RAPORO Y’UMWAKA WA 2014-2015 Y’INTARA Y’IBURASIRAZUBA · Nyuma y’ijambo rirambuye yagejeje...

88
REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’IBURASIRAZUBA P.O. BOX: 30 RWAMAGANA TEL/FAX : 0252567931 Email : [email protected] RAPORO Y’UMWAKA WA 2014-2015 Y’INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Transcript of RAPORO Y’UMWAKA WA 2014-2015 Y’INTARA Y’IBURASIRAZUBA · Nyuma y’ijambo rirambuye yagejeje...

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

1 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTARA Y’IBURASIRAZUBA

P.O. BOX: 30 RWAMAGANATEL/FAX : 0252567931

Email : [email protected]

RAPORO Y’UMWAKA

WA 2014-2015

Y’INTARA Y’IBURASIRAZUBA

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 2

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

3 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTARA Y’IBURASIRAZUBA

P.O. BOX: 30 RWAMAGANA

TEL/FAX : 0252567931

Email : [email protected]

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014-2015 Y’INTARA

Y’IBURASIRAZUBA.

Rwamagana, Nyakanga 2015

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 4

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

5 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

I. RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE 2014-15 MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA

II. Iriburiro

Nk'uko bisanzwe buri mwaka w’Ingengo y’Imari iyo urangiye, buri rwego rwa Leta rutangira umwaka w'Ibikorwa utangira tariki ya 1 Nyakanga. Intara y'Ibursirazuba nk'inzego zose za Leta, yatangiye umwaka w'Ingengo y'Imari wa 2014-15 ifite ingengo y’imari ingana na 394 312 682 Rwf igomba gufasha uru rwego gukurikirana no guhuza ishyirwa mu bikorwa by’Igenamigambi ry’Uturere, umutekano w’Abatuye Intara n’Ibyabo, gukemura ibibazo by’Abaturage, ndetse no guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izindi gahunda za Leta n’abafatanyabikorwa bakorera muri iyi Ntara.

Ibikorwa byakozwe byose bikubiye mu nkingi enye (4) za Gahunda ya Guverinoma arizo : Imiyoborere myiza, Ubutabera, Iterambee ry’ubukungu n’ Imibereho Myiza y’Abaturage.

III. GUTEZA IMBERE IMIYOBORERE MYIZA N’UBUTABERA

Iyi nkingi yita ku bikorwa by’Imiyoborere myiza, Ubukangurambaga, Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu, Ububanyi n’Amahanga, Iterambere ry’Urubyiruko, Iterambere ry’Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo, Iterambere ry’Imiryango itari iya Leta, n’Itangazamakuru.

2.1. IMIYOBORERE MYIZA N’UBUKANGURAMBAGA

2.1.1. Uruzinduko rwa Nyakubahwa perezida wa repubulika mu ntara

Kuwa kane, itariki ya 13/11/2014 no kuwa gatanu, itariki ya 14/11/2014, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yasuye uturere twa Nyagatare na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.Yaganiriye kandi n’Abayobozi b’ibyiciro bitandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba (opinion leaders) ku gicamunsi cyo kuwa 13/11/2014 nyuma yo gusura abaturage b’Akarere ka Nyagatare.

2.1.2. Gusura abaturage b’Akarere ka Nyagatare kuwa 13/11/2014

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangiriye urugendo rwe mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Gatunda, Akagari ka Nyarurema, kuri site ya Rwendenzi iri mu mudugudu wa Kabeza, aho yakiranywe ubwuzu, amashyi n’impundu nyinshi n’abaturage bagera ku bihumbi mirongo inani (80,000) bari bakereye kumwakira baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 6

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asuhuza abaturage kuri site ya Gatunda

Nyuma y’ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare n’irya Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Umukuru w’Igihugu yafashe umwanya wo kuganira n’abaturage, abashimira ibyiza bamaze kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere, barushaho kwicungira umutekano. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yibukije amateka akomeye ya Gatunda, aho mu myaka makumyabiri n’ibiri ishize hari haratangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu tukaba tuhahuriye twishimira ibikorwa bimaze kugerwaho mu rugamba rw’iterambere harimo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi, amashuri, amavuriro, amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi biteza imbere imibereho y’abaturage. Yakomeje yibutsa ko n’ubwo ibyagezweho ari byinshi, inzira ikiri ndende, asaba abaturage b’Akarere ka Nyagatare guhindura imyumvire bakarushaho gukora cyane.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagaragarije Abaturage ubushake bwa Leta bwo kubafasha mu mishinga yabo yo kwiteza imbere. Muribyo iLeta izakomeza kongera ibikorwa remezo bya ngombwa bibafasha kongera umusaruro mu byo bakora, gukomeza kubagezaho amazi n’amashanyarazi aho bitaragera kuko Leta ishaka ko byabageraho vuba kandi ari benshi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yongeye gusaba abayobozi ku nzego zose ko bagomba gukora neza, bakirinda ruswa no kurenganya abo bayobora bihatira mbere na mbere gukemura ibibazo by’abaturage kandi bakabaha serivisi nta bituga batanze.

Nyuma y’ijambo rirambuye yagejeje kubaturage, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda, yaboneyeho umwanya wo guha abaturage ijambo ngo nabo bamugezeho ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo byabo, maze mu bwisanzure busesuye nabo bamubwira ikibari ku mutima.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

7 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakira ibibazo n’ubuhamya byatanzwe n’abaturage.

Urutonde rw’ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo abaturage bagejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’imyanzuro yabifasheho ruri ku mugereka wa mbere.

2.1.3. Inama Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye n’abavuga rikumvikana ku rwego rw’Intara (opinion leaders)

Ku mugoroba wo kuwa 13/11/2014, mu cyumba Mberabyombi cy'Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kitazigurwa, mu murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaganiriye n’abavuga rikumvikana (Opinion leaders ) bo mu Ntara y’Iburasirazuba, barimo Abaminisitiri bahagarariye Uturere, Abasenateri n’Abadepite bakomoka mu Ntara, abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, abahagarariye ibigo na za Minisiteri mu Ntara, abahagarariye amadini n’amatorero, abikorera, Komite Nyobozi z’Uturere, Biro z’Inama Njyanama z’Uturere, abahagarariye imishinga ikorera mu Ntara, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari ndetse n’abayobozi b’Imidugudu bahagarariye abandi.

Mbere yo gutangira ikiganiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye n’abayobozi banyuranye bavuzwe haruguru, Guverineri w’Intara yabanje kumuha ikaze, amushimira umwihariko yahaye abayobozi wo kuganira nabo, akomeza amugezaho mu ncamake ishusho y’Intara n’intambwe imaze gutera mu guteza imbere abayituye. Yagaragaje ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka wa 2014/2015, asezeranya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu izina ry’abaturage ko k’ubufatanye bw’abayobozi n’Abayoborwa, Intara y’Iburasirazuba izakomeza kuba ku isonga mu iterambere ry'Igihugu cyacu.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 8

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aganira na Opinion Leaders bo mu Ntara, I Kitazigurwa mu Karere ka Rwamagana.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimye iterambere rimaze kugerwaho mu Ntara y'Iburasirazuba, ashima ubufatanye bw’inzego zinyuranye bwatumye rigerwaho kandi asaba ko hongerwa imbaraga no gukorera nk’Ikipe imwe, kugirango umusaruro urusheho kwikuba inshuro nyinshi.

Yibukije abayobozi uruhare rwabo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bigihari batekereza uburyo budasanzwe (innovations) bwo kubikemura ku bufatanye n’abaturage. Aha yatanze urugero ndetse asaba ko hakurikiranwa ikibazo kiri mu mashuri amwe n’amwe, aho usanga abanyeshuri bandika ku bibaho biriho ibinogo n’aho abana bicara hadakwiye.Yashimangiye ko ibyagezweho bigomba kutubera urugero rw'ibishoboka, asaba ko tubisigasira ndetse tugaharanira gukora ibirenzeho.

Ku byari byagaragajwe n’Umuyobozi w’Intara nk’ibituma iterambere mu Ntara ritihuta birimo amazi ubu ageze kuri 67% aho Intara y’Iburasirazuba ariyo ya nyuma mu kugeza amazi meza ku baturage, amashanyarazi ageze kuri 24% ariko hakaba hari abaturage benshi utarageraho, Imihanda ihuza Uturere n’Imirenge ifasha abaturage guhahirana no kugeza umusaruro wabo ku masoko; harimo uwa Kibungo-Ramiro, Base-Gicumbi-Nyagatare, umuhanda Rugende - Juru uhuza akarere ka Rwamagana, Bugesera na Kigali umeze nabi cyane Ku buryo abaturage bahora basaba ko wakorwa. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yijeje abari aho ko bigiye kwitabwaho kugirango bizagerweho ndetse hakazaza n’ibirenzeho byateza imbere Intara birimo umuhanda wa gari ya Moshi uzaca mu Ntara, kandi ko bitakiri indoto, ahubwo byamaze kwemeranywaho n’Ibindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Abayobozi basabwe ko ibikorwa bigayitse byagaragaye byo gucuruza abana b’abakobwa bigomba gufatirwa ingamba zo kubihagarika ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

Ashingiye ku mahirwe ari mu Ntara n’uruhare imihigo igira mu iterambere ry’abaturage, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye ko nk’abayobozi dukwiye gusuzuma impamvu Uturere twa Rwamagana na Gatsibo duhora tuza ku myanya ya nyuma mu kwesa imihigo.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

9 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abavuga rikumvikana. Ibibazo byagaragajwe n’ingamba zafashwe bikubiye mu mbonerahamwe iri ku mugereka.

 

2.1.4. Uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu karere ka Kirehe kuwa 14/11/2014

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasuye Akarere ka Kirehe, aganira n’abaturage ku bikorwa by’iterambere ndetse n’ibyo kubungabunga umutekano bagomba kugiramo uruhare.

Mbere yo kuganira n’abaturage, yabanje gusura igishanga cya Cyunuzi gihuza Uturere twa Kirehe na Ngoma, gifite ubuso bungana na ha 937, harimo ha 630 ziherereye mu karere ka Kirehe. Iki gishanga gikorerwamo ubuhinzi bw’umuceri bukorwa na Koperative COOPRIKI ifite abanyamuryango basaga 2500 bo mu Turere twombi. Ubuhinzi bukorerwa muri icyo gishanga butanga umusaruro uva kuri toni 7 kugera kuri toni 9 kuri ha; ariko bishoboka ko wagera kuri toni 12 kuri ha.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asura abahinzi b’Umuceri mu gishanga cya Cyunuzi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye abari aho ko baharanira kongera umusaruro kuko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma ubushobozi bwo gutanga toni 12 kuri ha itagerwaho, asaba ko bigomba kuba intego, ibishoboka byose bigakorwa ariko umusaruro ushobora kuboneka ukagerwaho.

Nyuma yo gusura ubuhinzi bw’umuceri bukorerwa mu gishanga cyavuzwe haruguru no kuganira n’abagihinga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomereje urugendo rwe kuri site ya Bwiza mu Kagari ka Nyabikokora, Umurenge wa Kirehe mu busitani bw’Ibiro by’Akarere, aho yakiriwe n’abaturage basaga ibihumbi mirongo inani na bitanu, buje urugwiro n’ibyishimo byinshi.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 10

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ageze kuri site ya Kirehe asuhuza abaturage

Akimara kwakirwa no guhabwa ikaze na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba no kumugezaho incamake y’ibimaze kugerwaho mu Karere ka Kirehe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaganiriye n’ abaturage, abashimira ku iterambere n’ibikorwa byo kubungabunga umutekano bamaze kugeraho, cyane ko baturiye umupaka ushobora kuba wavamo ibyateza umutekano muke .

Yakomeje asaba abaturage gushyira imbaraga mu kongera umusaruro ku buso buhingwa. Aha yagarutse ku rugero rutangwa n’impuguke mu buhinzi aho bavuga ko umuceri mu gishanga cya Cyunuzi ushobora gutanga umusaruro ungana na toni 12 kuri ha, asaba abahinzi kwiha iyo ntego, inzego za Leta zibifite mu nshingano zikabafasha kuyigeraho. Yasabye abayobozi n’ abaturage kugira imikorere n’imikoranire myiza kubera ko aribyo bifasha mu gutera imbere, buri wese areba kandi yigira kuri mugenzi we ukora neza, abantu bakagira imbere umuco wo gukora no kwigira badategereje abagiraneza. Yongeyeho ko yazinduwe no kugira ngo aganire nabo ku bikorwa biteza imbere imibereho myiza n’amajyambere arambye yabo.

Nyuma yo kubagezaho ijambo yari yabateguriye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye abaturage urubuga rwo kumugezaho ibibazo n’ibitekerezo byabo, maze batanga ubuhamya bw’aho bavuye n’aho bageze babifashijwemo na gahunda za Leta.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

11 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mugihe cy’ibibazo n’ubuhamya byatanzwe n’abaturage ba Kirehe.

2.1.5. Inkunga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye Abaturage mu Ntara y’iburasirazuba

Mu ruzinduko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakoreye mu Ntara y’Iburasirazuba muri gahunda agenera Abaturage, yemereye Imodoka Abaturage bibumbiye muri Koperative COCAMU yo mu murenge wa Musaza bakaba bahinga Kawa kandi bafite Uruganda ruyitunganya kugirango izajye ibafasha gutwara umusaruro wabo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye kandi Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster Itorero Garukurebe ry’i Rwamagana ribyina kugirango izajye ibafasha mu ngendo bakora hirya no hino. Izi modoka zombi zahawe Abaturage mu gihembwe gisoza umwaka wa 2014/2015. Izi modoka zombi zashyikirijwe abo zagenewe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Madamu TUGIREYEZU Venantie.

Minisititiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie, washyikirije iyi modoka Garukurebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, yabasabye abagize Itorero Garukurebe gukomeza kwimakaza umuco Nyarwanda bawuhererekanya no mu bakiri bato kandi abasaba ko iyi modoka bayibyaza umusaruro mu iterambere rifatika, bityo bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo kwivana mu bukene.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madamu Uwamariya Odette, yavuze ko bishimishije kuko iyi ari imodoka ya kabiri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 12

ageneye Abaturage bo muri iyi Ntara, kuko mu Ntangiriro za Gicurasi 2015, Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe bashyikirijwe imodoka bari basabye Perezida wa Repubulika kugira ngo ibafashe guteza imbere ibikorwa byabo by’ubuhinzi. Guverineri yasabye iri torero kuzakoresha neza iyi mpano kugirango badatenguha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayibahaye.

2.1.6. Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahaga ngaruka mwaka w’Abagore ku rwego rw’Igihugu, wizihirijwe mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma ku itariki ya 08/03/2015. Abagore bashimye intambwe y’iterambere bamaze kugeraho babikesha Ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byaritabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ari kumwe na Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette, Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi na Lamin Manneh Umuyobozi w’imiryango yegamiye kuri UN mu Rwanda. Muri uyu muhango habayeho igikorwa cyo guha inka abagore mu rwego rwo korozanya ku bazibonye mbere.

Amatsinda y’abagore 600 bo mu karere ka Ngoma bahawe inkunga yo kubafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere harimo no kuboroza inka.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

13 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

2.1.7. Gukemura ibibazo by’Abaturage

Mu rwego rwo gutanga serivisi nziza, hashyizwe imbaraga mu iyakira n’ikemurwa ry’ibibazo by’Abaturage, aho byakozwe ku gipimo cya 82.6%. byagaragaye ko Uturere twose tutashoboye gukemura ibibazo by’Abaturage ku kigero gishimishije, bikaba bisaba kongera gushyiramo imbaraga, Abaturage bagahabwa serivisi zinoze ku gihe.

Hashyizweho kandi hakorwa gahunda y’Imiyoborere Myiza muri buri Karere, hakaba harakozwe inama hirya no hino muri buri Kagali na buri Murenge (Governance Clinics). Abaturage bagaragaje ibibazo byabo kandi bikemurwa ku gipimo cya 74.3%, ibindi byoherejwe mu zindi nzego. Hagaragajwe kandi ibikorwa byiza bimaze kugerwaho mu Miyoborere Myiza. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza ibibazo by’abaturage byakiriwe, ibyakemutse n’ibyashyikirijwe izindi nzego mu kwezi kw’Imiyoborere 2014/2015, mu Ntara y’Iburasirazuba

Akarere Ibibazo byakiriwe Ibyakemuwe Ibyashyikirijwe izindi nzego

Bugesera 57 45 12

Gatsibo 119 92 27 Kayonza 70 52 18 Kirehe 66 38 28 Ngoma 67 58 9 Nyagatare 101 78 23 Rwamagana 116 80 36 TOTAL 596 443 153

2.1.8. Kwakira no gukurikirana ibibazo by’abaturage

Ku bijyanye n’ibibazo abaturage bazana ku rwego rw’Intara, mu mwaka wa 2014/2015 ku Ntara hagejejwe ibibazo 42, ibyinshi muri byo bikaba ari ibibazo bijyanye n’ubutaka, bituruka cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza ndetse na Rwamagana. Harimo kandi n’ibibazo bijyanye n’imanza zitarangizwa, n’ibibazo byerekeye imicungire y’amasezerano hagati ya ba Rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko mu Turere.

Bimwe mu bibazo byakurikiranywe harimo ikibazo cya Nyirandabaruta Specioze bakunze kwita Kibonge wo mu Karere ka Kirehe, ikibazo cya Umubyeyi Jolly, Musabyimana Scolastique, Nyirabarengayabo Immaculee na bagenzi be, Sekanyambo David , Gahongayire Jacqueline bo mu Karere ka Nyagatare, ikibazo cy’Umuhoza Rosalie wiga mu ishuri ry’Agahozo Shaloom Youth Village n’ikibazo cya Uwimana Clementine wo mu karere ka Rwamagana. Ikibazo cy’abaturage ba Bugesera mu mirenge ya Gashora na Ririma bacukuye dams ku isoko ryatanzwe n’Intara ya Kigali Ngali nacyo cyarakurikiranywe, ubu bamaze kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye, ikibazo cyabo kikaba cyararangiye.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 14

Hari n’abaturage bagiye bagana Intara, bagahabwa ubujyanama butandukanye bwabafasha kugirango ibibazo byabo bikemuke. Hanakurikiranywe ikibazo cya POWER of Love cy’ishuri ry’imyuga ryubatse mu murenge wa Remera, mu karere ka Gatsibo.

 

2.1.9. Gukurikirana ibibazo by’imitungo y’abarokotse jenoside yo mu 1994.

Imbonerahamwe 1 : Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza imiterere y’ibibazo by’imitungo bitarakemuka.

Akarere Ibibazo byakiriwe

Ibyakemutse Ibiri mu nzira yo gukemuka

Ibisigaye Ibiri mu nkiko

Ababuze Icyongerwaho

Bugesera 128 94 0 0 11 23 Gatsibo 77 56 6 0 5 10 Kayonza 105 71 0 0 20 14 Kirehe 63 47 2 0 3 11 Ngoma 89

72 1 0 4 12

Nyagatare 22 10 0 0 3 2 Ibibazo 7 byari ibyo mu tundi turere

Rwamagana 44 43 1 0 0 0 Total 528 393 10 0 46 72

2.1.10. Gufasha Abaturage gukumira inkongi

Kubera ibibazo bihungabanya umutekano bishamikiye ku nkongi z’Umuriro, bituma habaho guhomba umutungo ndetse rimwe na rimwe ubuzima bw’abantu bukaba bwahungabana, Uturere twatanze amafaranga yo kugura Imodoka Izimya Umuriro (Kizamwoto) kubufatanye na Police y’Igihugu. Umwaka wa 2013-14 uturere twari twishyuye 96 338 384 kuri 490,000,000 Uturere twiyemeje kugeraho, aho 2014-15 Uturere twatanze 251 912 133 (82.5%) kuri 305 126 053 Rwf bari biyemeje gutanga.

