibipimo ngenderwaho

Umwaka wa 1

2 0 20% 40% 60% to 80% 100% TBD3 0 20% 40% 60% to 80% 100% 60%

Umwaka wa 2

1 0 20% 40% 60% to 80% 100% 60%2 0 20% 40% 60% to 80% 100% 60%3 0 20% 40% 60% to 80% 100% 60%

Umwaka wa 3 1 0 20% 40% to

60% 80% 100% 80%

2 0 20% 40% to 60% 80% 100% 80%

3 0 20% 40% to 60% 80% 100% 80%

Imbonerahamwe ya 3: Gutahura amagambo umwarimu yasomye (ku manota 5)

Umwaka umunyeshuri yigamo

Igihembwe

Umunyeshuri ufite zeru

Umunyeshuri uri ku rwego rw’ibanze

Umunyeshuri uri ku rwego ruciriritse

Umunyeshuri uri ku rwego rukwiye

Umunyeshuri uri ku rwego rw’ikirenga

Igipimo ngenderwaho

Umwaka wa I 2 Amagambo nyayo 0

Amagambo nyayo 1

Amagambo nyayo 2-3

Amagambo nyayo 4

Amagambo nyayo 5

Amagambo nyayo 4

Umwaka wa 2

1 Amagambo nyayo 0

Amagambo nyayo 1

Amagambo nyayo 2-3

Amagambo nyayo 4

Amagambo nyayo 5

Amagambo nyayo 4

2 Amagambo nyayo 0

Amagambo nyayo 1

Amagambo nyayo 2-3

Amagambo nyayo 4

Amagambo nyayo 5

Amagambo nyayo 4

Umwaka wa 3

1 Amagambo nyayo 0-1

Amagambo nyayo 2

Amagambo nyayo 3

Amagambo nyayo 4

Amagambo nyayo 5

Amagambo nyayo 4

2 Amagambo nyayo 0-1

Amagambo nyayo 2

Amagambo nyayo 3

Amagambo nyayo 4

Amagambo nyayo 5

Amagambo nyayo 4

1 N’ubwo bimwe muri ibi bipimo ngenderwaho byemejwe ku mugaragaro na REB mu 2019, hariho ibitari byemezwa ku mugaragaro. Ni yo mpamvu bigomba kwifashishwa n’abarimu n’ibigo hagamijwe gusa kubireberaho kugeza igihe bizemerezwa.

22 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 122 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza22 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza22 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanzaInyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 122

Imbonerahamwe ya 4: Kwandika amagambo n’interuro bisomwe n’umwarimu ( 5 mu mwaka wa 1, 10 mu mwaka wa 2 n’uwa 3)

Umwaka umunyeshuri yigamo

Igihembwe

Umunyeshuri ufite zeru

Umunyeshuri uri ku rwego rw’ibanze

Umunyeshuri uri ku rwego ruciriritse

Umunyeshuri uri ku rwego rukwiye

Umunyeshuri uri ku rwego rw’ikirenga

Igipimo ngenderwaho

Umwaka wa 1 2 Ibyo yanditse

neza 0 Ibyo yanditse neza 1

Ibyo yanditse neza 2-3

Ibyo yanditse neza 4

Ibyo yanditse neza 5

Ibyo yanditse neza 4

Umwaka wa 2

1 Ibyo yanditse neza 0-1 (0- 10%)

Ibyo yanditse neza 2-3 (20% - 39%)

Ibyo yanditse neza 4-6 (40% - 69%)

Ibyo yanditse neza 7-8 70% to 89%)

Ibyo yanditse neza 9+ (90% +)

Ibyo yanditse neza 7 (70%)

2 Ibyo yanditse neza 0-1 (0 - 10%)

Ibyo yanditse neza 2-3 (20% - 39%)

Ibyo yanditse neza 4-6 (40% - 69%)

Ibyo yanditse neza 7-8 70% to 89%)

Ibyo yanditse neza 9+ (90% +)

Ibyo yanditse neza 7 (70%)

Umwaka wa 3

1 Ibyo yanditse neza 0-2 (0-29%)

Ibyo yanditse neza 3 (30 - 39%)

Ibyo yanditse neza 4-6 (Ibyo yanditse neza 40% - 59%)

Ibyo yanditse neza 7-8 c70% - 89%)

Ibyo yanditse neza 9+ (90% +)