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

15 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

2.1.11. Kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu

Imbonerahamwe igaragaza ibyaha byakozwe kuva Nyakanga 2014 kugeza kamena 2015 mu Ntara

IBYAHA BUG

ESER

A

GA

TSIB

O

KA

YO

NZA

KIR

EHE

NG

OM

A

NY

AG

ATA

RE

RWA

MA

GA

NA

IGIT

ERA

NY

O

Gukubita no gukomeretsa 75 111 113 113 115 137 94 758 Ibiyobyabwenge 85 52 108 120 107 124 100 696 Ubujura buciye icyuho 64 72 98 53 68 90 93 538 Guhohotera abana 37 54 53 54 51 75 48 372 Iterabwoba 16 21 6 35 19 24 12 133 Gufata ku ngufu 5 16 15 17 19 18 18 108 Ubujura bushukana 6 5 7 20 18 18 2 76 Ubwambuzi 8 21 3 4 17 14 4 71 Inyandiko mpimbano 9 8 11 12 8 5 4 57 Kwangiza ibidukikije 11 7 8 2 4 9 3 44 Ingengabitekerezo ya jenoside 4 5 8 8 3 6 2 36

Ubwicanyi 2 4 4 2 5 6 5 28 Kwigomeka 5 1 4 6 0 0 1 17 Cheque itazigamiye 3 1 1 1 2 4 2 14

Gukuramo inda 2 1 0 0 2 1 2 8 Gukubita bikavamo urupfu 0 1 0 2 1 2 1 7 Gutunga intwaro mu buryo butemewe 3 1 0 1 1 0 0 6

Kugerageza kwica 3 1 0 0 0 2 0 6

Ubujura bwitwaje intwaro 0 2 0 0 0 3 0 5

Ivangura n'amacakubiri 0 1 0 1 0 1 0 3

Inkongi y'umuriro 0 0 0 0 0 0 2 2 IGITERANYO 338 385 439 451 440 539 393 2985

Mu rwego rwo gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano w’Abantu n’ibyabo, byagaragaye ko Abaturage bamaze kumenya ububi bwo guhishira icyaha, ndetse n’uburenganzira bwabo, bityo bituma ibyaha byinshi bimenyekana. Mu byaha byagaragaye mu Turere tugize Intara y’iburasirazuba, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyaje ku isonga, gikurikirwa n’icyaha cy’ibiyobyabwenge, naho icyaha

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 16

cy’inkongi y’umuriro hagaragaye 2. Ni ugukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga no guhana by’intangarugero kubagaragaye muri ibi byaha.

2.1.12. Guteza imbere Indangagaciro na Kirazira Mu gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda, kirazira n’Indangagaciro, mu Turere twose hatojwe Intore zo k’Urugerero z’Urubyiruko rurangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri Yisumbuye. Uturere twose twakomeje gutanga Uburere mboneragihugu, binyujijwe muri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Iyi gahunda yakozwe ku rwego rw’Umudugudu, Umurenge, ku Karere ndetse no mu byiciro bitandukanye by’Abaganga, Abarimu, n’Abikorera.

2.1.13. Kwitabira Ibikorwa rusange by’Iterambere ry’Abaturage Hagamijwe guteza imbere rirambye, rishingiye kubisubizo by’Abanyarwa, mu muco mwiza wo kwigira, Abaturage m’Uturere bitabiriye gukora ibikorwa by’Iterambere mu buryo bw’umuganda nk’isubizo cy’Abanyarwanda. Ubwitabire bw’Umuganda bwavuye kuri 87% bugera kuri 89.64% uyu mwaka wa 2015-16.

2.1.14. Guteza imbere ikoranabuhanga

Mu ikoranabuhanga, uturere twateje imbere ibikorwa byo guhugura Abaturage k’ubumenyi bw’ibanze ku Ikoranabuhanga, aho abaturage 643 kuri 864 bahuguwe. Hakenewe ko iyi gahunda yo guhugura Abaturage mu ikoranabuhanga ikomeza gushyirwamo imbaraga, kugira ngo Abaturage banshi babashe gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwaburi munsi bibafasha kujyana n’ibihe.

2.2. Gucunga neza Umutungo n’imari bya Leta Mu micungire myiza y’Umutungo n’imari bya Leta, uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba, buri mwaka dushyira mubikorwa Inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aba yabahaye mu mwaka w’Ingengo y’Imari ubanza. Ishyirwa mubikorwa ry’inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byakozwe ku gipimo cya 71.5%, naho ibigo 185 kuri 49 bya Leta bikorera kandi bikurikiranwa n’Uturere bikorerwa Ubugenzuzi. Nyuma y’Ubugenzuzi, Uturere twashyize imbaraga mu kugenzura no kubaka Ubushobozi bw’Ibigo bitarahabwa Uburenganzira bwo guhabwa Ingengo y’Imari na Leta itanyuze mu Karere kuko hagaragaramo imicungire mibi.

2.3. ITORERO RY’IGIHUGU

2.3.1. Gutoza abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye

Muri uyu mwaka wa 2014, gutoza abanyeshyuri barangije amashuri atandatu yisumbuye byatangyiye mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri 2014, hari tariki ya 31/7/2014, bisozwa tariki ya 7/01/2015, aho Intore zahuriye kuri za sites z’Imirenge (SUDC) Sector Ubutore Development Center, bategura imihigo yabo bayihigira imbere y’ubuyobozi ko bagiye

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

17 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

gutangira kuyishyira mu bikorwa. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza sites zatorejweho muri buri Karere, umubare w’abanyeshyuri bagombaga kwitabira n’ abitabiriye bo mu itorero INKOMEZABIGWI.

Imbonerahamwe 2 : Itorero ry’Inkomezabigwi mu Ntara y’Iburasirazuba

No Akarere Umubare wa sites/Sector Ubutore Development Center (SUDC) zitorezwaho

Umubare w’abari bateganyijwe

Umubare w’abitabiriye

Gabo Gore Igiteranyo % 1 Bugesera 7 1862 933 833 1766 95 2 Gatsibo 5 1959 1019 857 1876 96 3 Kayonza 2 1805 925 821 1756 97 4 Kirehe 3 1477 802 570 1378 93 5 Ngoma 5 1807 803 873 1676 93 6 Nyagatare 14 2291 1239 1045 2284 99 7 Rwamagana 7 1592 804 894 1698 106 Total 12,793 6,525 5893 12,434 97

Itorero ry’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyamabanga Nshingwabikorwab’Utugari, kuva tariki ya 04 kugeza tariki ya 21 kamena, mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo habereye itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Ntara y’Iburasirazuba, Iy’amajyaruguru n’abo mu Mujyi wa Kigali.

Muri torero abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bibukijwe indangagaciro na kirazira bikwiye kuba biranga umuyobozi, basesengurira hamwe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Rwanda kiswe « Akagari k’Agaciro » ibyo akwiriye kuba yujuje ndetse banafatanya mu mikoro ngiro inyuranye ibafasha gutekereza ku nshingano zabo n’icyo bakwiye kuba bakora kugirango bazuzuze uko bigomba. Ni muri iri Torero abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe izina rishya rya ‘RUSHINGWANGERERO »

Iri Torero ryashojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuwa 12 Kamena 2015 aho yabwiye aba bayobozi ko leta igiye gukora ibishoboka kugirango ishakishe ubushobozi bwabafasha kuzuza inshingano zabo ariko kandi anabakangurira ko hari byinshi biri mu bushobozi bwabo bakwiye kuba bakora, aha yatanzxe urugero rwo kwimakaza umuco w’isuku mu baturage, mu mashuri, mu bigo nderabuzima n’ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi, guteza imbere umuco wo guhindura ibintu. Aha kandi Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi b’Utugari ko mbere yo guhindura ibintu bagomba kubanza bagahiduka ubwabo.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 18

Imbonerahamwe 3 : Imbonerahamwe igaragaza ubwitabire bw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa mu Itorero

No District Umubare w’utugari

Abit-abiriye

Abataritabiriye n’impamvu Total

Utugari tudafite abayobozi

Abonsa Aba twite

Abar-waye

Aba-funze

Abafite ubuk-we/ibindi

1 Bugesera 72 55 0 13 0 3 1 0 17

2 Gatsibo 69 58 7 1 0 0 3 0 11

3 Kayonza 50 44 2 2 1 1 0 0 6

4 Kirehe 60 53 4 1 0 2 0 0 7

5 Ngoma 64 44 11 6 2 0 0 1 20

6 Nyaga-tare

106 84 7 9 2 2 1 1 22

7 Rwama-gana

82 59 6 12 2 3 0 0 23

Total 503 397 37 44 7 11 5 2 106

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

19 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

2.4. Guhana Umubano, ubuhahirane n’ubufatanye n’amahanga

2.4.1. Uruzinduko rw’Abadepite ba Seychelles mu Ntara

Uyu mwaka wa 2014-15 Intara y’Iburasirazuba yasuwe n’Abashyitsi batundanye baturutse mu bihugu by’Afurika ndetse no mu yindi migabane y’isi baje bagenderera Igihugu. Muri bo hari itsinda ry’Abadepite bo mu birwa bya Seychelles bayobowe na Perizida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles Dr.Patrick Herminie.Ryasuye abahinzi b’inanasi bo mu karere ka Ngoma, bavuga ko bashaka gutangira kubona inanasi z’u Rwanda ku masoko y’iwabo, aho inanasi iwabo usanga zigura amafaranga menshi.

Dr Patric Hermeni yagize ati «Njyewe n’abo twazanye tuvuye muri Seychelles turifuza ko mu minsi mike inanasi nini cyane nk’izi tutajyaga tubona iwacu zaba zatugezeho mu gihugu cyacu cya Seychelles, aho inanasi imwe igurwa amadolari ya Amerika 30». Uyu muperezida w’inteko ishingamategeko ya Seychelles yavuze ko yishimiye intera aba bahinzi bagezeho, asaba ko hakorwa ibikenewe ngo uwo musaruro wabo ugere ku masoko ya Seychelles.

Abahinzi basuwe n’abadepite ba Seychelles ni abibumbiye muri Koperative KOABANAMU mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma, aho bafite imirima y’inanasi ku buso bwa hegitari 480, basaruraho toni 15 buri cyumweru. Perezida wa sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wari uyoboye iri tsinda avuga ko ibirwa bya Seychelles biramutse bishoye imari mu Rwanda mu kugurira aba bahinzi umusaruro byabagirira akamaro cyane kuko muri ibi birwa inanasi imwe igura amadolari 30, asaga amafaranga ibihumbi 21 y’u Rwanda. Perezida wa KOABANAMU yemeje ko buri munyamuryango muri 116 bayigize byibura abona 200,000 Frw buri Kwezi akura mu musaruro wabo, ikaba igiye kongera ubuso bahinzeho aho hazaterwa 500 ha bakagira 1000 ha.

Guverneri w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yavuze ko bamaze gusaba minisiteri y’ubuhinzi kuzabafasha kubona imashini zizabafasha guhinga ngo kuko intara y’Iburasirazuba iberanye nazo.

2.4.2. Uruzinduko rw’Intara ya Trans Nzoia yo mu Gihugu cya Kenya

Ku wa Gatanu 01/08/2015, Intara y’Iburasirazuba n’Intara ya Trans Nzoia county yo mu Gihugu cya Kenya zasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) hagamijwe kunoza ubuhahirane hagati y’impande zombi bushingiye Ubuhinzi, Guteza imbere ubukerarugendo, Ubucuruzi, ubuhahirane n’ishoramari, Imiturire, umutungo kamere,

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 20

kwita ku bidukikije n’imikoreshereze y’ubutaka, Umuco, imikino n’imyidagaduro, Guteza imbere ingufu cyane cyane izituruka ku mirasire y’izuba, Kwigira k’udushya mu miyoborere, Indi ‘field’ impande zombi zakumvikanaho, ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Ayo masezerano yasinywe na Hon David SIFUNA ukuriye inteko ya Trans Nzoia (Speaker for the County assembly) akaba ari nawe wari uyoboye itsinda ry’Abadepte barindwi bari baje gushyira umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rw’Intara ya Trans Nzoia na Madamu Odette UWAMARIYA, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku ruhande rw’Intara y’Iburasirazuba.

Aya masezerano asinywe nyuma y’ingendo impande zombi zagiranye aho abadepite bagera kuri 51 bagiriye Uruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba muri Mutarama uyu mwaka ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugirira uruzinduko muri Kenya maze basanga hari byinshi byagerwaho izi Ntara zombi zigiranye aya masezerano, cyane cyane mu bijyanye n’Ubuhinzi n’ubworozi, Ubucuruzi ndetse n’Ubukerarugendo.

Aya masezerano yasinywe aje akurikira ayo Intara y’Iburasirazuba yari yaramaze gusinyana n’Intara ya Kagera yo mu Gihugu cya Tanzaniya kuwa 29/11/2011 ndetse n’amasezerano yagiranye n’Intara y’Iburengerazuba kuwa 4/11/2011.

2.4.3. Urugendo rwa Guverineri n’Itsinda ry’Abikorera bagiriye muri Turukiya (Turkey)

Nyuma y’uko Abashoramari bo muri Turukiya bishimiye ko hari byinshi bakorera mu Ntara y’iburasirazuba, ubwo twasurwaga n’Umushoramari wo muri Turukiya ufite ibikorwa byishoramari muri Amerika aho bagejejweho imishinga yokugeza amazi meza kubaturage, n’ibikorwa byo gukubyaza umusaruro ubuhinzi n’ubworozi, Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba hamwe n’Itsinda ry’Abikorera bo mu Ntara muri Werurwe bagiriye Urugendo Shuri muri Turukiya bajya kureba aho bageze mu mishinga itandukanye kugira ngo bagire ibyo babigiraho byakorwa mu Ntara y’iburasirazuba bihindura Imibereho n’Ubukungu by’Abatuye iyi Ntara.

Nyuma y’urwo ruzinduko, kuwa 15 Gicurasi 2015, Itsinda ry’Abashoramari baturuka mu gihugu cya Turukiya (Turkey) bagiriye urugendo mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rw’umubano ibihugu bifitanye ndetse no kureba amahirwe atandukanye ari muri iyi Ntara bashoramo imari.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

21 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Mu rugendo rw’aba bashoramari bo mu gihugu cya Turukiya (Turkey) baturutse mu Ntara ya Manisa mu gace kaho k’inganda (Manisa Organised Industrial Zone), basuye ahateganywa gushyirwa urwuri rungana na hegitari ibihumbi 3001 mu ishyamba rya Gako ahateganywa no kubakwa Uruganda ruzafasha mu gutunganya no mu bucuruzi bw’inyama ndetse banerekwa amahirwe atandukanye agaragara mu Ntara haba mu buhinzi, Ubworozi, inganda, ubukerarugendo n’ibindi.

Mustafa SARIGOZOGLU wungirije Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’igice cy’inganda cy’Intara ya Manisa, yavuze ko uru rugendo rwatumye babona byinshi bashobora gushoramo imari muri iyi Ntara ndetse ko bagiye kunoza uburyo ishoramari ryabo ryazakorwa mu Ntara y’Iburasirazuba haba mu buhinzi n’ubworozi. ”Gusa avuga ko hakiri imbogamizi ijyanye n’igiciro cy’ubwikorezi mu gihe hari ibyo bashaka kujyana muri Turkey.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette yavuze ko ubufatanye mu ishoramari hagati y’aba bashoramari n’Intara y’Iburasirazuba bukenewe kuko mu ruzinduko Istinda ry’Intara ryagiriye muri Turkey muri Werurwe 2015 hari byinshi babonyeyo bikenewe. “Ibyadukoraga ku mutima dukurikije ibyo twasuye (mu rugendo shuri bakoreye muri Turukiya) ni uguteza imbere inganda, dufite ahantu hateganyirijwe gushyirwa inganda ahantu hatatu, tukibanda ku nganda zitunganya ibikomoka ku bworozi n’ubuhinzi no kubyongerera agaciro.”

2.5. Kwita ku bikorwa by’isuku

Mu rwego rwo gukangurira abaturage b’Intara y’iburasirazuba by’umwihariko abana n’ababyeyi, kuwa gatatu tariki ya 17/12/2014, Nyakubahwa Guverineri w’Intara Madamu UWAMARIYA Odette yatangijegahunda y’ ubukangurambaga bwo kwita ku isuku cyane cyane mu bigo by’amashuri, iyi gahunda ikaba yariswe « Gira isuku mwana », ku rwego rw’Intara ikaba yaratangirijwe mu Karere ka kayonza, Umurenge wa Rukara, ku ishuri rya Groupe Scolaire Cyabasheshe. Gahunda y’ubukangurambaga ku isuku ikaba izakomereza no mu tundi Turere.

2.6. Uruzinduko rwa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri sena

Kuwa mbere tariki ya 08/12/2014, abasenateri bagize Komisiyo ya politiki n’imiyoborere Myiza muri senat bayobowe na TITO Rutaremara, basuye Intara y’Iburasirazuba, bagamije Kwungurana ibitekerezo na Guverineri k’uburyo serivisi z’ubutabera zigezwa ku baturage.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 22

Mu kiganiro kirambuye bagiranye, Nyakubahwa Guverineri yagaragarije abasenateri ko serivisi z’ubutabera zigezwa ku baturage zinyujijwe mu nzego zikurikira:

1. Inkiko zisanzwe 2. Inkiko z’abunzi

2.6.1. Inkiko zisanzwe zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba

Urukiko Umubare Amazina

Urukiko Rukuru 1 Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana

Urukiko Rwisumbuye

3 • Rwamagana • Nyagatare • Ngoma

NB: Abaturage b’Akarere ka Bugesera bajya mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Urukiko rw’Ibanze

14 • Kigabiro na Nzige (Rwamagana) • Nyagatare na Gatunda (Nyagatare) • Ngoma na Sake (Ngoma) • Kiramuruzi na Ngarama (Gatsibo) • Rukara na kabarondo (Kayonza) • Nyarubuye na Kirehe (Kirehe) • Nyamata na Ruhuha (Bugesera)

2.6.2. Inteko z’Abunzi

Inteko z’abunzi zikorera ku rwego rwa buri Murenge no ku rwego rwa buri Kagari kandi buri nteko y’Abunzi kuri buri rwego igizwe n’abantu 12. Gusa, hari imyanya y’abunzi usanga ituzuye igomba kuzuzwa.

Muri rusange bigaragara ko abunzi bafite uruhare runini mu gutanga ubutabera kandi abaturage banyurwa n’imikorere ya Komite z’Abunzi kuko zifasha mu gutanga ubutabera bwegereye abaturage bushingiye ku makuru y’impamo bigatuma aho abanzi bakora neza abaturage barushaho kubibonamo.

2.6.3. Kurangiza imanza

Imanza zicibwa n’inkiko n’inteko z’abunzi zirangizwa n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga (abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari). Urwego rw’Abunganira abaturage mu mategeko (MAJ) nabo bahawe mu nshingano kurangiza imanza.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

23 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Mu kiganiro kirambuye bagiranye, Nyakubahwa Guverineri yagaragarije abasenateri ko serivisi z’ubutabera zigezwa ku baturage zinyujijwe mu nzego zikurikira:

1. Inkiko zisanzwe 2. Inkiko z’abunzi

2.6.1. Inkiko zisanzwe zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba

Urukiko Umubare Amazina

Urukiko Rukuru 1 Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana

Urukiko Rwisumbuye

3 • Rwamagana • Nyagatare • Ngoma

NB: Abaturage b’Akarere ka Bugesera bajya mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Urukiko rw’Ibanze

14 • Kigabiro na Nzige (Rwamagana) • Nyagatare na Gatunda (Nyagatare) • Ngoma na Sake (Ngoma) • Kiramuruzi na Ngarama (Gatsibo) • Rukara na kabarondo (Kayonza) • Nyarubuye na Kirehe (Kirehe) • Nyamata na Ruhuha (Bugesera)

2.6.2. Inteko z’Abunzi

Inteko z’abunzi zikorera ku rwego rwa buri Murenge no ku rwego rwa buri Kagari kandi buri nteko y’Abunzi kuri buri rwego igizwe n’abantu 12. Gusa, hari imyanya y’abunzi usanga ituzuye igomba kuzuzwa.

Muri rusange bigaragara ko abunzi bafite uruhare runini mu gutanga ubutabera kandi abaturage banyurwa n’imikorere ya Komite z’Abunzi kuko zifasha mu gutanga ubutabera bwegereye abaturage bushingiye ku makuru y’impamo bigatuma aho abanzi bakora neza abaturage barushaho kubibonamo.

2.6.3. Kurangiza imanza

Imanza zicibwa n’inkiko n’inteko z’abunzi zirangizwa n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga (abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari). Urwego rw’Abunganira abaturage mu mategeko (MAJ) nabo bahawe mu nshingano kurangiza imanza.

2.6.3.1. Ibibazo bigaragara mu kurangiza imanza

1. Hari imanza zimwe zicibwa ariko icyemezo cy’urukiko cyikaba kidasobanutse/kitari clear; bigasaba ko umuhesha w’inkiko utari uwumwuga agomba kubanza gusaba interpretation y’urubanza/jugement suppletif, bigatinza irangizwa ry’urubanza.

Urugero, nk’umuturage agatsindira isambu, urukiko rugategeka ko ayisubizwa ariko ntiruvuge aho isambu iherereye, ingano yayo n’ibindi.

Urundi rugero ni aho urukiko rwaciye urubanza rwa Mukagatare na Turatsinze rukemeza ko Turatsinze agurira Mukagatare inzu hafi y’aho atuye na hafi y’amashururi y’abana.

2. Hari abaturage batsindwa ariko bikagaragara ko badafite ubwishyu, bityo uwatsinze atarangirizwa urubanza akumva ko nta butabera yabonye.

3. Hari ikibazo cy’imyumvire ku bantu bamwe na bamwe batsindwa mu nkiko ntibemere imikirize y’urubanza bityo bakanabangamira irangizwa ry’urubanza.

4. Hari bamwe mu baturage uretse ko ari bake batubahiriza igihe cya ngombwa cyo kujurira ugasanga barajya kubikora igihe cyararenze.

2.6.3.2. Ibibazo biri mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca

1. Abangije imitungo badafite ubushobozi bwo kwishyura ibyo bangije

2. Abangije imitungo badafite ubushake bwo kwishyura kandi bafite ubwishyu, hakabamo na bamwe mu bangije imitungo bagiye hanze y’Igihugu.

3. Kuba amadosiye ya gacaca yose abitse ku rwego rw’Igihugu (CNLG) bituma irangizarubanza zifite ibibazo (kuba zidasobanutse neza) kuzishakishaho amakuru bigomba gusaba kujya I Kigali, bigatinza kuzirangiza.

2.6.3.3. Ingamba zafashwe

-­‐ Kongera ubukangurambaga mu baturage bugamije kuzamura imyumvire ku mikorere y’inkiko

-­‐ Gukangurira abaturage kwitabira inteko z’abaturage n’inzego z’ubuyobozi zikabakemurira ibibazo ibinaniranye bakabona kubitwara mu nkiko.

-­‐ MAJ yagiyeho kugirango ifashe mu bikorwa bitandukanye haba mu kugira abaturage inama ndetse no kubakorera imyanzuro, ubu bahawe n’inshingano yo kurangiza Imanza

Muri rusange Abaturage bishimira serivisi hahabwa n’ ubutabera ndetse bakanishimira ko imanza zisigaye zihutishwa ugereranyije n’uko byahoze mbere hatarabaho kuvugurura imikorere y’inzego z’ubutabera.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 24

2.7. Amatora yo kuzuza komite nyobozi z’uturere

Akarere ka kirehe kamaze igihe kigera ku mezi abiri kayoborwa n’umuyobozi w’Akarere w’agateganyo kuva aho uwari Umuyobozi wako bwana Murayire Protais yeguriye ku mirimo ye kuwa13.10.2014, akegura no ku mwanya w’umujyanama muri njyanama y’Akarere. Amatora y’umuyobozi mushya w’Akarere ka Kirehe yatangiye kuwa 20/12/2014, ubwo hatorwaga umujyanama rusange w’Umurenge wa Mpanga , akomeza kuwa 23/12/2014 hatorwa umuyobozi w’Akarere, hakaba haratowe Bwana MUZUNGU Gerald.

Amatora yo kuzuza komite Nyobozi muri Gatsibo na Rwamagana yabaye kuwa 25/2/2015. Muri Gatsibo uwatowe ku mwanya w'Umuyobozi w"akarere ni Bwana Gasana Richard, ku mwanya w’Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu hatowe Bwana Manzi naho mu Karere ka Rwamagana Mayor watowe ni Bwana Uwizeyimana Abdul Karim, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu hatowe Mudaheranwa Regis.

2.8. Amarushanwa ya athletisme

Aya marushanwa yateguwe n’urwego rw’umuvunyi muri gahunda yo kurwanya ruswa. Ku rwego rw’Intara yabereye I Kayonza kuwa 11/10/2014, aharushanyijwe abagore mirongo itanu n’abagabo mirongo itanu, aba nabo bakaba baratoranyijwemo abagore makumyabiri n’abagabo makumyabiri bagiye kurushanwa ku rwego rw’Igihugu n’abari baturutse mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali kuwa 26/10/2014.

2.9. Kumenyekanisha ibikorwa by’Intara

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’Intara y’Iburasirazuba, hatumiwe Abanyamakuru (Radio Rwanda, Izuba, Radio Isango Star, Radio Huguka n’izindi), Ibinyamakuru nka The NewTimes, Imvaho nshya n’ibindi… na websites, Igihe.com, Umuseke.com na Kigali Today.com) mu bikorwa bitandukanye byakozwe n’Intara y’Iburasirazuba.

Muri urwo rwego kandi rwo kumenyekanisha Intara, hakozwe inkuru zijyanye n’ibikorwa by’Intara zitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radios, ibinyamakuru byandika, websites na Televizion Rwanda. Hakozwe amakuru ashyirwa kuri website y’Intara. Hajyanishwa n’igihe Twitter y’Intara. Twitter y’Intara irakora kandi igashyirwaho amakuru ajyanye na gahunda zitandukanye z’Intara.

2.10. Inzinduko zitandukanye zakozwe na Guverineri mu Turere

2.10.1. Uruzinduko mu Karere ka Gatsibo

Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yasuye Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, mu bikorwa bitandukanye, birimo gukemura ibibazo by’abaturage, gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta no kugiramo uruhare, kugira Uturere inama no kubnganira muri gahunda ziteza imbere Abaturage.

Muri urwo rwego, Akarere ka Ngoma kasuwe na Nyakubahwa Guverineri harebwa ibi bikurikira:

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

25 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

ü Hasuwe Icyombo: icyo Cyombo (Ferry) cyashyizwe mu kiyaga cya Mugesera kitezweho byinshi mu buhahirane hagati y’Uturere. Abahinzi n’abacuruzi bo mu Karere ka Ngoma baturiye ikiyaga cya Mugesera barishimira icyombo cya moteri cyashyizwe muri icyo kiyaga kizajya kibafasha mu buhahirane n’ubwikorezi na bagenzi babo b’Akarere ka Rwamagana n’ahandi hakora kuri iki kiyaga.

Iki cyombo cyatashywe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, kuri uyu wa 23/07/2014 ubwo yatahaga ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu Karere.

Iki cyombo gifite ubushobozi bwo kwikorera uburemere buri hagati ya toni 3 na toni 5, gitwara imizigo n’abantu ndetse gifite akarusho ko gishobora gutwara n’imodoka maze bikaba bigafasha abacuruzi kugera i Kigali byoroshye n’imodoka zabo zipakiye imyaka n’ibindi.

ü Ibindi bikorwa by’indashyikirwa byasuwe harimo gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi, ahatashywe amazu 57 ndetse hakaba hakiri gahunda yo kuwagura. Gahunda y’imidugudu y’icyitegererezo yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2009, hagamijwe kugirango abantu barusheho gutura neza begeranye ndetse begerezwe ibikorwa remezo nk’amashuri, amashanyarazi, amavuriro, amazi, n’ibindi kandi gahunda yo guhuza ubutaka ngo irusheho gukorwa neza inatange umusaruro.

Uyu mudugudu uje wiyongera ku midugudu ya Kitazigurwa mu Karere ka Rwamagana, Nyagatovu muri Kayonza, Nyagihanga muri Gatsibo, Mahama muri Kirehe, na Rwempasha muri Nyagatare aho imidugudu nk’iyi yubatswe indi ikaba irimo yubakwa. Hanatashywe kandi poste de santé yubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi n’abaturage bo mu murenge wa Kazo, hanasurwa Laboratoire y’Ibitaro bikuru bya Kibungo.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 26

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu UWAMARIYA Odette yashimiye Abaturage uburyo bitanze bagafatanya n’Abayobozi kugirango ibi bikorwa bigerweho, abasaba gukomeza ubufatanye kugirango Intara n’Igihugu muri rusange bitere imbere.

2.10.2. Nyakubahwa Guverineri yasuye Akarere ka Gatsibo- Abaturage bemeza ko ubuyobozi bwiza bwatumye bamenya ubwenge bwo gukora bakiteza imbere.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku Nshuro ya 20 mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 04/07/2014, abaturage bo muri aka Karere batangaje ko bishimira intambwe bamaze gutera mu kwiteza imbere, ngo babikesha imiyoborere myiza kandi bakanashimira ingabo za FPR zabashije kubohora Igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Abaturage batanze ubuhamya bagaragaje ko kwibohora byatumye babasha kuva mu isakaro rya Nyakatsi bubaka Ibati, ndetse bubaka inzu zifite agaciro, abari barabujijwe uburyo bwo kwiga, Abana babo ubu bari kwiga neza, kandi ko bari kwiga hafi aho hashyiriweho gahunda z’uburezi zihamye zirimo na gahunda y’Uburezi bw’imyaka 12 (12 YBE, Abandi bafite ikizere cyo kwiga bakaminuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Makombe JM Vianney wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yagarutse ku mateka mabi yaranze iki Gihugu yaje no kugeza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Yashimiye Ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye U Rwanda zigahagarika Jenoside, zigahagarika amacakubiri mu banyarwanda. Yasabye Abaturage gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwada nk’umusingi uzatuma Abanyarwada baba umwe bagaharanira guteza imbere igihugu. Ibi birori byabimburiwe no gutaha Koperative yo Kuzigama no Kuguriza ya Kiramuruzi “Kiramuruzi Ukuri SACCO”. Iyi akaba ari nayo yatashywe bwa nyuma muri aka Karere kuko izo mu yindi Mirenge zose uko ari 13 zamaze gutahwa. Iyi SACCO yatangiye mu 2010 ubu ifite abanyamuryango 3915, umutungo wa miliyoni 572 zirenga. Umuyobozi w’iyi SACCO bwana Peter Twahirwa yavuze ko hamaze gutangwa

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

27 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

inguzanyoku banyamuryango zirenga Miliiyoni 206 mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.

2.10.3. Uruzinduko rwa Guverineri yasuye Abaturage mu Murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2015, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette yasuye abaturage b’umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere ndetse no gusangira nabo ibitekerezo ku byakwibandwaho mu mihigo y’umwaaka utaha wa 2015/2016 mu Murenge wabo.

Mu biganiro yagiranye n’abaturage, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ari kumwe

n’Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, yashimiye

abatuye uyu Murenge ingufu, ubushake n’ishyaka bagaragaza mu guteza imbere umurenge wabo no gufatanya n’Ubuyobozi guhigura imihigo biyemeje.

Muri uru ruzinduko kandi Abaturage bagejeje kuri Guverineri w’Intara ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’inka bahawe muri gahunda y’ubudehe na Girinka zagiye zigurishwa n’abayobozi ku bw’impamvu zitandukanye n’ibindi.

2.10.4. Uruzinduko rwa Guverineri yasuye Abaturage b’Umurenge wa Kabarondo Akarere ka Kayonza

Kuwa 03/06/2015, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette arikumwe n’abagize inzego z’umutekano, Ubuyobozi bw’Akarere yasuye abaturage b’umurenge wa Kabarondo mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ndetse no kuganira nabo ku byarushaho guteza imbere uyu Murenge ndetse akanabakemurira ibibazo.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 28

Mu bibazo yagejejweho harimo ikibazo cy’amazi make ndetse usanga hari aho atari, ikibazo cy’Utugari tumwe na tumwe tutaragerwamo amashanyarazi, ibibazo by’akarengane n’ibindi.

2.11. Inyubako nshya ya BNR Ishami ryo mu Ntara y’Iburasirazuba

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’ishami ryayo ryo mu Ntara y’Iburasirazuba riri mu Karere ka Rwamagana, ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki 26/09/2014.

Iyi nyubako y’amagorofa atatu yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2.7, ikazaba ikoresha ikoranabuhanga rihanitse ku buryo bwunganira icyicaro gikuru cya Kigali. Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko iyi nyubako izihutisha serivise zitangwa na BNR mu Ntara y’Iburasirazuba kuruta uko byakorwaga mbere kuko bakoreraga ahantu hato bakodeshaga.

Rwangombwa yavuze ko iyi nyubako yubatswe ku buryo budasanzwe kandi butandukanye n’izindi nyubako zo mu Ntara, kugira ngo ibe yatanga ubwunganizi ku cyicaro gikuru cya BNR mu gihe bibaye ngombwa. By’umwihariko, ngo mu gihe haba ikibazo gihungabanya ikoranabuhanga ku cyicaro gikuru cya BNR, ngo bashobora kubishanga muri iri shami ku buryo bakomeza “gukora nk’aho nta cyabaye”.

Banki Nkuru y’u Rwanda yafunguye imiryango yayo mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2007, ikodesha. Icyo gihe hari amashami y’ibigo by’imari 10 gusa ariko ubu ngo ageze kuri 26, udushami twayo tugera kuri 43 ndetse na za “Guichets” 23 hirya no hino mu Ntara. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko gahunda ya BNR yo kwegereza serivise abaturage n’ibigo by’imari muri iyi ntara byazamuye ubukungu mu bipimo bifatika bishingiye ku mafaranga yabitswaga muri BNR n’ayabikuzwaga.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

29 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Kuva mu mwaka wa 2007 ubwo BNR yatangiraga gukorera mu Ntara y’Iburasirazuba, amafaranga abikwa n’ibigo by’imari muri BNR yavuye kuri miliyari 7 na miliyoni 900 agera kuri miliyari 15 na miliyoni 300. Amafaranga abikuzwa muri BNR yavuye kuri miliyari 5 na miliyoni 900 agera kuri miliyari 16 na miliyoni 300.

2.12. Imurikagurisha ry’intara y’iburasirazuba

Mu rwego rwo kugaragaza ibikorerwa mu Ntara y’iburasirazuba, ndetse no kwigira kubikorerwa ahandi, I Rwamagana kuva tariki ya 21/09/2014 habaye imurika gurisha riihuza Abamurikabikorwa bo mu gihugu ndetse n’ahandi bo mu bindi bihugu bagera ku 131. Abaturutse mu bindi bihugu barimo Uganda, Kenya, Pakistan n’Ubuhinde. Mu imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba, Abikorera basabwe kongera agaciro k’umusaruro. Insanganyamatsiko y’iri murikagurisha igira iti “Garagaza ibyo ukora, Umusingi wo kwigira”

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro yaryo ya gatandatu, ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda. Uyu muhango wanitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Bwana Emmanuel Hategeka, Abasenateri, Abadepite n’abandi.

Minisitiri Stella Ford Mugabo yasabye abamurikabikorwa kurushaho kongera agaciro k’ibyo bakora kugira ngo babashe guhangana ku masoko mpuzamahanga abizeza ko leta y’u Rwanda yiteguye kubafasha kubona amasoko y’umusaruro w’ibikorwa byabo. Yashimiye intambwe abikorera bo muri iyi Ntara bagezeho mu gutanga umusanzu wo kubaka iterambere ry’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette yavuze ko imurikagurisha nk’iri riteza imbere ubukungu bw’iyi ntara kuko bisiga amasomo akomeye ku bamurikabikorwa n’abaryitabiriye bose. Yashimye ko kuri ubu hagaragara impinduka mu bamurikabikorwa kuko usanga bamaze gutera intambwe kuko bageze aho bamurika ibiva mu musaruro wabo baba batunganyije ari nacyo cyerekezo cy’Intara n’Igihugu muri rusange.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 30

2.13. Guteza Imbere inikorwa bya Siporo mu Ntara

Nyuma y’aho Ikipe y’Intara SUNRISE FC igereye mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Intara hamwe n’Uturere tugize Intara ndetse n’Abafatanyabikorwa b’Intara ba shyigikiye Imikino ya Shampiyona ya 2014-15.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Intara y’u Burasirazuba SUNRISE FC mu marushanwa ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere 2014-2015 ari nawo mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere yabashije kwitwara neza yegukana umwanya wa kane n’amanota mirongo ine (40Pts). Mu mikino yose hamwe 12, SUNRISE yatsinze imikino 10, inganya imikino 10 itsindwa imikino 06

2.1. Gutanga Ubutabera

Mu rwego rwo kurangiza imanza za ciwe na Gacaca, hakozwe icyumwero cyo gutanga Ubutabera, hashyirwa mu bikorwa imanaza z’imitungo yangirijwe muri Jenoside yakorewe Abatusi. Imbonerahamwe ikurikira iragaraza imanza zimaze gushyirwa mu bikorwa ndetse n’izisigaye.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

31 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Imbonerahamwe 4 : Imanza zashyizwe mu bikorwa za Gacaca

NO

AKARERE IMANZA ZOSE

UMUBARE W'IMANZA ZARANGIJWE IZISIGAYE KURANGIZWA

IZARANGIJWE KU NEZA BAKANISHYURA

ABABABARIRANYE

ABISHYUYE IGICE, ASIGAYE BAKAYABABARIRWA

ABISHYUJWE KU NGUFU

ZOSE HAMWE

AGACIRO MU MAFARANGA

1 NGOMA 1,584 418 327 129 - 874 13,881,514

710

2 GATSIBO 3,724 39 55 18 9 112 2,469,019 3,626

3 NYAGATARE

- - - - - - - -

4 KAYONZA 5,926 159 6 44 5 216 3,429,130 5,710

5 RWAMAGANA

2,710 88 48 - - 136 12,731,443

2,574

6 KIREHE 2,630 224 - - 224 11,948,107

2,416

7 BUGESERA

1,445 121 39 - - 160 8,288,650 1,285

PROVINCE

18,019

1,049 475 191 14 1,722 52,747,863

16,321

 

 

 

 

 

 

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 32

IV. MU KARERE KA NYAGATARE, URUBANZA RUMWE NIRWO RUTEYEHO KASHE MPURUZA RUKABA RWARASHYIKIRIJWE UMUHESHA W'INKIKO

KUGIRANGO RURANGIZWE KUKO IMITUNGO IGOMBA GUTEZWA CYAMUNARA HARANGIZWA URUBANZA IRI MU KARERE KA KICUKIRO

MU MUJYI WA KIGALI.

2.2. Imbogamizi

Mu ishyirwa mubikorwa ry’ibikorwa bitandukanye harimo n’Imihigo ya 2014-15 nk’ibikorwa byingenzi, hagiye hagarara imbogamizi zitandukanye, zimwe zishingiye ku miterere n’umwihariko muri buri Karere, izindi zishingiye kubafatanyabikorwa bagombaga kugira uruhare mugutangira igihe ubufasha, ndetse n’uruhare rwabo, harimo n’ibyo bagombwaga na Leta nk’amafaranga nk’uko bigaragara mu buryo bukurikira:

a) Uturere tumwe na tumwe twagiye tugira ikibazo cy’Abafatanyabikorwa batinze gutangira ibikorwa byateganyijwe mu mihigo, bituma n’intego zihawe zitagerwaho nk’uko bikwiye. (Urugero: Muri Rwamagana: RTDA-Umuhanda ujya mugace k’Inganda ka Rwamagana wa 7km, ndetse n’Umuhanda Karangara-Gati wa 21 km, Kayonza-RTDA yatinze gutangira Umuhanda Kabarondo-Akagera wa 28 km, Nyagatare-RTDA yatinze gutangira Umuhanda Cyanyirangegene-Akagera Park wa 22km. Uturere twose: Biogaz m’Uturere twose umubare wizagombaga kubakwa ntitwabashije kugera kubipimo bari biyemeje kubera imigendekere mibi yo guhanana uburenganzira ndetse n’Ubushobozi hagati y’abacungaga umushinga (NBD), ndetse na Minisiteri ireberera Inzego zibanze, n’ibindi).

b) Gahunda ya Direct Pyament yatumye uturere tutabasha kwihutisha ishyirwa mubikorwa ry’Imigo yatangiwe amasoko, kuko MINECOFIN byayigoye gushyira mubikorwa iyi gahunda nshya bari batangije, aho kwishyura abakoze imirimo byatindaga bigatuma imirimo iharagara;

c) Uturere twagize ikibazo ku muhigo ujyanye no gutera Intanga kuko twabuze Imisemburo yagombaga gutangirwa igihe na RAB bituma batinda ndetse hamwe n’intego yari yihawe ntiyagerwaho;

d) Uturere twagize ikibazo muri gahunda zo guhuza Ubutaka, aho imbuto ya Soya yatinze kuboneka, n’aho ibonekeye ahenshi iboneka arinke kandi ntiyamera neza;

e) Uturere twatinze gutanga amasoko bituma ibipimo byiyemejwe bitagerererwaho igihe, cyane cyane Ibikorwa remezo (mihanda, amazi, n’inyubako);

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

33 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

f) MINEDUC yatinze gutanga ibikoresho bituma imirimo yokurangiza kubaka ibyumba by’amashuri kugihe idindira n’ubwo byaje kurangira.

g) Uturere twagiranye amasezerano na REG ndetse na WASAC, bagize ikibazo cyo gutinda kurangirizwa imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi ndetse no kurangiza imirimo yo gutanga amazi mu Turere twumwe nka Nyagatare, Gatsibo, Ngoma, na Bugesera.

h) Raporo z’uturere zituzuye neza, hamwe hari amakuru abura agatangwa mu magambo, ahandi harimo ibinyuranyo bishingiye ku mibare, n’imyandikire idasuzumwa neza, ndetse n’ibitarakozwe usaga ntaho byanditse ngo impamvu uhabwa usange koko hari aho yanditswe bidasaba gusobanuza cyane.

i) Ishyirwa mu byiciro by’Ubudehe, abaturage benshi bashaka kujya mu cyiciro bya 1 n’icya 2, kubera ko bumva hari ubufasha bizabafasha bwa Leta bizabafasha kubona.

j) Abaturage benshi usanga bifuza kujyana ibibazo byabo ku nzego zisumbuye Umurenge, cyane cyane Akaree n’Intara, aho kugana Inteko z’Abaturage ndetse n’Abunzi.

k) Kurangiza Imanza Gacaca z’Imitungo yangirijwe muri Jenoside usanga byari byaratinze kwihuta.