Ibyo yanditse neza 7 (70%)

2 Ibyo yanditse neza 0-3 (Ibyo yanditse neza 0 - 39%)

Ibyo yanditse neza 4 (Ibyo yanditse neza 40 - 49%)

Ibyo yanditse neza 5-6 (Ibyo yanditse neza 50% - 69%)

Ibyo yanditse neza 7-8 (Ibyo yanditse neza 70% to 89%)

Ibyo yanditse neza 9+ (90% cyangwa birenze)

Ibyo yanditse neza 7 (70%)

Inyandiko ya 2: Ibice mu Gihembwe cya mbere hakurikijwe umwaka abanyeshuri bigamo n’umunsi w’isuzuma rya LEGRA

Ku munsi wa 1 w’isuzuma, abanyeshuri bo mu mwaka wa 1 bakora ibice bikurikira:

Igice cya 1 Gusoma inyuguti

Igice cya 2 Gusoma imigemo n’amagambo

Igice cya 3 Icyandikwa

Ku munsi wa 2 w’isuzuma, abanyeshuri bo mu mwaka wa 1 bakora ibice bikurikira:

Igice cya 4 Gutahura inyuguti, umugemo n’ijambo

Ku munsi wa 1 w’isuzuma, abanyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 bakora ibice bikurikira:

Igice cya 1 Gutahura inyuguti/imigemo/amagambo

Igice cya 2 Icyandikwa

Ku munsi wa 2 w’isuzuma, abanyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 bakora ibice bikurikira:

Igice cya 3 Gusoma udategwa

Igice cya 4 Kumva umwandiko

23Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 23IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURI

Igenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 23IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 23IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza

Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 23

Inyandiko ya 3: Uko amanota atangwa ku bice by’isuzuma rya LEGRA mu Gihembwe cya 1

Uko amanota atangwa ku bice byo gutahura inyuguti, imigemo n’amagamgo mu mwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3

Umubare w’ibibazo umunyeshuri yasubije neza

Ibibazo byasubijwe neza 1

Ibibazo byasubijwe neza 2

Ibibazo byasubijwe neza 3

Ibibazo byasubijwe neza 4

Ibibazo byasubijwe neza 5

Amanota 2 4 6 8 10

Uko amanota atangwa ku Cyandikwa mu mwaka wa 1

Umubare w’ibyo umunyeshuri yanditse neza

Ibyo umunyeshuri yanditse neza 1

Ibyo umunyeshuri yanditse neza 2

Ibyo umunyeshuri yanditse neza 3

Ibyo umunyeshuri yanditse neza 4

Ibyo umunyeshuri yanditse neza 5

Amanota 2 4 6 8 10

Uko amanota atangwa ku Cyandikwa mu mwaka wa 2 n’uwa 3 Umubare w’ibyo umunye-shuri yanditse neza

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 1

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 2

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 3

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 4

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 5

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 6

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 7

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 8

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 9

Ibyo umunye-shuri yanditse neza 10

Amanota 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10

Uko amanota atangwa ku Gusoma udategwa mu mwaka wa 2 n’uwa 3

Umwaka umunyeshuri yigamo

Umubare w’amagambo umunyeshuri yasomye neza Amanota

Umwaka wa 2 0 0Umwaka wa 2 Amagambo 1 – 9 2Umwaka wa 2 Amagambo 10 – 14 5Umwaka wa 2 Amagambo 15 cyangwa arenga 10

Umwaka umunyeshuri yigamo

Umubare w’amagambo umunyeshuri yasomye neza Amanota

Umwaka wa 3 0 0Umwaka wa 3 Amagambo 1 – 15 2Umwaka wa 3 Amagambo 16 – 26 5Umwaka wa 3 Amagambo 27 cyangwa arenga 10

Uko amanota atangwa ku Kumva umwandiko mu mwaka wa 2 n’uwa 3

Umubare w’ibibazo umunyeshuri yasubije neza

Ibyasubijwe neza 1

Ibyasubijwe neza 2

Ibyasubijwe neza 3

Ibyasubijwe neza 4

Ibyasubijwe neza 5

Amanota 2 4 6 8 10

24 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 124 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza24 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza24 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanzaInyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 124

Inyandiko ya 4: Ibikorwa by’imyiteguro birebana no gukoresha isuzuma ku bice byibandwaho mu isuzuma rya LEGRA

Umunsi wa 1: Imyiteguro ibanziriza ikoreshwa ry’isuzuma rya LEGRA

• Kubwira abanyeshuri bose ko bagomba kuba bari ku kigo ku munsi w’Isuzuma.