2.3. Ibisabwa kwitabwaho

a) Inzego za Leta ziyemeza kugira ibikorwa bizakorwa mu mihigo bakabimenyesha Uturere, basabwe kujya bagaragaza uruhare rwabo munyandiko, ndetse n’Uruhare rwa buri Karere rukagaragazwa, uruhande rutubahirije ibisabwa rukabibazwa, ndetse n’imitangire y’amanota akabagiraho ingaruka, aho guharirwa Akarere gusa.

b) Gutegura Imihigo y’ibikorwa bijyanye n’Ingengo y’Imari y’Akarere yemejewe hamwe n’ibisaba Ubukangurambaga ku rwego rw’Akarere.

c) Uturere kubahiriza gahunda yishyirwa mubikorwa ry’Imihigo, ndetse na gahunda y’itangwa ry’amasoko ikajyana n’igenamigambi ry’amasoko, bityo bikagabanya icyererwa n’idindira rya hato na hato ry’ibikorwa ;

d) Akarere gukurikirana ku gihe ishyirwa mubikorwa ry’imihigo, ndetse no kugaragaza impungenge n’imbogamizi ku gihe ku Ntara, n’ahandi ku girango

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 34

ubuvugizi bukorerwe igihe, kuko iyo umuhigo utagezweho harimo n’ibibangamira imibereho myiza n’ubukungu bw’Abagenerwabikorwa, aribo baturage b’Akarere;

e) Intara kujya igaragaza uko Uturere twakurikiranye mu kwesa Imihigo ku rwego rw’Intara no guhemba Akarere kitwaye neza, mu rwego rwo gutuma habaho ishaka mu kwihutisha Imihigo n’Ishema ry’Akarere mu Ntara n’Abaturage Ubuyobozi buhagarariye;

f) Kujya Akarere gakora muburyo bw’inyandiko ibyagaragaye ko bitakozwe, ndetse n’imbogamizi zabayeho.

g) Gusuzuma raporo zihuje z’Akarere zigahura neza n’amakuru aturutse ku Murenge kugeza kuri raporo yanyuma y’Akarere, ndetse n’izavuye mubafatanyabikorwa bako;

h) Abafatanyabikorwa badaha Akarere raporo zigaragaza ibyakozwe kubindura zikajya ziboneka k’ubusabe bw’Akarere mu nyandiko zikajya zitangwa kandi bikaba umuco, bityo bikajya binajyana no kwisuzuma kw’Abafatanyabikorwa mu Karere.

i) Akarere gukurikirana no gushyira mubikorwa ibindi bikorwa bitari mu mihigo, nabyo bikagaragazwa mu Raporo y’Umwaka y’Akarere.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

35 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

V. ITERAMBERE RY’UBUKUNGU Iyi nkingi ikubiyemo ibikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi, guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export), Ingufu (Energy), Imiturire y’imijyi n’icyaro, amazi n’isukura, Ubwikorezi n’Ubuhahirane, guhanga imirimo no gushora imari, kurengera ibidukikije no kubungabunga umutungo kamere, kongera ndetse no gucunga neza imari n’umutungo bya Leta.

5.1. Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

5.1.1. Ubuhinzi Intara y’Iburasirazuba yahuje, ikurikirana ndetse inasuzuma ibikorwa biteza imbere Ubuhinzi mu Turere tugize Intara. Hagaragaye ko guteza imbere ubuhinzi hahuzwa ubutaka kubihingwa byatoranyijwe byakozwe ku butaka bungana na ha 449,433 kuri 491 409 zari ziteganyijwe bingana na 95.2%.

Ifoto igaragaza igihingwa cy’Umuceli cyahujwe kubutaka bunini, ndetse n’igihingwa cy’Ibigoli

Imbonerahamwe 5 : Uko Uturere twahuje ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ibihingwa Bugesera

Gatsibo

Kayonza

Kirehe Ngoma

Nyagatare

Rwamagana

Igiteranyo

%

Ibigoli 14,339 27,016 9,839 24,969 21,015 24,983 22,271 144,432 93.2

Umuceli 934 1,505 967 1,784 2,480 4,456 1,040 13,166 101.1

Soya 1,615 3,608 3,350 1,655.4

3,067 1,776 2,814 17,885 10.8

Ibishyimbo

38,321 36,047 34,253 31,094 35,328 30,917 30,618 236,578 152.6

Imyumbati

13,889 1,252 6,336 2,561 6,200 1,080 6,054 37,372 90.1

Igiteranyo

69,098 69,428 54,745 62,064 68,090 63,212 62,797 449,433 95.2

Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe iri haruguru, ubuso bwahujwe ku bihingwa bitandukanye ni ha 449,433. Ibishyimbo nibyo biza ku mwanya wa mbere k’ubuso bungana na ha 236,578 hagakurikira ibigori byahujwe kuri hegitari 144 432, umuceri uza ku mwanya wa nyuma wahujwe kuri hegitari 13,166. Ibishyimbo n’ibigori bimaze

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 36

gushinga imizi mu myumvire y’abaturage, ntibigisaba imbaraga nyinshi mu kubibakangurira. Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa mbere mu guhuza ubutaka bunini, gakurikirwa n’Akarere ka Bugesera, naho Kayonza iza ku mwanya wa nyuma. Impamvu igaragara ni uko Akarere ka kayonza kagira igice kinini cy’ubutaka butabona imvura ihagije, bigatuma ingano y’ubuso iba yateganyijwe idahingirwa igihe mu gihembwe cy’ihinga cya A.

Ifoto igaragaza kuhirira Imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga mu murenge wa Ndego/Kayonza.

Mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kibangamira ubuhinzi, huhiriwe ibihingwa ku buso bungana na hegitari 3 346 (112.6%) kuri hegitari 2 972 zari ziteganyijwe. Haguzwe kandi hatangwa utumashini twuhira imyaka 349 (137.4%) kuri 254 twari twahizwe. Hatunganyijwe ingomero (Dams) eshatu(3) zo kuhira imyaka mu kibaya cya Rwangingo muri Gatsibo ku gipimo cya 25%, ikibaya cya Rwinkwavu muri Kayonza ku gipimo cya 95% no mu kibaya cya Nyirabidibiri muri Rwamagana ku gipimo cya 48%. Muri urwo rwego kandi hatunganyijwe igishanga cya Rwinkwavu cyo mu Karere ka Kayonza gifite hegitari 1000.

 

5.1.1.1. Umusaruro wabonetse (toni)

Guhuza ubutaka bigomba kujyana no kugaragaza ibiva kuri hegitari imwe, nk’uko ubuhinzi bugomba kugira uruhare mu kongera ubukungu bw’Igihugu ho 11.5%. Muri urwo rwego rwo kongera Umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi, hakoreshejwe ifumbire mvaruganda n’imborera ku gipimo cya 79.7%, bituma haboneka umusaruro ugaragara mu mbonerahamwe ikurikira ku bihingwa bitandukanye muri buri Karere.

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

37 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Imbonerahamwe 6 : Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza ibihingwa by’ingenzi n’umusaruro wabonetse (Toni).

Igihingwa Bugesera Gatsibo Kayonza Kirehe Ngoma Nyagatare Rwamagana Total

Ibigori 29,337 91,688 20,150 101,975 60,010 79,212 82,126 464,498

Ibishyimbo 19,698 39,016 19,100 19,492 22,184 14,342 18,840 152,671

Soya 1,221 1,877 720 1,171 700 324 1,328 7,341

Umuceri 5,230 2,090 1,645 5,141 7,316 11,745 3,484 36,652

Imyumbati 289,649 19,918 18,909 11,860 134,350 31,980 137,525 644,190

Urutoki 30,566 21,990 203,840 252,320 203,500 312,000 13,758 1,037,973

Total 375,701 176,579 264,364 391,959 428,060 449,603 257,061 2,343,325

Umusaruro wabonetse ungana na toni 2,343,325. Urutoki rwaje ku mwanya wa mbere

rukurikirwa n’imyumbati, soya iza ku mwanya wa nyuma kuko yahinzwe ikerewe

biturutse ku mbuto yatinze kuboneka bikaba byaragize ingaruka mbi ku musaruro wari

utegerejwe (negative impact on Yield expected). Umusaruro w’urutoki n’imyumbati ni

mwiza cyane kubera ko ibi bihingwa byombi byihanganira izuba kandi bikaba bihinze

ku butaka buberanye n’ibyo bihingwa. Iyi foto ikurikira iragaragaza ubwiza bw’ibyo

bihingwa biri mu tugize Intara.

5.1.1.2. Kuvugurura urutoki (ha)

Urutoki ni igihingwa cy’ingenzi mu iterambere ry’ubukungu mu Ntara y’Iburasirazuba. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza uko rwavuguruwe. Ubuso (ha) Bugese

ra Gatsibo

Kayonza

Kirehe

Ngoma

Nyagatare

Rwamagana

Total

Ubuso ruhinzeho 1,435 15,432 4,334 17,895

23,142

13,465 16,300 92,003

Ubwateganyijwe kuvugururwa

500 1,000 500 1,000 3,000 1,500 700 8,200

Ubwavuguruwe 478 862 352 985 2,768 750 534 6,729

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 38

Urutoki ruhinze ku buso bwa ha 92,003, uruvuguruye rukaba ari ha 6,729 bingana na 7.3%. Icyagaragaye ni uko indwara ya kirabiranya yagize uruhare runini mu kugabanya umuvuduko wo kuruvugurura. Ngoma iza ku mwanya wa mbere mu guhinga urutoki ku buso bunini ndetse no kuruvugurura. Ikurikirwa na Kirehe haba mu kuruhinga no kuruvugurura. Uturere twa Bugesera na Kayonza nitwo tuza ku mwanya wa nyuma haba ku buso urutoki ruhinzeho ndetse n’ubuso buvuguruye. Bisaba gukurikirana ku buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu Akarere ka Bugesera na Kayonza bahinga urutoki kubuso buto ndetse no kuruvugurura bigenda gahoro.

5.1.1.3. Guhingisha imashini (mechanization/ha)

Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bwa Kijyambere hakoreshwa Imashini zihinga, hahinzwe ubuso bungana na 7 688 (125%) kuri 6 150 ha. Abaturage bo mu Ntara bamaze guhugukirwa no guhingisha imashini. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza ubuso bwari buteganyijwe (ha) n’ubwahingishijwe imashini. Ubuso Bugeser

a Gatsibo

Kayonza

Kirehe

Ngoma

Nyagatare

Rwamagana

Total

Ha zari ziteganyijwe

300 550 1000 1,500 83.5 4,100 500 8,034

Izahujwe 270 442 720 1,264 0 4084 605.4 7688

Muri uyu mwaka wa 2014-2015 hari hateganyijwe guhingisha imashini ku buso bwa

hegitari 8,034, haza guhingwa hegitari 6,150 bingana na 76.5%. Akarere ka Nyagatare

niko kaje ku isonga mu guhinga ubuso bunini, gakurikirwa n’Akarere ka Kirehe.

Guhingisha imashini bisaba ko bishyirwamo imbaraga byumwihariko cyane cyane mu

turere twa Bugesera na Ngoma twaje ku mwanya wa nyuma.

Ifoto igaragaza imashini zihinga mu Ntara y’Iburasirazuba.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

39 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

5.1.1.4. Ubwanikiro n'ubuhunikiro. Kwanika umusaruro no kuwuhunika bifasha kuwugeza ku isoko utangiritse kandi mugihe ikiguzi cyabaye cyiza, bityo umuhinzi ntahendwe cyangwa se ngo agurishe ku bamamyi igihe kitaragera atinya y’uko umusaruro wabora. Ubwanikiro n’ubuhunikiro ni ingenzi mu buhinzi mu kubika no gufata neza umusaruro. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza ubuhunikiro n’ubwanikiro muri buri Karere ndetse n’ubushobozi (capacity) bifite. Akarere

Ubwanikiro Ubuhunikiro Ububare Capacity (t) Ububare Capacity

(t) Bugesera 30 682 22 4,200 Gatsibo 20 1,000 6 1,200 Kayonza 25 750 28 15,400 Kirehe 13 650 7 14,580 Ngoma 13 780 1 400 Nyagatare 11 550 24 6,500 Rwamagana 17 8,500 9 4,500 Igiteranyo 129 12,912 97 46,780

Ubushobozi buhari bw’ubuhunikiro n’ubwanikiro buracyari buto cyane ugereranyije

n’umusaruro uboneka mu mwaka.

Ifoto igaragaza ubwanikiro bwubatswe mu Gishanga cya Rwangingo, Akarere ka Gatsibo

Mu gufata neza umusaruro w’ubuhinzi no kugabanya ibyangirikira mu murima abahinzi basarura, hubatswe imbuga n’ubwanikiro 11 (100%) hamwe n’amahunikiro 2.

Ubuhunikiro bwubatse mu gishanga cya Rwangingo

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 40

Ifoto igaragaza ubwanikiro bwubatswe mu Karere ka Ngoma, n’imbuga mu Karere ka Kirehe

5.1.1.5. Guhunika imyaka

Hagamijwe kuzigamira ibihe bizaza ndetse no kongera agaciro k’umusaruro ku isoko, hahunitswe toni 8,070 z’Ibigoli (88.7%) na toni 1,356 z’Ibishyimbo (135.6%).

Ifoto igaragaza guhunika umusaruro, nk’uko byakozwe muri Koperative COACEMU yo mu murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe.

 

5.1.2. UBWOROZI

5.1.2.1. Umubare w'amatungo

Intara y’Iburasirazuba ni ikigega cy’Igihugu mu bworozi cyane cyane ubw’amatungo maremare (inka). Imyumvire y’aborozi nayo imaze guhinduka aho usanga ubworozi burimo kuva mu myororere ya gakondo bugana mu myororere ya kijyambere. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza imibare y’amatungo kuri buri bwoko bw’itungo rikunze kugaragara mu Ntara n’uko ayo matungo angana hakurikijwe Akarere. Injangwe n’imbwa nabyo byarabaruwe n’ubwo bidakunze kugaragara nk’amatungo ahabwa agaciro mu bukungu, ariko ni byiza ko amenyekana kugirango ntateze ikibazo cy’ibisazi. Iyi mbonerahamwe iragaragza umubare w’amatungo ahari.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

41 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

 

Akarere Inka Ihene Intama

Ingurube

Inkoko

Inkwavu

Imbwa

Ingangwe

Igiteranyo

Bugesera 39,206

59,586

1,978 13,250 357,340

8,582 350 275 480,567

Gatsibo 82,836

90,797

5,116 11,075 145,814

24,127 1,222 861 361,848

Kayonza 53,282

56,292

3,790 6,819 45,752

13,150 762 461 180,308

Kirehe 59,588

93,307

7,219 18,029 85,061

9763 1231 287 274,485

Ngoma 36,014

60,291

1,328 24,486 80,897

9,864 870 324 214,074

Nyagatare

106,822

63,808

8,328 3,167 77,900

9,525 950 250 270,750

Rwamagana

46,531

51,886

10,127

6,797 102,974

9,805 1,304 1,024 230,448

Igiteranyo 424,279

475,967

37,886

83,623 895,738

84,816 6,689 3,482 2,012,480

Mu bworozi, inkoko nizo ziza ku mwanya wa mbere zigakurikirwa n’ihene n’inka.

Ikigaragara ni uko aya matungo ajyanye n’imiterere y’Intara y’Iburasirazuba. Inkoko

zororerwa ku buso buto kandi zigatungwa ahanini n’ibinyampeke naho ihene zikunda

ahantu hashyuha kandi hatari imvura nyinshi. Intara y’Iburasirazuba ifite kandi imirambi

n’inzuri biberanye n’ubworozi bw’inka.

Ifoto igaragaza imiterere y’inzuri mu Karere ka Nyagatare n’ubworozi bw’Inkoko mu Karere ka Bugesera

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 42

5.1.2.2. Inka zorojwe muri gahunda ya Girinka

Gahunda yo koroza imiryango ikennye kugirango igire nibura itungo rimwe ry’inka

hagamijwe ko yivana mu bukenye yashyizwemo imbaraga. Imbonerahamwe ikurikira

iragaragaza uko iyo gahunda ihagaze muri buri Karere kuva yatangira muri 2006 kugeza

muri uyu mwaka wa 2014-2015.

Iyi gahunda imaze kugaragaza impinduka zigaragara mu mibereho myiza y’abaturage

ndetse no mubukungu. Umuturage worojwe abona ifumbire yo gufumbira mu murima

we kandi akabona amata yo guha abana ndetse n’ayo agurisha kugira ngo akemure

ibindi bibazo byo murugo.

Umubare w'inka Bugesera

Gatsibo

Kayonza

Kirehe

Ngoma

Nyagatare

Rwamagana

Igiteranyo

Izatazwe kuva 2006

12,464 16,134

5,352 9,149

4,923 9,076 7,162 64,260

Izisigaye korozwa 4,864 6,000 13,201 8,70

0 19,60

3 56,789 7,542 116,699

Iziteganyijwe (2014-2015)

900 900 500 1,000

600 650 900 5,450

Izatanzwe 999 962 311 952 575 725 878 5,402

Gahunda ya girinka ikomeje gutera imbere n’ubwo urugendo rukiri rurerure kugira ngo

tugere ku ntego. Igikenewe ni uko iyi gahunda yakongera gushyirwamo imbaraga aho

buri nka yose yatanzwe yandikwa igashyirwa muri data base kandi no kwitura

bigakurikiranwa neza.

5.1.2.3. Kuvugurura amaraso y’inka haterwa intanga z’inka zitanga umusaruro

Gutera intanga mu matungo byitaweho, ibibare ikurikira igaragaza muri buri Karere uko

igikorwa gihagaze.

No Akarere Inka zari ziteganyijwe guterwa intanga (2014-2015)

Inka zatewe intanga (2014-2015)

Ijanisha (%)

1 Bugesera 2,500 1,768 70.7 2 Gatsibo 3,000 2,004 66.8 3 Kayonza 1,502 1,313 87.4 4 Kirehe 3,000 1,825 60.8 5 Ngoma 2,700 1,594 59.0 5 Ngoma 2,700 1,594 59.0

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

43 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

No Akarere Inka zari ziteganyijwe guterwa intanga (2014-2015)

Inka zatewe intanga (2014-2015)

Ijanisha (%)

6 Nyagatare 1,500 1,040 69.3 7 Rwamagana 4,500 3,372 74.9

Igiteranyo 18,702 12,916 69.1

Igikorwa cyo gutera intanga mu matungo kiracyasaba imbaraga cyane cyane ko ubu

gahunda iriho ari gutera inka yirindishishe (natural heat) hadakoreshejwe imisemburo

(syncronisation/groupement des chaleurs). Iyi gahunda irasaba ko aborozi

bayihugurirwa kugira ngo bazajye bamenyesha abatekinisiye ku gihe umurindo

utararangira.

5.1.2.4. Gukingira inka indwara y’igifuruto (LSD) n’ubutaka (BQ)

Indwara zikunze kuzahaza amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba ziganjemo ubutaka n’igifuruto, akaba ariyo mpamvu zikunze gukingirwa. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza uko igikorwa cyo gukingira izi ndwara zombi cyakozwe muri buri Karere. No

Akarere Inka zakingiwe igifuruto(LSD) Inka zakingiwe ubutaka (BQ) Izari ziteganyijwe

Izakingiwe

(%) Izari ziteganyijwe

Izakingiwe

(%)

1 Bugesera 12,800 13,869 108.4

12,750 0 -

2 Gatsibo 0 0 - 0 0 - 3 Kayonza 16,500 0 - 22,000 22,000 100.

0 4 Kirehe 12,356 12,356 100.

0 0 0 -

5 Ngoma 10,000 10,952 109.5

15,000 14,615 97.4

6 Nyagatare 15,118 18,005 119.1

24,729 30,247 122.3

7 Rwamagana

17,000 0 - 17,000 16,381 96.4

Intara 83,774 55,182 65.9 91,479 83243 91.0

Indwara y’igifuruto n’ubutaka ni indwara zigabanya umusaruro w’amatungo kuburyo bugaragara. Gahunda yo kuzikingira ni ngombwa n’ubwo hakiri imbogamizi yo kubona urukingo kuburyo bworoshye. Akarere ka Gatsibo ntikabishyize mu iteganya bikorwa ry’umwaka bituma icyo gikorwa kitaba.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 44

 

5.1.2.5. Umusaruro w'amata (litiro)

Umusaruro w’amata urashimishije mu Ntara n’ubwo gahunda zo kurushaho kuwongera nazo zirimo gushyirwamo imbaraga. Uko umusaruro ugaragara muri buri Karere bikubiye mu mbonerahamwe ikurikira.

Amata Bugesera Gatsibo Kayonza Kirehe Ngoma Nyagatare Rwamagana Total

Agurishwa mu kwezi

187,500 294,904 510,000 40,500 13,500 909,125 122,500 2,078,029

Agemurwa kuri MCC ku munsi

6,250 8,370 13,000 1,350 450 30,304 4,450 64,174

Umusaruro w’amata mu Ntara y’Iburasirazuba ugeze kuri Litiro zisaga gato ibihumbi bibiri mu kwezi (2,078,029). Akarere ka Nyagatare niko kaza ku isonga mu kugira umusaruro w’amata mwiza kagakurikirwa n’Akarere ka kayonza.

Umusaruro w’amata mu Ntara ugaragara ari mwiza kubera ko ushobora guhaza abaturage bayituye ugashobora kuba wasagurirwa amasoko yo hagati mu Gihugu ndetse n’ayo hanze mu gihe uwo musaruro wose waba utunganyijwe neza.

Inganda z’amata nazo zikeneye kwiyongera kugira ngo umusaruro wose ushobore gutunganwa kandi wongererwe ubwiza n’agaciro.

Ifoto igaragaza umukamo w’amata ugezwa ku makusanyirizo (Kibondo MCC)

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

45 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

 

5.1.2.6. Amakusanyirizo y'amata (Milk Collection Centers & MCCs)

Gahunda yo kubaka amakusanyirizo y’amata imaze igihe yaratangiye mu Ntara igamije kuyongerera agaciro. Imbonera hamwe ikurikira yerekana uko iyo gahunda ihagaze.

Akarere Ikaragiro/MCCs Ubushobozi/Capacity (L/day)

Bugesera 4 6,250 Gatsibo 5 13,000 Kayonza 6 30,000 Kirehe 1 2,500 Ngoma 1 5,000 Nyagatare 16 56,750 Rwamagana 5 14,000 Igiteranyo 38 127,500

Amakusanyirizo afite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro w’amata ungana na litiro

127,500 ku munsi, bigaragara ko nta kibazo gihari ubu kuko n’amata agemurwa muri za

MCCs ataragera kuri iki gipimo cya litiro 127,500 kuko hagemurwa litiro 64,174 ku

munsi(64,174 L/day).

Ifoto igaragaza Ikusanyirizo ry’Amata/Ngarama mu karere ka Gatsibo

 

5.1.2.7. Umusaruro w'amafi mu biyaga no mu byuzi

Uburobyi n’ubworozi bw’amafi ni bimwe mu bigize ubukungu bw’abaturage batuye Intara y’Iburasirazuba cyane cyane mu duce twiganjemo ibiyaga nko mu Karere ka Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Gatsibo, Ngoma na Kayonza. Imbonerahamwe ikurikira

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 46

igaragaza uko uburobyi mu biyaga ndetse no mu byuzi by’amafi buhagaze muri buri Karere.

Umusaruro w’amafi uracyari muke ugereranyije n’amahirwe Intara ifite cyane cyane mu biyaga ndetse n’ibibaya byacukurwamo ibyuzi bororeramo amafi. Abari muri uyu mwuga bakeneye amahugurwa ahagije kugira ngo amahirwe yose ahari ashobore kubyazwa umusaruro ariko cyane cyane bagahugukira gukoresha ibikoresho byabugenewe kandi byujuje ibisabwa (amaso y’urushundura atagomba kuba mato cyane ngo afate utwana tutarakura).

Ifoto igaragaza Ibyuzi by’Amafi muri Rwamagana, no mu Karere ka Bugesera

5.2. Guteza Imbere ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga

Gahunda yo guhingira isoko ry’imbere mu gihigu no hanze yacyo irakataje mu Ntara y’Iburasirazuba. Ibihingwa ngengabukungu bikunze kugaragara mu Ntara, n’ubuso byahinzweho ndetse n’umusaruro byatanze bikubiye mu mbonerahamwe ikurikira.

 

Akarere Ibiyaga Ibyuzi by'amafi Umubare Umusaruro (t) Umubare Umusaruro(t)

Bugesera 9 124 - - Gatsibo 1 5 79 10

Kayonza 2 Kirehe 3 114

Ngoma 3 142 93 - Nyagatare 21 22

Rwamagana 2 20 63 9 Igiteranyo 18 405 256 41

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

47 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Akarere

Ubuso bwahinzwe (ha) Umusaruro wabonetse (t)

Ikawa Indabo Inanasi Imboga Ikawa Indabo Inanasi Imboga

Bugesera

922 6 234 215 311 1,953 1,935

Gatsibo

1,362 12 149 3,697 30 1,130

Kayonza

600 13 120 4,662 78 120

Kirehe 2,080 1,693 50 1,654 30,503 280 Ngoma

2,623 1,897 156 1,700 34,140 1,023

Nyagatare

2,023 50 435 2,350 2,856 250 13,050 19,320

Rwamagana

820 30 140 1,230 3,840 1,440 1,620

Igiteranyo

10,430 86 4,424 4,270 18,720 250 81,194 25,428

Ku bihingwa ngengabukungu ikawa niyo iza ku mwanya wa mbere ku buso bunini igakurikirwa n’inanasi. Indabo zo ntizirasakara cyane, kugeza ubu mu Ntara y’Iburasirazuba hari uturere 4 tutazihinga. Umusaruro w’inanasi uza ku mwanya wa mbere ugakurikirwa n’uw’imboga. Imisozi minini dufite ndetse n’ibibaya bigomba gukoreshwa mu kwagura ubuso duhingaho inanasi n’imboga kugira ngo umusaruro mwiza tubona urusheho kwiyongera.

Ifoto igaragaza igihingwa cy’inanasi muri Mugesera (Ngoma) n’inyanya muri Matimba (Nyagatare)

Mu guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka k’ubuhinzi (export) hatewe kawa ku buso bungana na ha 773 (104%) kuri 745 zari ziteganyijwe. Haterwa ibiti by’imbuto bigera ku 83 927 birimo Avoka n’Imyembe. Kandi umusaruro wa Kawa warushijeho gufatwa neza.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 48

Ifoto ibanza irerekana Umusaruro wa Kawa itunganyije wanitse kubitanda k’Uruganda, naho ifoto

ikurikiraho ikerekana Ikawa zatewe mu rwego rwo kongera Ubuso buteyeho kawa.

5.3. Guteza imbere ubukerarugendo

Mu rwego rwo guteza imbere Ubukerarugendo, Guest House ya Kirehe Phase II yashyizwemo ibikoresho itangira no gukoreshwa, Hotel EPIC yubakwa mu Karere ka Nyagatare kubufatanye bw’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, Abacuruzi bo mu Ntara n’Abashoramari bandi barimo BRD, na RSSB imirimo igeze kuri 64% naho imirimo yo kubaka Hotel ya Ngoma mu Karere ka Ngoma igeze kuri 80%, kandi hatangwa Imigabane 8000 muri EPIC Hotel, aho buri mugabane ungana n’ibihumbi ijana (100 000 ) ku turere twari tutaruzuza imigabane yabo (Bugesera, Gatsibo, Kayonza, na Nyagatare). Hubatswe kandi Inyubako izajya yakira kandi igakorerwamo amahugurwa mu Karere ka Gatsibo, imirimo igeze kuri 83%.

Inyubako ya Hotel ya Ngoma

EPIC Hotel yubakwa mu Karere ka Nyagatare

 

5.3.1. Guteza imbere ubuhahirane bw’Ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda

Mu guteza imbere urujya n’uruza rw’Ibintu n’Abantu mu Karere ka Kirehe harangijwe kubakwa Umupaka Umwe wa Rusumo (One Stop Border Post).

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

49 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

5.4. Kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage

Umuriro w’amashanyarazi n’ingenzi mu kongera ubukungu bw’abaturage. Gusa ni

igikorwa gisaba imbaraga kugira ngo kigere kuri benshi.

Akarere Ingo zose z'Akarere Ingo zifite amashanyarazi 2014-2015

%

Bugesera 85,369 15,108 18 Gatsibo 96,320 17,118 18 Kayonza 80,517 21,740 27 Kirehe 77,879 14,700 19 Ngoma 79,647 14,900 19 Nyagatare 105,365 24,362 23 Rwamagana 74,175 19,211 26 Igiteranyo 599,272 127,139 21

Iyi mbonereamwe iragaragaza ko Intara igifite urugendo rurerure rwo kugera ku gipimo

kitari munsi ya 70% nk’uko biteganyijwe muri EDPRSII.

 

5.5. Guteza imbere imiturire mu Mijyi n’Icyaro

5.5.1. Gucanira imihanda (Public light)

Gahunda yo gucanira imihanda (public light) mu Ntara y’Iburasirazuba nayo

ntiyasigaye inyuma. Uko uturere duhagaze muri iki gikorwa biri mu mbonerahamwe

ikurikira.

No Akarere Km zicaniye Km ziteganyijwe 2015-2016

1 Bugesera 8.5 7 2 Gatsibo 4 0 3 Kayonza 13.2 1.2 4 Kirehe 4 0 5 Ngoma 3 1.2 6 Nyagatare 5.1 0 7 Rwamagana 7 1 Igiteranyo 44.8 10.4

Gucanira imihanda n’igikorwa cy’ingezi kuko bituma habaho kw’iyongera kw’amasaha y’akazi ku bacuruzi bo muri za centre ndetse bikongera n’umutekano mugihe cya nimugoroba. Gucanira imihanda ntibirafata intera nini cyane ariko icyishimirwa n’uko bitekerezwaho muri gahunda y’ibikorwa by’umwaka by’uturere ttune(4) kuri turindwi(7) tugize Intara y’Iburasirazuba.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 50

 

5.5.2. Gutura mu midugudu (Grouped settlement)

Gahunda yo gutura mu midugudu mu Ntara y’Iburasirazuba igeze kugipimo gishimishije n’ubwo gahunda ihari ubu ari iyo gutura mu midugudu y’icyitegererezo. Imbonerahamwe ikurikira igaragara, muri buri Karere uko igikorwa cyo gutura mu midugudu gihagaze. Akarere Ingo zose z'Akarere Izituye mu midugudu % Bugesera 85,369 71,425 83.7 Gatsibo 96,320 87,498 90.8 Kayonza 80,517 64,035 79.5 Kirehe 77,879 75,543 97.0 Ngoma 79,647 79,528 99.9 Nyagatare 105,365 97,321 92.4 Rwamagana 74,175 54,071 72.9 Igiteranyo 599,272 529,421 88.3

Igikorwa cyo gutura mu midugudu kigeze ku rwego rushimishije cyane (88.3%), ubu

hakenewe noneho gutekereza ku miturire y’imidugudu ikoze kuburyo bunoze (planned

settlements), atari imidugudu isanzwe (grouped settlement).

Ifoto igaragaza Umudugudu w’intangarugero wa Ntebe mu murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana

 

5.6. Kugeza amazi meza ku baturage

Amazi meza n’ingenzi mu buzima bwa buri munsi ku muntu wese. Igikorwa cyo

kuyegereza abaturage cyashizwemo ingufu n’ubwo tutaragera ku gipimo gishimishije.

Akarere Abaturage batuye Akarere

Abaturage bafite amazi meza 2014-2015

%

Bugesera 363,339 224,290 61.7 Gatsibo 433,997 251,719 58.0 Kayonza 346,751 228,732 66.0 Kirehe 340,983 265,967 78.0 Ngoma 338,562 270,850 80.0 Nyagatare 466,944 275,036 58.9 Rwamagana 310,238 266,244 85.8 Igiteranyo 2,600,814 1,782,838 68.5

Gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage nayo isaba ko ishyirwamo imbaraga

kugira ngo igere ku baturage bose dore ko amazi aringenzi ku mibereho ya buri munsi.

Ijanisha ryerekana ko abaturage 68.5% aribo bafite amazi meza mu Ntara, bivuzeko

abandi 32.5% bari mu buzima bugoranye.

Ifoto igaragaza ibikowa byo kugeza amazi ku baturage-Akarere ka Nyagatare

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

51 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

 

5.5.2. Gutura mu midugudu (Grouped settlement)

Gahunda yo gutura mu midugudu mu Ntara y’Iburasirazuba igeze kugipimo gishimishije n’ubwo gahunda ihari ubu ari iyo gutura mu midugudu y’icyitegererezo. Imbonerahamwe ikurikira igaragara, muri buri Karere uko igikorwa cyo gutura mu midugudu gihagaze. Akarere Ingo zose z'Akarere Izituye mu midugudu % Bugesera 85,369 71,425 83.7 Gatsibo 96,320 87,498 90.8 Kayonza 80,517 64,035 79.5 Kirehe 77,879 75,543 97.0 Ngoma 79,647 79,528 99.9 Nyagatare 105,365 97,321 92.4 Rwamagana 74,175 54,071 72.9 Igiteranyo 599,272 529,421 88.3

Igikorwa cyo gutura mu midugudu kigeze ku rwego rushimishije cyane (88.3%), ubu

hakenewe noneho gutekereza ku miturire y’imidugudu ikoze kuburyo bunoze (planned

settlements), atari imidugudu isanzwe (grouped settlement).

Ifoto igaragaza Umudugudu w’intangarugero wa Ntebe mu murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana

 

5.6. Kugeza amazi meza ku baturage

Amazi meza n’ingenzi mu buzima bwa buri munsi ku muntu wese. Igikorwa cyo

kuyegereza abaturage cyashizwemo ingufu n’ubwo tutaragera ku gipimo gishimishije.

Akarere Abaturage batuye Akarere

Abaturage bafite amazi meza 2014-2015

%

Bugesera 363,339 224,290 61.7 Gatsibo 433,997 251,719 58.0 Kayonza 346,751 228,732 66.0 Kirehe 340,983 265,967 78.0 Ngoma 338,562 270,850 80.0 Nyagatare 466,944 275,036 58.9 Rwamagana 310,238 266,244 85.8 Igiteranyo 2,600,814 1,782,838 68.5

Gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage nayo isaba ko ishyirwamo imbaraga

kugira ngo igere ku baturage bose dore ko amazi aringenzi ku mibereho ya buri munsi.

Ijanisha ryerekana ko abaturage 68.5% aribo bafite amazi meza mu Ntara, bivuzeko

abandi 32.5% bari mu buzima bugoranye.

Ifoto igaragaza ibikowa byo kugeza amazi ku baturage-Akarere ka Nyagatare

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 52

5.7. Guteza imbere ubwikorezi (Gusana imihanda) Akarere Uburebure bw'imihanda mu

Karere (Km) Imihanda yasanwe 2014-2015 (Km)

%

Bugesera 219 59 27 Gatsibo 143 38 27 Kayonza 80 56 70 Kirehe 163 163 100 Ngoma 250 43 17 Nyagatare 83 38 46 Rwamagana 119 31 26 Igiteranyo 1,056 427 40

Gusana imihanda bisaba budget nini ariyo mpamvu Intara iri kuri 40% y’imihanda

yakagomye gusanwa muri 2014-2015. Birasaba gushira ingufu mu miganda y’abaturage

n’abikorera kugira ngo bunganire ingengo y’imari ya Leta kandi imihanda ihore ari

nyabagendwa.

5.8. Itumanaho

Iyi mbonerahamwe iragaragaza umubare w’iminara y’Itumanaho iri mu Ntara y’Iburasirazuba. No Akarere MTN TIGO AIRTEL

Umubare Covarage (%)

Umubare Covarage (%)

Umubare Covarage (%)

1 Bugesera 13 90 10 80 12 85

2 Gatsibo 14 - 2

- - 3 Kayonza 4 - 4

- -

4 Kirehe 13 - 4

1 - 5 Ngoma 14 - 7

7 -

6 Nyagatare 27 - 11 6 -

7 Rwamagana 16 - 4

5 -

Igiteranyo 101 - 42

31 -

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

53 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Intara y’Iburasirazuba yishimira ko Sosiyete z’itumanaho zimaze gukwiza iminara mu

duce dutandukanye aho kuri ubu itumanaho ryishimiwe kandi rifite uruhare mu

iterambere ry’abaturage. Iminara 174 imaze kubakwa mu Ntara kandi igikorwa

kiracyakomeje.

5.9. Inganda

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, imwe mu nkingi zifasha mu guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange n’ikwirakwizwa ry’inganda.

Ifoto igaragaza uruganda rukora Ibiryo by’Amatungo rwa Rwamagana

Imbonerahamwe ikurikira iragaraza ishusho y’inganda mu Ntara y’iburasirazuba, mu kwihutisha iterambere no kugabanya ibitumizwa hanze y’u Rwanda, ndetse no kongerera agaciro ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi.

No

Ubwoko bw'inganda

Bugesera

Gatsibo

Kayonza

Kirehe

Ngoma

Nyagatare

Rwamagana

Igiteranyo

1 Inganda zitonora Umuceli

2 1 1 1 1 1 1 8

2 Inganda zitonora Kawa

1 7 1 8 5 1 11 34

3

Inganda zitunganya Ibitoki

0 0 0 1 19 2 22

4

Inganda zitunganya inanasi

0 1 1 1 2 1 6

5

Inganda zitunganya Imyumati

2 1 0 0 0 1 4

6

Inganda zitunganya Ibigoli

1 1 1 5 6 0 14

7

Inganda zitunganya soya n’ibihwagali

1 0 1 0 0 0 2

8 Inganda 0 0 1 1

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 54

No

Ubwoko bw'inganda

Bugesera

Gatsibo

Kayonza

Kirehe

Ngoma

Nyagatare

Rwamagana

Igiteranyo

zitunganya amakaro

9

Inganda zitunganya ibyuma

1 0 0 0 0 1 2

10

Inganda zikora ibikomoka ku mpu

1 0 0 1 2

11

Inganda zitunganya amata

0 0 0 1 1

12 Inganda zikora amarangi

0 0 0 0 0

13 Amatanura ya Kijyambere

1 0 3 1 5

14 Inganda z’ubukorikori

3 0 1 0 4

15 Izindi nganda (Zivuge)

0 2 2

Igiteranyo 8 14 3 11 17 35 17 105

Iyi mbonerahamwe iri hejuru iragaraza ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari inganda z’ingenzi 105 aho inganda zitonora kawa ziza ku mwanya wa mbere zigakurikirwa n’izitunganya ibigori. Intara kandi ishishikajwe no kuzongera kugira ngo abaturage bave mu mirimo ishingiye ku buhinzi bagere ku bukungu bityo bivane mu bukene mu gihe cya hafi.