• Gukora ku buryo hakorwa isuku mu ishuri.

• Kubwira abanyeshuri ku munsi ubanziriza Umunsi wa 1 w’isuzuma ko bagomba kuzaza ku ishuri bitwaje urupapuro n’ikaramu isanzwe cyangwa ikaramu y’igiti.

• Gutegura ibyumba by’amashuri neza no kubisukura. Iyo bishoboka, ku ntebe hicaraho abanyeshuri 2 gusa – baba benshi ntibarenge 3. Izo ntebe zigomba kuba zitegeranye kugira ngo abanyeshuri badakoperana.

• Gutekereza ibibazo ibi n’ibi bishobora kuvuka no gufatanya na bagenzi be mu guteganya mbere y’igihe uburyo bwo gukemura ibyo bibazo.

• Kugenzura no kumenya niba impapuro zose z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma zarakuwe ku biro by’Akarere no kureba niba warahawe impampuro z’isuzuma zijyanye n’umwaka wigishamo.

Mbere yo gutangira isuzuma ryo ku Munsi wa 1, umwarimu agomba:

• Iyo ari mu mwaka wa 2 n’uwa 3, gushyira ku kibaho ingero zose n’ibisubizo by’ibibazo. Ibyo byose ubyandukura ubivanye mu mpapuro z’ibibazo zifashishwa mu isuzuma.

• Iyo ari mu mwaka wa 1, kwandika gusa ingero n’ikibazo cya mbere.

• Iyo ari mu mwaka wa 1, kwandika izina rya buri munyeshuri ku rupapuro rwe.

Iyo isuzuma ritangiye:

• Kureba niba abanyeshuri bicaye batandukanye ku buryo buhagije kugira ngo hirindweko bakoperana.

• Kureba niba buri munyeshuri afite intebe yo kwicaraho kandi afite ameza yo kwandikiraho yisanzuye;

• Kureba niba buri munyeshuri afite urupapuro rutanditseho n’ikaramu isanzwe/ikaramu y’igiti. Iyo hari abatabifite bagomba gutira bagenzi babo bafite ibyo badakoresha cyangwa waba ufite ibyo wabitse ku ruhande ukabibaha.

• Kugenzura no kwizera neza ko buri munyeshuri yanditse izina rye ku rupapuro rwe rwo gusubirizaho ibibazo by’isuzuma. Niba ari mu mwaka wa 2 n’uwa 3, kureba niba buri munyeshuri yanditse izina rye ku rupapuro.

• Kubwira abanyeshuri ko hari udukino dufatiye ku magambo bagomba gukina ubwabo. Kubibutsako ibyo bandika ari byo bizifashishwa mu kubaha ubufasha bakeneye, bityo bakaba bagomba kwirinda gukopera. Kubibabwira muri aya magambo, “nuramuka ukopeye, bizatuma ntashobora kumenya imiterere nyayo y’ubufasha ngomba kuguha. Nkeneye cyane kumenya ibyo ushobora gukora ubwawe, kuko sinkeneye kumenya ibyo mugenzi wawe ashobora gukora ubwe.”

• Kongera kugenzura hagamijwe kureba niba nta cyuho cyatuma habaho gukopera.

25Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 25IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURI

Igenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 25IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 25IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza

Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 25

Umunsi wa 2: Imyiteguro ibanziriza ikoreshwa ry’isuzuma rya LEGRA

• Iyo ari mu mwaka wa 2 n’uwa 3, umwarimu agomba gukora ku buryo akoresha akabaragihe. Aha ni ukuvuga akabaragihe gashobora kugaragaza igihe umunota utangiriye n’igihe urangiriye. Umuntu ashobora gukoresha akabaragihe ko muri telefoni ye. Byarushaho no kuba byiza umwarimu akoresheje koronometero.

• Gutegura ibyumba by’ishuri n’amasomo ku buryo bufasha kureba buri munyeshuriku giti ke.

• Kwitegura ku buryo igihe uri gukoresha isuzuma buri munyeshuri, abandi banyeshuri bategereje kugerwaho baba bafite icyo bakora cyangwa se bakaba bari gukurikiranwa n’undi mwarimu.