5.10. Guteza imbere umurimo n’ishoramari

5.10.1. Amakoperative

Amakoperative ni ingenzi mu guteza imbere abaturage no kubaka umuco wo gukorera hamwe, kwisungana muri bike hagamijwe kugera kuri byinshi ndetse no gutizanya imbaraga z’ubwenge n’amaboko ku bikorwa byihariye.

No

Ubwoko bwa Koperative

Bugesera

Gatsibo

Kayonza

Kirehe

Ngoma

Nyagat

Rwamag

Igiteranyo

1 Izikora ubuhinzi 137 72 34 84 55 61 76 519 2 Izikora ubworozi 38 52 5 4 21 42 67 229

3 Koperative z'bubaji 12 2

2 1 12

29

4 Izikora uburobyi

2 2 2 3 8

17 5 Izikora ubuvumvu 5

5 2 5 12 6 35

6 Izikora ubukorikori 23 8 1 6 15 9 15 77 7 Izikora ubwubatsi

2 3 1

2 3 11 7 Izikora ubwubatsi 2 3 1 2 3 11

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

55 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

8 Izikora ubucuruzi 16 25 16 7 4 30 25 123 9 Izikora ubudozi 8 1 5 6

11 2 33

10 Izikora ubwikorezi 7 20 6 19 13 22 24 111 11

Izitaka no kurimbisha 18

4 1 23

12 Iz'ibidukikije

3

4

7 4 18

13

Izikora za Pepiniyeri 2 2

5 3 12

14 Ibimina

2,408

612

3,020

Igiteranyo 266 2,597 77 749 117 225 226 4,257

Mu Ntara hari amakoperative ari mu byiciro bitandukanye aho ay’ingenzi agera ku 4,257. Nyuma y’ibimina biza ku mwanya wa mbere mu kuba byinshi, hakurikiraho amakoperative y’ubuhinzi ndetse n’ay’ubworozi. Ikigamijwe mu guteza imbere mu guteza imbere amakoperative ni ukurushaho kuyubaka no kuyahugura kugira ngo arusheho gutanga umusaruro ushimishije kandi ufite ingaruka nziza(impact) ku bukungu bw’abanyamuryango n’ubw’Igihugu muri rusange.

5.10.2. Guteza imbere abaturage binyuze mu nguzanyo z’Umurenge SACCO

Akarere Kamena 2014 Gicurasi 2015 Ubwiyongere % Kirehe 3,016,728,178 3,843,820,612 827,092,434 27.42

Ngoma 3,399,459,140 4,029,723,537 630,264,397 18.54

Gatsibo 3,563,351,932 4,735,302,555 1,171,950,623 32.89

Nyagatare 3,749,286,374 5,117,670,275 1,368,383,901 36.50 Bugesera 3,334,006,032 4,792,757,682 1,458,751,650 43.75 Rwamagana 3,589,956,157 3,850,571,009 260,614,852 7.26

Kayonza 2,657,298,081 3,498,127,268 840,829,187 31.64 Igiteranyo 23,310,085,894 29,867,972,938 6,557,887,044 28.13

Mu guteza imbere abaturage mu ishoramari, Intara y’Iburasirazuba yegereje abaturage ibigo by’imari cyane cyane Umurenge SACCO aho muri uyu mwaka wa 2014-2015 inguzanyo zatanzwe na SACCO zarenzeho 28.1 % ugereranyije n’umwaka ushize wa 2013-2014.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 56

 

5.10.3. Imishinga y’abikorera

Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza imishinga yatangiye gukorwa n’iteganyijwe muri

buri karere izashyirwa mu bikorwa n’abikorera.

No Akarere Igikorwa cyemejwe Aho kizakorerwa

1 Bugesera

Kubaka isoko ryambukiranya umupaka wa Nemba/Nemba cross border market Nemba Kubaka Kaminuza ya Bugesera/Bugesera University Nyamata

Kubaka amabagiro mato 3 Nyamata, Juru & Rweru Kubaka aho abagenzi bategera imodoka/car park 2 Ruhuha & Gashora

2 Gatsibo Kubaka aho abagenzi bategera imodoka/Car park Kabarore

3 Kayonza Kubaka aho abagenzi bategera imodoka /Car park Kabarondo

4 Kirehe Kubaka icyumba cy'inama/conference room. Kirehe

5 Ngoma Kubaka Hoteli/Hospitality buildings of Kibungo Parish, Kibungo

6 Nyagatare

Uruganda rutunganya ifu y'ibigori(Akawunga) Industrial zone Ryabega Kubaka Uruganda rw'ibiryo by'amatungo Industrial zone Ryabega Umushinga wo kugaburira amatungo.

Muvumba

7 Rwamagana

Kubaka aho abagenzi bategera imodoka/Tax park Kigabiro Kubaka isoko rya Kijyambere/Modern market. Kigabiro Agakiriro (phase 3) Kigabiro Uruganda rukora impapuro na n'amakarito mu mitumba y'ibitoki

Rubona

Kubaka isoko rya Kijyambere rya Nyagasambu. Fumbwe/Nyagasambu

Abikorera ni abafatanyabikorwa bakomeye bunganira ingengo y’imari y’Igihugu iba

yatowe cyane cyane mu bikorwa by’iterambere.

Mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko, abikorera bamaze kugaragaza ibikorwa

by’ingenzi bazakora mu Turere ubona izaba ari inkunga ikomeye mu Ntara no mu

Gihugu muri rusange.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

57 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

5.10.4. Ubukera rugendo

Ibikorwa by’ubukerarugendo nabyo ntibyasigaye inyuma mu Ntara. Parike y’Akagera ikomeje kwesa imihigo yongera inyamaswa zari zarayirangiyemo, aha twavuga intare zirindwi(7) zinjiye muri Parike zitumijwe hanze y’Igihugu mu kwezi kwa Kamena 2015. Uturere natwo twamaze kubarura ahantu nyaburanga hatezwa imbere mu bukerarugendo nkuko hagaragara mu mbonerahamwe ikurikira.

N0 Akarere Umubare w'ahantu nyaburanga

Aho ariho Igisurwa

1 Bugesera 2 Gashora Inyoni 2 Gatsibo 1 Ngarama Urutare rwa Kamegeri

1 Kiziguro Utubindi twa Rubona 3 Kayonza 1 Akagera (Mwili &

Kageyo) Inyamaswa, Ihema na Shakani

4 Kirehe 1 Kigarama Isumo rya Rusumo, Amabere y'Inkumi ya bwiza bwa mashira budashira irora n'irongora.

1 Nasho & Mpanga

Ibiyaga bya Rwanasho, Cyambwe na Rwampanga

1 Nyarubuye & Mushikiri

Imisozi y'amabuye ya Cyanjuna na Remere

5 Nyagatare 1 Matimba Umuvumba

Iyi foto iragaragaza Ikibuga cy’Umukino wa Golf ku Kiyaga cya Muhazi n’Inyamaswa ya Girafe

(Agasumba Shyamba ) muri Pariki y’Akagera

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 58

 

5.11. Kurengera ibidukikije

5.11.1. Kubaka biogazi

Akarere Ingo zituye mu Karere

Ingo zifite biogazi kugeza mu kwezi kwa Kamena 2015

%

Bugesera 85,369 320 0.37 Gatsibo 96,320 460 0.48 Kayonza 80,517 209 0.26 Kirehe 77,879 536 0.69 Ngoma 79,647 450 0.56 Nyagatare 105,365 242 0.23 Rwamagana 74,175 380 0.51 Igiteranyo 599,272 2,597 0.43

N’ubwo nta mibare izwi igaragaza ingo zigomba kubaka biogas, biragaragara ko

intambwe imaze guterwa mu kuzubaka ikiri nto ugereranyije n’ingo ziri mu Ntara

y’Iburasirazuba.

5.11.2. Kubaka Rondereza

Akarere Ingo ziri mu Karere Ingo zifite rondereza Kugeza mu kwezi kwa Kamena 2015

%

Bugesera 85,369 78,368 91.80 Gatsibo 96,320 81,929 85.06 Kayonza 80,517 70,973 88.15 Kirehe 77,879 68,975 88.57 Ngoma 79,647 76,956 96.62 Nyagatare 105,365 83,885 79.61 Rwamagana 74,175 65,546 88.37 Igiteranyo 599,272 526,632 87.88

Rondereza ni igikoresho gifite uruhare runini mu kurengera ibidukikije hagabanywa

ibicanwa bikomoka ku biti. Mu Ntara y’Iburasirazuba ingo 87.8% zikoresha rondereza,

ubu hakaba hatekerezwa kwamamaza izirushijeho kurondereza ibicanwa zitwa cana

rumwe.

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

59 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

5.11.3. Amashyamba

Gutera amashyamba ni igikorwa ntagereranwa mu kubungabunga ibidukikije no kugabanya ibihumanya ikirere. Igihugu cy’u Rwanda cyihaye kuba cyateye amashyamba ku buso bwacyo bungana na 30% mucyerekezo 2020. Mu Ntara y’Iburasirazuba impuzandengo igera ku 9.3%. Biragaragara rero ko iyi gahunda ikeneye kongerwamo ingufu nyinshi, buri wese agaharanira kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gutera amashyamba kugira ngo tuzagere ku ntego Igihugu cyihaye muri 2020. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza ubuso buteyeho amashyamba.

Akarere Ubuso bw'Akarere (Km2)

Ubuso buteyeho amashyamba (ha)

Ubuso buteyeho amashyamba (Km2)

%

Bugesera 1,291 7,560 75.60 5.86 Gatsibo 1,582 15,577 155.77 9.85 Kayonza 1,935 5,356 53.56 2.77 Kirehe 1,185 2,266 22.66 1.91 Ngoma 868 7,713 77.13 8.89 Nyagatare 1,920 43,856 438.56 22.84 Rwamagana 682 5,728 57.28 8.40 Igiteranyo 9,463 88,055 880.55 9.31

Ifoto igaragaza amashyamba yatewe hirya no hino mu Turere (Gatsibo)

5.12. Gucunga neza Umutungo n’imari bya Leta

Mu micungire myiza y’Umutungo n’imari bya Leta, no kongera umutungo w’Akarere, hashingiwe ku ishoramari no guhanga imirimo ibyara inyungu, hashingiwe ku misoro yeguriwe Uturere, Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba twinjije amafaranga agera kuri 4 499 386 489 kuri 5 570 284 966 yari ateganyijwe kuzinjizwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 60

Imisoro yinjijwe n’Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2014-2015 AKARERE Amafaranga

yateganyijwe Amafaranga yinjijwe Ijanisha

Bugesera 1,100,000,000 806,268,228 73.3

Gatsibo 609,246,529 527,240,544 86.5 Kayonza 745,673,357 640,710,362 85.9

Kirehe 700,000,000 386,260,103 55.2

Ngoma 804,800,170 601,428,998 74.7 Nyagatare 710,564,910 657,661,960 92.6

Rwamagana 900,000,000 879,816,294 97.8

Igiteranyo 5,570,284,966 4,499,386,489 80.8 Iyi mbonerahamwe iri hejuru iragaragaza ko Akarere ka Rwamagana ariko kinjije amafaranga menshi mu Ntara ku kigero cya 97.8%, ndetse unagereranyije n’ayo bagomba kwinjiza. Ku mwanya wa kabiri hazaho Akarere ka Nyagatare kagize 92.6%. Akarere ka Bugesera kari kahize kugera kuri 1,100,000,000Frw kakusanyije imisoro ingana 806,268,228Frw, naho Akarere kari inyuma mu kwinjiza amafaranga ni Akarere ka Kirehe kayinjije ku gipimo cya 55.2%. Aka karere ka Kirehe kakaba gakwiye gufata ingamba zihariye zo kongera imyinjirize y’imisoro n’amahoro.

5.13. Gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi ry'ibikorwa by'imihigo y'uturere rya 2014-15 & 2015-16

Intara yafashishije Uturere gutegura no kunoza Imihigo y'Uturere ya 2014-15 n’iya 2015-16. Muri uko kuyitegura no kuyinoza hashingiwe ku ngengo y'Imari y'Uturere ya 2014-15 na 2015-16. Mu gutegura iyi mihigo kandi hashingiwe kuri gahunda ya Guverinoma y'Imyaka irindwi (7), Gahunda y'Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2), Imyanzuro y'umwiherero w'Abayobozi Bakuru wa 11 n’uwa 12, Gahunda y’iterambere ry’Akarere (DDP) ya 2013-18, n'Ibibazo by'Umwihariko bigaragara mu Ntara.

Ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Uturere yose ya 2014-15 ryatwaye amafaranga angana na 43,381,789,022 Rwf kuri 79,745,664,840 Frw ari mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2014/2015. Imihigo y’Uturere ya 2015-16 irimo gutegurwa izatwara 28 653 418 227 kuri 76 775 505 322 rwf by’ingengo y’imari y’Uturere hatarimo ibikorwa by’Abafatanyabikorwa batanyuza Amafaranga yabo mu Karere . Ku bufatanye na Minisiteri n’Ibigo, hakozwe inama ku rwego rw’Igihugu no ku Ntara zari zigamije kunoza neza Imihigo no kumvikana ku bikorwa bizitabwaho mu Mihigo y'Uturere tugize Intara.

Mu itegurwa ry’imihigo ya 2015-16, impungenge n’imbogamizi zagararaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo ya 2014-15, byatumye Imihigo y’Uturere itegurwa hashingiwe kubikorwa n’imirongo by’Ibigo na Minisiteri bigaragaza uruhare mu ishyirwa mubikorwa

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

61 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

rya EDPRS II, kandi buri wese akazaba agaragaza ibyo azakora ku muhigo igihe cyo kuwushyira mubikorwa, ndetse n’igihe cyo gusuzuma ibyagezweho. Mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’Uturere n’izindi gahunda za Leta zitandukanye, Intara izakoresha ingengo y’Imari ingana na 394,312,682 Frw.

5.13.1. Ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2014-15 n’itegurwa ry’ingengo y’imari ya 2015-16

Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza ko uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twari dufite ingengo y’imari ya 2014-15 ingana na 79,436,501,538 Frw. Uyu mwaka warangiye Uturere duhawe ingengo y’imari ingana na 76,028,964,262 Frw. Muri ayo mafaranga Uturere twakoresheje 71,954,533,022 Frw bingana na 94.6%.

a) Ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2014-15 S/N Akarere Ingengo y’imari

ivuguruye Amafaranga yohererejwe Akarere

Amafaranga yakoreshejwe

%

1 Bugesera 13,503,202,087 11,921,399,106 10,490,831,213 88.0 2 Gatsibo 11,495,899,110 11,495,899,110 11,398,826,678 99.2 3 Kayonza 11,662,163,810 11,428,920,534 10,971,763,712 96.0 4 Kirehe 9,335,598,674 8,788,697,056 8,524,034,259 97.0 5 Ngoma 11,572,935,150 11,572,935,150 11,110,017,744 96.0 6 Nyagatare 11,837,356,594 11,245,488,764 10,345,849,663 92.0 7 Rwamagana 10,029,346,113 9,575,624,543 9,113,209,732 95.2 Igiteranyo 79,436,501,538 76,028,964,263 71,954,533,002 94.6

Akarere kakoresheje ingengo y’imari ku kigero kiri hasi ni Akarere ka Bugesera kashyize mu bikorwa ingengo y’imari ku gipimo cya 88%, n’aho Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa mbere kakaba karayikoresheje ku gipimo cya 99.2%.

b) Ingengo y’imari y’Uturere ya 2015-16 No

Uturere Ingengo y’imari yemejwe 2014/15

Ingengo y’imari yemejwe 2015/16

Ukwiyongera/Ukugabanyuka

Ijanisha ku igabanuka/izamuka

1 Bugesera

13,503,202,087 12,664,779,2

61 -838,422,826.0 -6.6

2 Gatsibo

11,495,899,110 12,521,283,9

55 1,025,384,845.0 8.2

3 Kayonza

11,662,163,810 10,845,598,2

37 -816,565,573.0 -7.5

4 Kirehe

9,335,598,674 9,016,457,69

8 -319,140,976.0 -3.5

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 62

5 Ngoma

11,572,935,150 11,239,290,2

71 -333,644,879.0 -3.0

6 Nyagatare

11,837,356,594 11,078,041,2

18 -759,315,376.0 -6.9

7 Rwamagana

10,029,346,113

9,410,054,682 -619,291,431.0 -6.6

Igiteranyo 79,436,501,538 76,775,505,322

-2,660,996,216 -3.5

Iyi mbonerahamwe iragaragaza ko ingengo y’imari y’Uturere ya 2015-16 yagabanyutseho 3.5%. Akarere kahawe ingengo y’imari yiyongereye ni Akarere ka Gatsibo kahawe ingengo y’imari yiyongereyeho 8.2%. Akarere kahawe Ingengo y’imari ya 2015-16 yagabanyutse cyane ni Akarere ka Kayonza, aho ingengo y’imari ya 2015/2016 yagabanyutseho 7.5% ugeranyije n’ingengo y’imari ya 2014-15.

5.13.2. Raporo yishyirwa mubikorwa ry’imishinga yateguwe muri DDP na EDPRS II

No Akarere Umubarwe w’Imishinga yateguwe muri DDPs na EDPRS II

Imishinga yashyizwe mu bikorwa 100%

Imishinga imaze gushyirwa mubikorwa igice

Imishinga itaratangira gushyirwa mubikorwa

1. Bugesera Nta raporo batanze

2. Gatsibo Ntibayigaragaza Ntibayigaragaza 8 2

3. Kayonza 82 0 76 6

4. Kirehe 125 20 80 25

5. Ngoma 46 8 15 24

6. Nyagatare 44 1 26 17

7. Rwamagana 50 5 17 28

Igiteranyo 347 34 214 100

Ijanisha (%) 9.8 61.7 28.8

Nyuma yo gusuzuma raporo yishyirwa mubikorwa ry’imishinga y’Uturere yateganyijwe muri DDPs ndetse igaragaza uko EDPRS II ishyirwa mubikorwa, byagaragaye ko Imishinga myinshi itarashyirwa mu bikorwa, kuko nibura 9.8% (34/347) ariyo imaze gushyirwa mubikorwa 100%. Naho 61.7% (214/327) yatangiye gushyirwa mubikorwa aho iri hagati ya 2% na 80%. Naho imishinga ingana na 100/347 (28.8%) kugeza ubu ntiratangira gushyirwa mu bikorwa kubera impamvu zitandukanye.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

63 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Ibikwiye kwitabwaho kugirango ibyateganyijwe mu igenamigambi ry’Uturere muri 2013-2018 (DDPs) bizagerweho

Hashingiwe ku ijanisha ry’imishinga imaze gushyirwa mu bikorwa ringana na 9.8%, hashingiwe no ku gihe gisigaye, kuko DDPs zigomba kuba zashyizwe mu bikorwa kugeza 2017/18, aho imyaka 2 ishize kuva ziteguwe, tukaba dutangiye umwaka wa 3 wishyirwa mubikorwa rya DDPs, buri karere karasabwa ibi bikurikira:

1) Gukora raporo irambuye igaragaza ishyirwa mubikorwa ry’imishinga ya DDP na EDPRS II hashingiwe ku bipimo byateganyijwe mu itegurwa rya DDP.

2) Kugaragaza neza imishinga yarangiye.

3) Kugaragaza imishinga yatangiye.

4) Kugaragaza imishinga itaratangira n’impamvu zibitera.

5) Kugaragaza ingamba zafatwa kugira ngo ibyateganyijwe hashingiwe ku bibazo by’abaturage bigerweho hashingiwe ku mishinga ibisubiza.

6) Gutanga raporo yishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya DDP buri gihembwe na raporo y’umwaka.

Kubera ko Uturere twinshi tutagaragaza neza ishusho y’ibyakozwe, Intara izajya ikora ihuzabikorwa, ikurikiranabikorwa, n’isuzumabikorwa hashingiwe ku mishinga yateguwe muri DDP isubiza ishyirwa mubikorwa ry’Ibipimo bya EDPRS II, ndetse bigatuma habaho kwisuzuma no kutirara ku Turere. Buri karere kazasabwa gutanga buri gihembwe na buri mwaka w’ingengo y’imari raporo y’ishyirwa mubikorwa ry’imishinga ya DDP izajya itangwa. Hazajya kandi hakorwa inama ku rwego rw’Intara iganira kuri raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya DDP na EDPRS II, harimo abafatanyabikorwa b’Uturere, hagafatwa ingamba zizafasha kwihutisha iyo mishinga kandi hagatangwa ibisubizo bihwitse kubibazo by’Abaturage ba buri Karere ko mu Ntara y’Iburasirazuba.

5.13.3. Kumurika ibikorwa byagezweho n'ibizakorwa n'uturere tugize intara 2014-15 & 15-16

Intara yateguye kandi yitabira inama zijyanye no kumurika Ibyakozwe n'Uturere mu mwaka wa 2013-14 ndetse n'Ibikorwa byari biteganyijwe gukorwa mu mihigo ya 2014-15. Intara yitabiriye Inama yabereye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) ku matariki ya 05/08/2014 ijyanye no kugaragaza ibyagezweho mu mihigo ya 2013-14, ndetse no kugaragaza ibikorwa bizakorwa mu mwaka wa 2014/15.

Mu rwego rwo kunoza neza Ibikorwa bijyanye n'Imihigo ndetse no kugaragaza ibyagezweho, hakozwe Inama yayobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Minisiteri,

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 64

Ibigo, Intara, Umujyi wa Kigali n'Uturere taliki ya 11-12/09/2014 hatangwa umurongo w'Ibikorwa bigomba kuba mu mihigo ndetse n'ibidakwiye kubamo byashyirwa muri gahunda y’ibikorwa rusange bizagerwaho mu mwaka..

Mu rwego rwo kugaragaza aho Imihigo ya 2014/2015 igeze ishyirwa mubikorwa, ku itariki ya 16/04/2015, hakozwe inama yahuje Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Primature, Minisiteri, Ibigo bya Leta, Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere hagaragazwa ishusho y’imihigo ndetse n’ibibazo birimo maze hafatwa ingamba zo kubikemura kugirango Imihigo yose izagerweho mu kwezi kwa 06/2015.

 

5.14. Gushyira mu bikorwa gahunda yo kugenzurana(Peer Review) hagati y‘Uturere tugize intara y'iburasirazuba mu micungire y’imari, abakozi, imicungire y’ibikoresho n’imitungo itimukanwa no mu mitangire y’amasoko

Mu rwego rwo kunoza Imikoreshereze n'Imicungire y'Imari n'Umutungo bya Leta, Intara yateguye kandi iyobora igikorwa cyo kwisuzuma hagati y’Uturere. Iki gikorwa gihora kiba buri mwaka hagamijwe kugera ku micungire myiza y’imari n’umutungo by’inzego z’Uturere kugirango Uturere tuzagire Clean Audit Report mu bugenzuzi bukorwa n’Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

Muri iki gikorwa cyo kwisuzuma, hagaragaye ko Uturere dufite amwe mu makoza akomeye n'andi yoroshye akosoreka, ndetse n'andi utabona ko wakosora. Amenshi mu makosa byagaragaye ko ari uburangare bw'Abakozi baba bafite aho bahurira n'Imicungire y'Imari n'Umutungo, n'abandi usanga baba batahaye agaciro ikoreshwa ry'umutungo wa Leta ntusigarane ikigaragaza uburyo byakozwemo. Amakosa yagaragarijwe buri karere biyemeje kuyakosora vuba, kandi bakirinda ko bizasubira mu mwaka wa 2014/2015.

Iki gikorwa cyo kwigenzura kikaba kiri mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abakozi bahuje inshingano kuko bagenzurana kandi kikaba no mu rwego rwo kurwanya amakosa akorwa mu micungire y’imari, mu mitangire y’amasoko, mu micungire y’imitungo yimukanwa n’itimukanwa no mu micungire y’abakozi. Iki gikorwa kandi kirarenga kikajya no gusura imicungire y’imari mu mashuri, mu mavuriro no mu mirenge, ndetse hakanagenzurwa imitangire ya serivisi n’imiterere y’isuku muri rusange.

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

65 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

 

5.15. Ubugenzuzi ku ikoreshwa ry’amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza( mutuelle de sante) mu turere tugize intara y’iburasirazuba kugeza kuwa 30 kamena 2014

Mu rwego rwo gutegura ko Gahunda y‘Ubwisungane mu kwivuza ijya muri RSSB guhera mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2015/2016, hakozwe ubugenzuzi ku micungire y’amafaranga yatanzwe muri iyi gahunda mu myaka ishize. Habanje kugenzurwa Uturere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Gatsibo na Nyagatare twagaragaragamo ibibazo kurusha utundi ariko hateganywa ko Uturere twa Kayonza na Rwamagana natwo tuzakorerwa ubugenzuzi mu kwezi kwa 07/2015.

Ubugenzuzu bwagaragaje ko hari aho aya mafaranga atacunzwe neza maze abagaragayeho ko hari amafaranga banyereje bakurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, abahunze nyuma yo kugaragarwaho Igihombo bakaba bagishakishwa. Hari kandi n’Abakozi birukanwe nyuma yo kugaragarwaho imikorere mibi.

Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza imiterere y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza muri buri karere

Akarere Amafaranga yari ahari kuwa 30/06/2015

Imyenda yimukanywe kuwa 30/06/2014

Imyenda yishyuwe yariho kuwa 30/06/2014

Amafaranga yoherejwe(Transfert)

Amafaranga asigara

Ibirarane byose by’imyenda

1 Bugesera 107,801,770 331,719,843 93,741,754 - 14,060,016 237,978,089

2 Gatsibo 289,436,681 378,793,660 252,803,864 36,632,817 - 125,989,796

3 Kayonza 165,594,279 472,012,440 199,480,725 74,149,392 (108,035,838)

272,531,715

4 Kirehe 63,500,570 530,413,783 47,592,145 12,961,846 2,946,579 482,821,638

5 Ngoma 97,185,978 385,452,541 90,978,044 - 6,207,934 294,474,497

6 Nyagatare

217,065,797 382,258,843 192,346,103 24,719,694 - 189,912,740

7 Rwamagana

244,905,088 240,760,721 148,059,599 46,679,145 50,166,344 92,701,122

Total 1,185,490,163 2,721,411,831

1,025,002,234 195,142,894

(34,654,965)

1,696,409,597

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 66

 Icyitonderwa:

1) Akarere ka Kayonza impamvu kagaragaza ko umwenda wagabanyutse ugereranyije n'Amafaranga Akarere kari gafite wanganaga na 380 567 553 Frw ni uko Minisiteri y’Ubuzima yabishyuriye 108 035 838 Frw (hakoreshejwe uburyo bwa Direct Payment) ku itariki ya 23/01/2015 ku Bitaro bya Rwinkwavu, Gahini, na Ambulances kuri HC ya Nyamirama, na Cyarubare , kuko Akarere kari Kishyuye 91 444 887 Frw ari nabyo bigaragaza ko Cash Balance ari Negative kuko bishyuriwe na MoH igihe bo ntayo bari bafite

2) Akarere ka Nyagatare muri izi Payables harimo na Payables za 2007-2010 zingana na 115,493,267 Rwf arizo ziyongereye kuri 266 765 576 za 2011-2014 bigatanga 382 258 843 Frw.

Nyuma yo gusuzuma raporo zikoreshwa ry’amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza( Mutuelle de sante) ndetse n’amafaranga yari asigaye ku makonti y’Uturere, hagamijwe guhuriza hamwe amafaranga ya Mutuelle ku rwego rw’igihu ngo hishyurwe imyenda uturere twari tubereyeho Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima, hagaragayeko mu Ntara y’Iburasirazuba hari amafaranga angana na 73,380,873 yarakiri ku makonti y’Uturere ataroherezwa kuri Konti ya MINECOFIN /MINISANTE n’imyenda ingana na 1,696,409,597 icyeneye kwishyurwa kubufatanye bwa MINECOFIN na MINISANTE.

 

 

 

 

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

67 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

 

VI. ITERAMBERE RY’IMIBEREHO MYIZA Iyi nkingi ikubiyemo ibikorwa byo guteza imbere umurimo, gahunda y’ubuzima n’ubwiyongere bw’abaturage, kurengera abatishoboye, guteza imbere imikino n’imyidagaduro, uburezi n’ikoranabuhanga n’umuco.

6.1. Gufasha Abatishoboye Buri mwaka Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba dufasha Imiryango idafite aho iba hakwiye kubona icumbi. Mu mwaka wa 2014-15 hubatswe amazu 201 y’Abacitse ku Icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Hari hateganyijwe kubakwa amazu 231, bityo inzu zagombaga kubakwa zikaba zaragabanutse kubera ibibazo byaturutse ku izamuka ry’agaciro k’inzu muri buri Karere. Hubatswe kandi amazu 360 kuri 337 y’Abanyarwanda bari mu bindi byiciro by’abatishoboye.

Inzu zubakiwe Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 68

Imbonerahamwe 7 : Ibyiciro by’ubudehe by’ingo zigize intara y’iburasirazuba 2015-16-kuwa 9 june 2015

S/NAkar-ere

Icyiciro cya 1

Icyiciro cya 2

Icyiciro cya 3

Icyiciro cya 4

Igitera-nyo

Abatur-age

Ingo hak-urikijwe ibarura ru-sange ryo muri 2012

Ikinyura-nyo cy’ingo hak-urikijwe ibyiciro by’ubu-dehe

Ingo zitashy-izwe mu byiciro

Igiter-anyo cy’ingo zaga-raga-jwe n’ubu-dehe

Igiter-anyo cy’ingo ziy-ongera cyang-wa ziga-banuka

1Buge-sera

4,924 29,434 47,197 2,133 83,688 361,914 85,369 1,681 74 83,762 1,607

% ku cyiciro

5.88 35.17 56.40 2.55 100.00

2 Gatsibo 2,878 25,287 64,424 2,024 94,613 96,320 1,707 201 94,814 1,506

% ku cyiciro

3.04 26.73 68.09 2.14 100.00

3Kayon-za

1,379 13,600 57,469 1,412 73,860 337,221 80,517 6,657 2 73,862 6,655

% ku cyiciro

1.87 18.41 77.81 1.91 100.00

4 Kirehe 1,688 16,739 59,046 1,107 78,580 352,200 77,879 (701) 33 78,613 (734)

% ku cyiciro

2.15 21.30 75.14 1.41 100.00

5 Ngoma 444 24,553 53,554 1,202 79,753 79,647 (106) 24 79,777 (130)

% ku cyiciro

0.56 30.79 67.15 1.51 100.00

6Nyaga-tare

59,938 22,860 4,564.00 405 87,767 105,365 17,598 87,767 17,598

% ku cyiciro

68.29 26.05 5.20 0.46 100.00

7Rwama-gana

2,646 18,686 44,828 1,643 67,803 74,175 6,372 712 68,515 5,660

% ku cyiciro

3.90 27.56 66.12 2.42 100.00

Total Prov-ince

73,897 151,159 331,082 9,926 566,064 1,051,335 599,272 33,208 1,046 567,110 32,162

% ku cyiciro

13.05 26.70 58.49 1.75 100.00 5.4

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

69 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Iyi mborehamwe iri hejuru iragaraza ko uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba tumaze gushyira abaturage batwo mu byiciro by’ubudehe, hagaragaye ibi bikurikira, mbere y’uko hatangizwa ibikorwa by’ubujurire, ubu bitararangira:

1) Imbonerahamwe yo hejuru iragaragaza ko mu cyiciro cya 4 harimo ingo nke, aho Akarere kabereyemo igerageza ka Nyagatare ariko gafite ingo nke: 405.

2) Ugereranyije ingo zigaragazwa n'ishyirwa mu byiciro ry'Ingo hakurikijwe ibyiciro by'Ubudehe n'Imibare y'Ibarura Rusange ry'Abaturage Uturere twa: Kirehe na Ngoma imibare y'ingo yariyongereye aho Kirehe hiyongereyeho ingo 734 naho Ngoma hiyongeraho ingo 130.

3) Mu Turere twa Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Nyagatare, na Rwamagana umubare w’ingo waragabanyutse cyane ugereranyije n'ingo zagaragajwe n'ibyiciro by'Ubudehe n’Ibarura rusange ryo muri 2012. Akarere gafite ingo zagabanyutse cyane ni Nyagatare nk'uko uturere dukurikirana muri ubu buryo: Nyagatare : 17,598, Kayonza: 6,655; Rwamagana: 5,660, Bugesera: 1,607 naho Gatsibo: 1,506. Muri rusange hagabanyutseho ingo 33,208 aho Intara ifite ingo 599,272 mu Ibarura rusange ryo muri 2012 naho mu byiciro by'Ubudehe zikaba: 566,064 hiyongereho 1,046 zitashyizwe mu byiciro ziba ingo567,110.

4) Muri rusange ingo z'Intara zagabanyutseho: 5.4%

5) Hakenewe ko hasuzumwa neza isano iyi mibare yombi ifitanye mu kumenya neza umubare w'ingo ndetse n'abazituye mu gufasha igenamigambi rinoze ku rwego rw'Umudugudu, Akagali n'Umurenge kuko aribyo bitanga Umubare nyakuri w'Ingo zigize Akarere, Intara n'Igihugu. Kuko bigaragara ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari ingo 599,272 hakurikijwe Ibarura Rusange ariko Ubudehe bwo bukaba bugaragaza ko ingo zashyizwe mu byiciro ari 567,110.

6.2. Guteza imbere Uburezi

6.2.1. Kubaka inyubako z’amashuri

Mu guteza imbere uburezi bwa bose ndetse n’ireme ry’Uburezi, Uturere twateganyije kandi dukora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibyumba by’amashuri, kugenzura ibigo by’amashuri, ndetse no kwigisha Abakuze batazi gusoma kubara no kwandika.

Ifoto garagaza ibyumba by’Amashuri n’ubwiherero byubatswe muri gahunda y’Uburezi

bw’Ibanze bw’imyaka 12(12 YBE)

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 70

  Ku bijyanye no kugabanya ubucucike mu ishuri, muri gahunda y’Uburezi bw’Imyaka 12, hubatswe ibyumba by’amashuri 252 n’ubwiherero 379. Hubatswe amarerero 11 hashyirwamo n’ibikoresho, kandi hubakwa na TVETs ya Juru muri Bugesera, TVET ya Kigina muri Kirehe yaraguwe, harangizwa n’inyubako za IPRC-East ya Ngoma. Mu Karere ka Rwamagana barangije kubaka icyiciro cya 2 cya TVET ya Rubona kandi bagura inyubako z’ikigo cy’Imyuga cya Rwamagana Technocal School cya Islamic.

Ifoto igaragaza IPRC-East mu Karere ka Ngoma

Ifoto igaragaza TVET ya Kigina mu Karere ka Kirehe

Mu kwigisha Abakuze batazi gusoma kubara no kwandika, abantu 22,577 (106%) nibo barangije iyi gahunda. Mu gukurikirana ireme ry’uburezi, hakozwe ubugenzuzi mu bigo by’Amashuri yisumbuye n’abanza 379 bingana na 105% y’amashuri yari yateganyijwe kuzakorerwa ubugenzuzi.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

71 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

6.2.2. Gukurikirana ibikorwa by’uburezi

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014/2015 hakozwe inama ebyiri (2) z’uburezi; imwe yabaye itegura ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, uwa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye yabaye kuwa 3/9/2014 ibera ku rwego rw’Intara hari Ubuyobozi bw’Intara n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Bwana Muvunyi Emmanuel. Indi nama yabaye kuwa 23/09/2014 iyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Bwana Rwamukwaya Olivier. Izi nama zombi zari zatumiwemo abayobozi bungirije bashinzwe Imibereho Myiza mu Turere, abakozi b’Uturere bafite uburezi mu nshingano, by’umwihariko iyo gutegura ikorwa ry’ibizamini yatumiwemo abashinzwe umutekano mu turere.

Ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza byakozwe kuwa 21 kugeza kuwa 23 Ukwakira 2014 naho ibisoza umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye byakozwe kuva tariki ya 29 Ukwakira kugeza tariki ya 7 ugushyingo 2014.

6.2.3. Iyi mbonerahamwe iragaragaza ishusho y’Imitsindishirize mu bizamini by’Amashuri Abanza, Icyiciro Rusange, n’Amashuri yisumbuye mu Turere tugize Intara mu mwaka wa 2014.

NO

AKARERE ICYICIRO UMUBARE W'ABAKOZE

UMUBARE W'ABATSINZE

IJANISHA

1 Bugesera Abanza 3,898 3,840 89 Icyiciro

rusange 2,501 2,180 87

A2 1,884 1,653 88 2 Gatsibo Abanza 5,811 4,589 79 Icyiciro

rusange 3,422 2,859 84

A2 1,808 1,611 89 3 Kayonza Abanza 4,507 4,098 90.9 Icyiciro

rusange 2,733 2,440 89.3

A2 1,693 1,503 88.9 4 Kirehe Abanza 3,520 3,191 91 Icyiciro

rusange 1,884 1,601 85

A2 1,140 961 84 5 Ngoma Abanza 3,953 2,965 75.2 Icyiciro

rusange 2,370 1,847 70.1

A2 2,130 1,863 87.5

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 72

NO

AKARERE ICYICIRO UMUBARE W'ABAKOZE

UMUBARE W'ABATSINZE

IJANISHA

6 Nyagatare Abanza 7,576 6,671 88 Icyiciro

rusange 3,841 3,335 86.8

A2 1,427 1,198 84 7 Rwamagan

a Abanza 4,862 4,501 93

Icyiciro rusange

2,651 2,218 83.6

A2 1,560 1,550 99.3 INTARA 65,171 56,674 86.3

Muri rusange ijanisha ry’imitsindire mu Ntara mu byiciro byose, ryagaragaje ko 86.3% by’abanyeshuri bakoze ibizamini aribo batsinze neza Ibizamini bya Leta. Bikaba ari ibyo kwishimirwa, ariko hagomba gufatwa n’izindi ngamba kugira ngo nibura muri uyu mwaka wa 2015 hazatsinde abanyeshuri bari hejuru ya 90%.

6.3. Guteza imbere Ubuvuzi

Mu buvuzi hitawe ku bikorwa byo kugabanya urugendo rukorwa n’Abaturage bagana Serivisi zo kwa Muganga, kwitabira gufata ubwisungane mu kwivuza no kugabanya umubare w’ingo zifite imirire mibi. Mu kugabanya urugendo rukorwa n’abagana amavuriro, hubatswe Inyubazo z’ubuvuzi 24 zirimo: Ivuriro rya Rugunga, Inyubako icururizwamo imiti(Pharmacy) na VTC ya Ntarama byubatswe n’Akarere ka Bugesera. Mu Karere ka Gatsibo hubatswe ivuriro rya Nyagihanga, havugururwa n’Ikigo Nderabuzima cya Ngarama. Mu Karere ka Kayonza hubatswe VTC ya Kabarondo, Ivuriro (Health post) rya Nyakanazi na Rwimishinya, hanarangizwa kubakwa Inzu ebyiri (2) z’Abakozi bo mu bitaro bya Rwinkwavu. Mu Karere ka Kirehe batangiye kubaka Inzu izajya yakira Abana b’Impinja bavutse badashyitse (Neo-Natal room) ku bitaro bya Kirehe, harangijwe kandi kubakwa amavuriro (Health Posts) ane (4) ya Rugarama, Nyamiryango, Cyamigurwa na Nyankurazo. Ibitaro bya Kirehe byahawe ibikoresho. Mu karere ka Ngoma kubatswe amavuriro (Health Post) atatu (3) ya Nyaruvumu, Akabungo na Ntovi. Mu karere ka Nyagatare hubatswe Inzu y’Ababyeyi (Nyagatare Hospital Maternity Ward), amavuriro (Health Post) abiri (2) ya Nyendo na Matimba, banatanga Ibikoresho ku mavuriro (Health Post) abiri(2) ya Shonga na Gatebe. Mu Karere ka Rwamagana bubatse amavuriro (Health Posts) abiri (2) ya Bihembe na Ntunga.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

73 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Amavuriro ya Nyankurazo na Nyaruvumu ameze neza

Inzu izajya yakira Impinja zavukanye ibibazo. Bimwe mubikoresho byahawe Ibitaro-Kirehe

Ifoto igararaza Maternity y’Ibitaro bya Nyagatare

Mu gufata ubwisungane mu kwivuza, abaturage bangana na 76.13% bafashe ubwisungane mu kwivuza, hanakorwa isesengurwa ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya 2013/2014 yo kurwanya imirire mibi ku kigero cya 99%. Hateguwe kandi gahunda ya 2014/2015 yo kurwanya imirire mibi. Iyi gahunda nayo yashyizwe mu bikorwa.