• Mbere yo gutangira isuzuma, kugira ameza n’intebe ebyiri, imwe ikaba ari iyo mwarimu agomba kwicaraho indi ikaba iyo umunyeshuri ukoreshwa isuzuma yicaraho. Izo ntebe zigomba kuba ziri ku gice kimwe cy’ameza kugira ngo umwarimu abe yicaye iruhande rw’umunyeshuri. Ibi bifasha umwarimu kureba ijambo umunyeshuri ari gusoma no kurushaho kumva neza icyo ari gusoma.

Inyandiko ya 5: Gahunda y’inama ibanziriza isuzuma rya LEGRA

(Abarimu bagomba guhabwa inshingano hashingiwe ku burambe no ku bumenyi bafite ku birebana n’uburyo isuzuma rikorwa)

(i) Gutanga ikaze

(ii) Icyo inama igamije

(iii) Inshamake y’icyo isuzuma rigamije

(iv) Ibibazo abarimu bigisha mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bagomba gusubiza:

a. Ese ni uwuhe musaruro witeze ku banyeshuri bawe mu masuzuma ya LEGRA?

b. Ese ushobora kuba uzi umubare w’abanyeshuri bawe batari bemenya gusoma?

c. Ese ku bwawe umubare w’abanyeshuri bawe bafite ubushobozi bwo gusoma bitezweho ungana ute?

d. Ese hari gahunda waba warashyizeho hagamijwe gufasha abanyeshuri batri bamenya gusoma?

e. Ni izihe mbogamizi usanga tuzahura na zo mu gukoresha isuzuma rya LEGRA muri iki kigo?

f. Ese izo mbogamizi twazikemura gute?

(v) Inshamake y’imbogamizi n’uburyo bushobora gukoreshwa mu kuzikemura

(vi) Gusuzuma imyiteguro y’ibikorwa by’isuzuma rya LEGRA

(vii) Izindi mpungenge ku birebna no gukoresha isuzuma rya LEGRA

(viii) Gusoza

26 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 126 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza26 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza26 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanzaInyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 126

Gahunda y’inama ya nyuma y’isuzuma rya LEGRA

(i) Gutanga ikaze

(ix) Icyo inama igamije

(ii) Kubira buri mwarimu mu nshamake uko isuzuma rya LEGRA ryagenze

(iii) Ibibazo abarimu bigisha mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bagomba gusubiza:

a. Ese abanyeshuri banyu bagize uwuhe musaruro mu masuzuma ya LEGRA?

b. Ese uwo musaruro bagize uhagaze ute mugereranyije n’uwo mwari mubitezeho?

c. Umubare w’abanyeshuri banyu bananiwe gusoma inyuguti (ku bari mu mwaka wa 1) cyangwa ijambo (ku bari mu mwaka wa 2 n’uwa 3) mu isuzuma ungana ute?

d. Ese uwo mubare ni kimwe n’uwo mwateganyaga, uri hasi cyangwa uri hejuru y’uwo mwateganyaga?

e. Ese umubare w’abanyeshuri banyu badafite ubushobozi bwo gusoma buri hasi y’ubwo bari bitezweho ungana ute?

f. Ese uwo mubare ni kimwe n’uwo mwateganyaga, uri hasi cyangwa uri hejuru y’uwo mwateganyaga?

g. Murateganya gute gufasha abanyeshuri badashobora kugira ikintu na kimwe basoma? None se abadafite ubushobozi bwo gusoma bari bitezweho bo murateganya kubafasha gute?

h. Ni ubuhe bufasha mukeneye ku bandi barimu bagenzi banyu bigisha mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza ndetse no ku buyobozi bw’ikigo kugira ngo mushobore gushyira mu bikorwa ingamba zo gukemura imbogamizi zihari?

(iv) Inshamake y’ingamba zigomba gufatwa n’abarimu ku giti cyabo n’izigomba gufatwa n’ikigo mu gukemura imbogamizi zihari hagamijwe kurushaho kuzamura ubushobozi bwo gusoma mu kigo.

(v) Gusuzuma amasomo yigiwe mu bikorwa by’isuzuma rya LEGRA

(vi) Gusoza

27Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 27IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURI

Igenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 27IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 27IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza

Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 1 27

Inyandiko ya 6: Amafishi y’uzuzwamo amanota y’Ikinyarwanda

A: IFISHI YUZUZWA N’UMWARIMU

Intara: Akarere: Umurenge: Ishuri: Kodi y’ishuri: Igihembwe: Umwaka: A, B, C, D, E, F... IngungaMbere ya saa sitaNyuma ya saa sita

Amazina y’umwarimu: Umubare w’abanyeshuri bose:

Inshamake y’imitsindire

mu ishuri

Abagize zeru Urwego rw’ibanze Urwego ruciriritse Urwego rukwiye

0 1 - 4 5 - 7 8 - 10

Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa

Igice cya 1Igice cya 2Igice cya 3Igice cya 4

No Amazina y’umunyeshuri IgitsinaGabo/gore

Amanota yabonye mu gice

cya 1

Amanota yabonye mu gice

cya 2

Amanota yabonye mu gice

cya 3

Amanota yabonye mu gice

cya 4

Igiteranyo/40

cwpm Amanota

123456789

101112

Igikorwa cya 2: Gushyira amanota ku ifishi iri mu buryo bw’urupapuro yoherereza umuyobozi w’ikigo kugira ngo na we ayishyikirize umugenzuzi w’uburezi mu Murenge. Kugira ngo bikorwe neza, mu gice cya mbere cy’Ifishi A.1 wandikamo abanyeshuri bose, baba abakobwa n’abahungu, babonye ‘0’. Iyo ibyo birangiye ukurikizaho kwandika igiteranyo cy’umubare w’abanyeshuri babonye ‘0’. Mu bice by’iyo fishi bikurikiraho, wandikamo umubare w’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa ndetse n’igiteranyo cy’umubare w’abanyeshuri bagize amanota ari hagati 1-4 mu isuzuma ryo gusoma ibaruwa. Mu bice bikurikiraho wandikamo abanyeshuri (abakobwa n’abahungu) bagize amanota ari hagati ya 5-7 mu isuzuma ryo gusoma ibaruwa. Ibice bya nyuma by’iyo fishi byo byandikwamo abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 8-10. Ibice bihera ni byo umwarimu yandikamo igiteranyo cy’umubare w’abahungu n’abakobwa. Igice gihera ibindi cyo umwarimu yandikamo abanyeshuri bose bakoze isuzuma. Uko ni na ko umwarimu abigenza ku yandi masuzuma ya A.2; A.3; A.4; A.5; A.6.

Kobwa Hungu

28 Inyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 128 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza28 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza28 IMFASHANYIGISHO KU MYIGIRE IBEREYE BURI MUNYESHURIIgenewe abarimu b’Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanzaInyoborabarezi yifashishwa mu gukoresha isuzuma rya LEGRA mu gihembwe cya 128

B: IFISHI YUZUZWA N’UMUYOBOZI W’ISHURI IGARAGAZA INSHAMAKE YARYO

Intara Akarere Umurenge Ikigo cy’ishuri Kodi y’ishuri Igihembwe

Igice cya 1 Igice cya 2Abagize

zeruUrwego

rw’ibanzeUrwego

ruciriritseUrwego rukwiye

Abagize zeru

Urwego rw’ibanze

Urwego ruciriritse

Urwego rukwiye

0 1 - 4 5 - 7 8 - 10 0 1 - 4 5 - 7 8 - 10Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa

Umwaka wa 1

Umwaka wa 2

Umwaka wa 3

Igiteranyo

Igice cya 3 Igice cya 4Abagize

zeruUrwego

rw’ibanzeUrwego

ruciriritseUrwego rukwiye

Abagize zeru

Urwego rw’ibanze

Urwego ruciriritse

Urwego rukwiye

0 1 - 4 5 - 7 8 - 10 0 1 - 4 5 - 7 8 - 10Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa Hungu Kobwa

Umwaka wa 1

Umwaka wa 2

Umwaka wa 3

Igiteranyo

Umukono na Kashe:

Umuyobozi w’Ishuri

USAID Soma Umenye

AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI N’ABASHINZWE UBUREZI MU NZEGO Z’IBANZE KU

MIYOBORERE YIMAKAZA IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE YO GUSOMA NO KWANDIKA NEZA IKINYARWANDA MU

KICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA

IGITABO CY’UHUGURA Ikiciro cya I1, 2019