 

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 74

6.4. GUTEZA IMBERE IMIKINO N’IMYIDAGADURO

6.4.1. UMUPIRA W’AMAGURU

ICYICIRO CYA MBERE

Nyuma yo kubona ko nta kipe n’imwe y’Umupira w’amaguru ihagarariye Intara y’Iburasirazuba mu cyiciro cya mbere kandi hariho amakipe y’Uturere ahora mu cyiciro cya kabiri, Inama y’Umutekano y’Intara yafashe icyemezo mu mwaka wa 2011 cyo gushyiraho Ikipe y’Umupira w’amaguru yitwa SUNRISE FC yatangiriye mu cyiciro cya kabiri. Kuva mu mwaka w’amarushanwa y’umupira w’amaguru 2011/2012, iyi kipe yatangiye guhabwa ingengo y’Imari n’Uturere tugize Intara ndetse n’Intara ubwayo. Muri aya marushanwa y’umwaka wa 2011/2012 SUNRISE FC yarangije urugendo rwo kujya mu cyiciro cya mbere igarukiye muri cy’irangiza mu gihe hazamuka amakipe abiri (2) akinnye umukino wa nyuma. Mu mwaka wa 2012/2013 SUNRISE yagarukiye muri

naho mu mwaka wa 2013/2014 ikina umukino wa nyuma w’icyo cyiciro cya kabiri aho yatwaye igikombe itsinze Ikipe y’Isonga. Aya makipe yombi yahise azamukana mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya SUNRISE FC ubu iratanga icyizere cyo kuzitwara neza mu marushanwa yose y’Umupira w’amaguru mu Rwanda kuko aho igereye mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2014/2015 yarangije iri ku mwanya wa 04 mu makipe 14. Yaje ikurikiye amakipe atatu yabaye aya mbere ariyo APR FC, AS KIGALI na POLICE FC. Mu mikino 26 yahuje ayo makipe 14 yo mu cyiciro cya mbere, SUNRISE FC yatsinzemo 10, inganyamo 10 itsindwa

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

75 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

6. Ikaba yararangije ifite amanota 40. Abakinnyi ba SUNRISE FC bafite umushahara ubafasha kwirihira amashuri no gutunga imiryango yabo kandi baba hamwe kugirango barusheho kunga ubumwe no kwitabira imyitozo. Intego y’ikipe ni « Ubumwe ».

Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza uko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yitwaye mu marushanwa ya 2014/2015.

Umwanya Ikipe Imikino

Imikino

yatsinze

Imikino

yanganyije

Imikino

yatsinzwe

Ibitego

yatsinze

Ibitego

yatsinzwe

Ibitego

izigamye Amanota

1 APR FC 26 15 07 04 43 18 25 52

2 AS Kigali 26 14 07 05 35 17 18 49

3 Police FC 26 12 10 04 30 16 14 46

4 Sunrise 26 10 10 06 25 17 08 40

5 Rayon 26 09 11 06 36 27 11 38

6 Gicumbi 26 08 12 06 17 16 01 36

7 Espoir 26 09 07 10 14 20 -6 34

8 Amagaju 26 08 09 09 26 26 00 32

9 Kiyovu 26 08 08 10 27 35 -8 32

10 Mukura 26 06 10 10 22 27 -5 29

11 Marines 26 07 08 11 21 27 -6 29

12 Musanze 26 07 07 12 14 19 -5 28

13 Etincelles 26 03 09 14 13 32 -19 18

14 Isonga 26 02 10 14 14 38 -24 18

Featured Video

6.4.2. ICYICIRO CYA KABIRI

Mu cyiciro cya kabiri, Amakipe yacyitabiriye yo mu Ntara y’Iburasirazuba ni aya akurikira: Bugesera FC y’Akarere ka Bugesera, Rwamagana City yo mu karere ka Rwamagana, Nyagatare FC yo mu karere ka Nyagatare, Etoile de l‘Est yo mu karere ka Ngoma, Kirehe FC y’Akarere ka Kirehe n’Akagera FC yo mu Karere ka Kayonza. Muri aya makipe, abiri yazamutse mu cyiciro cya mbere ni BUGESERA FC na RWAMAGANA FC yombi yo mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu marushanwa y’umwaka wa 2015/2016 Intara

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 76

y’Iburasirazuba ikaba izaba ifite amakipe atatu mu cyiciro cya mbere ariyo SUNRISE FC, BUGERSERA FC na RWAMAGANA FC.

6.4.3. Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup

Muri gahunda y’ukwezi kw’Imiyoborere Myiza mu mwaka wa 2014/2015, mu Ntara y’Iburasirazuba hateguwe amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, aho abaturage batuye umurenge (abahungu n’abakobwa) bagiye bakina umupira w’amaguru mu rwego rw’amarushanwa, umurenge utsinze ukazamuka ku rwego rw’Akarere n’Intara. Amarushanwa yo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yatangiye tariki ya 16/5/2015 arangira tariki ya 10/6/2015.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, aya marushanwa ku Miyoborere Myiza, kuva ku Umurenge n’Akarere hakinirwa igikombe cy’Umurenge Kagame Cup, Akarere ka Rwamagana Abakobwa bo mu Murenge wa Muyumbu nibo baharariye Intara ku Rwego rw’Igihu, naho Akarere ka Ngoma Umurenge wa Zaza Ikipe y’Abahungu ihagararira Intara ku rwego rw’Igihugu.

Ifoto igaragaza Ikipe y’Abakobwa bo mu Murenge wa Mutenderi n’Ikipe y’Abahungu yo Murenge wa Zaza Akarere ka Ngoma mu Marushanwa y’Umurenge Kagame Cup (UKC)

Muri rusange amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yagenze neza kandi yabaye uburyo bwiza bwo guhuza abaturage mu mirenge yabo no kubasusurutsa binyuze muri siporo, abaturage bakaba barayishimiye cyane. Intara ikaba yarahembye ikipe ya mbere mu bahungu n’iya mbere mu bakobwa, ikaba yarabahaye igikombe kuri buri kipe.

Nyuma y’uko amarushanwa yo ku rwego rw’Intara arangiye, yakomereje ku rwego rw’Igihugu, aho mu bakobwa Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana basezereye abakobwa bo mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyarugu muri ½, ariko bakaza gutsindwa n’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ku mukino wa nyuma, bityo Muyumbu ikaba yaratahanye umwanya wa kabiri. Iyi kipe yahembwe amafaranga ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu y’u Rwanada (750,000Frw).

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

77 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Mu bahungu , umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma wegukanye umwanya wa gatatu, uhembwa amafaranga ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000Frw).

6.4.4. AMASHURI YIGISHA ABANA UMUPIRA W’AMAGURU

Mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba hari amashuri icyenda (9) yigisha abana umupira w’amaguru. Ayo mashuri ni aya akurikira:

Indi mikino

Intara y’Iburasirazuba ifite abakinnyi bafite impano mu yindi mikino nka Volley Ball, Basket Ball, Hand Ball, gusiganwa ku magare, n’iyindi hakaba hari gahunda yo gukomeza gukurikirana iterambere ryayo no gushishikariza Uturere kuyishyiramo imbaraga.

 

 

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 78

VII. UMWANZURO

Iyi raporo y’ibikorwa by’umwaka iragaraza ibikorwa byakozwe mu nkingi enye za Guverinoma, Ubukungu, Imibereho Myiza, Imiyoborere myiza n’Ubutabera. Ibikorwa byakozwe birimo ikurikiranwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Uturere ya 2014-15, Ingengo y’imari y’Uturere ya 2014-15, gahunza za Leta zitandukanye, inzinduko zitandukanye zakozwe n’bayobozi Bakuru b’Igihugu n’Intara basura Abaturage ndetse no kubakemurira ibibazo, gutsura Umubano n’ubuhahirane n’amahanga, n’ibindi byose byagezweho kubera Uruhare Ubuyobozi bw’Intara n’inzego bafatanya bagaragaje, haba guhuza, gukurikirana ndetse gusuzuma ishyirwa mubikorwa ry’izo gahunda zose zitandukanye zakorewe mu Ntara, hamwe n’Ubufatanye bw’Abaturage n’Abafatanyabikorwa b’Intara. Nyuma yo gusuzuma imihigo ya buri Karere mu nyandiko no gusura ibikorwa aho byakorewe byakozwe n’Ubuyobozi bw’Intara hamwe n’inzego z’Umutekano, byagaragaye ko Uturere twashyizemo imbaraga mu iyihutishwa ry’ishyirwamubikorwa ry’imihigo, ariko ko hakiri ibikenewe kunozwa cyane imitangire y’amasoko atinda gutangwa, amaraporo atanozwa neza kuri uri muhigo hamwe n’izibindi bikorwa biba byakozwe mu Karere, ihuzwa ry’amakuru yatanzwe muri raporo zituruka kubafatanyabikorwa, n’imirenge igize Akarere. Akarere karasabwa kujya gashyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’agahunda z’igenamigambi ry’amasoko kubikorwa by’imihigo, gushyira mubikorwa ingengo y’imari nk’uko yateguwe ikanemezwa, gukora inama zo kwisuzuma mu nama z’abafatanyabikorwa n’Intara, ndetse ahagaragaye imbogamizi basabwa kugaragaza no gusaba gukorerwa ubuvugizi ku gihe. Gahunda y’Intara yo gukurikirana, guhuza, no gusuzuma Imihigo kimwe n’ibindi bikorwa biba byakorewe mu Turere, ni gahunda ifasha Uturere kuko ibafasha kwicyebura, no kurushaho kujya inama kubitagenda, bikarushaho kwihuta. Iyi gahunda ikwiye kongerwamo imbaraga ikajya ikorwa buri gihembwe n’igihe bibaye ngombwa, na mbere y’uko umwaka w’imihigo urangira harebwa uko imihigo yesejwe hagamijwe ubujyanama no gushima ibyagezweho, ndetse no kugaragaza uko buri Karere kesheje imihigo yako hamwe n’ikoreshwa neza ry’Ingengo y’imari ya Leta. Uturere gukomeza guhuza Imihigo ihigwa n’ibibazo by’abaturage bikeneye kubonerwa ibisubizo hashingiwe ku ngengo y’imari yaburi mwaka, ndetse no guteza imbere umuco w’ubufatanye (Abaturage na Leta) mu gukora imihigo ndetse no kuyishyira mu bikorwa. Turashimira uruhare Ubuyobozi bw’Intara n’inzego bafatanya bashyira mu ishyirwa mubikorwa ry’imihigo na gahunda za Leta, ndetse no kurushaho kujya hagenwa umwanya wo gusura ibikorwa by’iterambere by’uturere, bigakorerwa igihe, nibura 3 mu mwaka kugira ngo bijye bitanga umusaruro kuko birushaho kubaka ubushobozi bw’Uturere no gutanga umusaruro nyakuri.

Rwamagana, Nyakanga 2015.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

79 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

UMUGEREKA WA MBERE

Ibyifuzo, ibibazo abaturage bamugejejeho n’ingamba zafashwe biri mu mbonerahamwe ikurikira.

Imbonerahamwe 8 : Imbonerahamwe igaragaza ibyifuzo, ibibazo n’ingamba zafashwe

No Akarere Ibyo yemeye Ugishinzwe Igihe

I IBYO NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA YEMEREYE ABATURAGE

1 Nyagatare Umuhanda Nyagatare- Gatunda (26km), HE yemereye abaturage ko wakorwa ukarushaho kuba mwiza

RTDA/ MININFRA irateganya kuwukora

2015/2016

Kongera amazi (bageze kuri 52%) n’amashanyarazi

REG,WASAC/MININFRA 2014/2015

2 Kirehe Kongera umusaruro w’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi (kuva kuri toni 9/ha ukagera kuri toni12/ha).

RAB/MINAGRI,MINALOC gutegura productivity plan na extension services zafasha abahinzi kongera umusaruro.

2014/2015

Gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere akava ku gipimo cya 17% akikuba inshuro ebyiri mu myaka ibiri iri imbere.

REG/ MININFRA 2015/2017

Gukemura ikibazo cya network nke igaragara mu mirenge myinshi ya Kirehe n’utundi turere twegereye ikibaya cy’uruzi rw’Akagera, bizafasha kongerera ubushobozi Television, Radiyo Rwanda na terefone kugira ngo bigeze amakuru ku baturage kandi byoroshye itumanaho.

MINALOC/RBA 2014/2015

3 Intara Guhanga umuhanda w’umukandara w’ikiyaga cya Muhazi (Muhazi belt road)

Hon. Minister MINALOC, yasabwe gukora coordination na RTDA/MININFRA kugirango ushyirwe muri gahunda.

2015/2017

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 80

N.B Ku bijyanye n’ikibazo cy’Uturere twa Gatsibo na Rwamagana duhora tuza ku myanya ya nyuma mu kwesa IMIHIGO, abayobozi butwo turere, bemereye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko bagiye gukora ibishoboka ngo habeho impinduka izatuma utwo Turere tutazongera kuza mu myanya ya nyuma cyane ko utwo Turere twombi dufite ubushobozi n’amahirwe byatuma babigeraho, ugereranije n’utundi turere two mu Ntara twashoboye kuza kuri 13 twambere ku rwego rw’Igihugu harimo n’Akarere kabaye aka kabiri.

Umwirondoro Incamake y’ikibazo Umwanzuro Urwego ruzagikurikirana

II IBIBAZO ABATURAGE BABAJIJE H.E GATUNDA-NYAGATARE (13 UGUSHYINGO 2014)

1 HAKIZAMUNGU Gabriel, Gatsibo, Rugarama, Ramba

Uyu yavuze ko Leta yabatwaye imirima yabo iri mu bishanga bya Ntende na Kanyonyomba, batanze ikirego mu rukiko baratsinda ariko ntibahabwa ingurane. Umuyobozi w’Intara yasobanuye ko ubutaka buvugwa ari ibishanga bya Leta byatunganyijwe n’umushinga wa RSSP/MINAGRI, nyuma bamwe mu baturage bakaza kugaragaza ko harimo ibikorwa byabo bakeneye guhabwaho ingurane. Mu gusesengura ikibazo Intara yasanze hari abaturage bareze Akarere bamwe baratsinda abandi baratsindwa,biba ngombwa ko ikibazo gishyikirizwa ibiro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe wagihaye umurongo agashyiraho itsinda rigizwe na: MINIJUST, MINERENA, MINAGRI, MINALOC n’Intara kugira ngo hasesengurwe ikibazo cya buri muntu mbere yo gufata icyemezo cyo kugira abishyurwa kuko bigaragara ko harimo bamwe bashobora kuba baburana amahugu.

Inzego bireba zigomba kubanza kureba abari bahafite ibikorwa kugirango babe aribo bishyurwa

PMO

2 BUZIZI Augustin, Nyagatare, Kiyombe

Uyu yavuze ko we n’abandi baturage babikije amafaranga yabo muri COOPEC ya Gatunda irabambura, ibi

Akarere kazakomeza gukurikirana iki

Akarere ka Nyagatare

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

81 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

№ Umwirondoro Incamake y’ikibazo Umwanzuro Urwego ruzagikurikirana

bikaba bibangamira ibikorwa byabo. Iki kibazo HE yagishinze Mayor wa Nyagatare kugira ngo agikurikirane

kibazo

3 GATUNGE John, Nyagatare, Rwimiyaga

Yavuze ko yari afite Ha 50 z’ubutaka, agura izindi 25. Hanyuma izo Ha 25 azigurisha undi muturage. Igihe cyo gusaranganya ubutaka, Komisiyo yasaranganyaga ubutaka kuri izo Ha 25 yagabanyije ho Ha10 iziha undi muturage. Nyuma ngo uwari yaguze na GATUNGE yasubiye inyuma afata Ha 10 ku butaka bwa GATUNGE yiyishyura ubwatanzwe na Komisiyo. GATUNGE ngo yatakambiye Komisiyo yasaranganyije ubutaka ntiyagira icyo imufasha, aregera urukiko aratsindwa, atakambira Umuvunyi ariko hakaba hashize igihe kirekire nta gisubizo.

Umuvunyi wungirije yemeye ko agiye gukurikirana iki kibazo.

Yagiriwe inama yo gukomeza gukurikirana igizubizo ku rwego rw’Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi

III IBIBAZO ABATURAGE BABAJIJE HE I KIREHE (14 UGUSHYINGO 2014)

4 MURANGIRA Appolinaire, Kirehe, Nasho

Avuga ko EWSA yabangirije ibintu yubaka umuyoboro wa Nyankora-Nasho, hanyuma ntibibona kuri lisiti y, abagomba kubona ingurane. HE yasabye ko amafaranga y’ababaturage bangirijwe ibintu yaboneka vuba

Amafaranga y’abaturage agomba kuboneke vuba

Akarere na EWSA

5 NYIRANKURIZA Belina, Rwamagana, Muhazi, Karitutu

Yavuze ko arera abana b’impfubyi, ariko isambu umugabo yamusigiye iherereye mu Murenge wa Mpanga (Kirehe) yakamufashije kubarera ikaba yarakaswemo inzuri, kandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasabwe kumuha ingurane

Akarere ka Kirehe

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 82

№ Umwirondoro Incamake y’ikibazo Umwanzuro Urwego ruzagikurikirana

akaba nta ngurane yigeze ahabwa. HE yasabye Akarere ka Kirehe gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse

6 HAVUGIMANA Emmanuel, Ngoma, Murama

Avuga ko yaburanye n’uwitwa NKURUNZIZA Alphonse, amutsindira Rwf 505,000 ariko urubanza ntirurangizwa kuva muri 2009. HE yasabye Mayor kurangiza iki kibazo vuba

Umuyobozi w’Akarere ka ngoma yasobanuye ko hari habonetse 300,000 frw Emmanuel arayanga ariko ko mu cyumweru kimwe ikibazo kiba cyakemutse.

Akarere ka Ngoma

Ntabwo abaturage batanze ibibazo gusa, ahubwo bagaragarije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika intambwe bagezeho bakataza mu iterambere bakanguriwe na gahunda za Leta. Aha abaturage batanze ubuhamwa bw’aho bavuye n’aho bageze muri gahunda yo kwiteza imbere no kwigira.

 

 

 

 

 

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

83 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Umugereka wa kabiri

Ubuhamya bwatanzwe n’abaturage

No Amazina n’aho abarizwa

Ubuhamya yatanze Icyitonderwa

I Akarere ka NYAGATARE

1 KAMPIRWA Grace,

Rwempasha

Yavuze ko ubusanzwe yari umworozi aribwo yakuriyemo, bakaba baroreraga mu kirimbuli. Nyuma leta yaje gutunganya igishanga Kirimburi kugirango bajye bagihingamo umuceri, ntibabyakira ndetse iyo gahunda barayirwanya nk’aborozi. Leta yakomeje kubakangurira kwitabira guhinga umuceri umusaruro uvuyemo ukuzuzanya n’uwo bakura mu bworozi. Yaje guhabwa guhabwa aho ahinga binyuze muri tombora ashoramo amafaranga 750.000 akuramo 1,500,000 kuri season imwe, avuga ko ari ubwa mbere yari abonye amafaranga angana gutyo, ubu akaba akorana n’amabanki.

Arashima HE kubera imiyoborere ye myiza, iganisha abanyarwanda ku iterambere, yabagejejeho amashuri y’ibyiciro byose, umutekano usesuye. Ubuhinzi bwe n’ubworozi biruzuzanya, ibivuye ku matungo bigakoreshwa mu buhinzi n’ibivuye mu buhinzi bigakoreshwa kugaburira amatungo. Afite umunezero mwinshi kubera iryo terambere yagezeho arikesha imiyoborere Myiza.

Ni ubuhamya bukangurira n’abandi akamaro ko kwitabira gahunda za Leta.

2 NTAHONTUYE Celestin, Tabagwe ubu

Yavuze ko yahungutse avuye Tanzania akagera mu Rwanda nta kintu na kimwe afite, biba

Kigira birashoboka umuntu atangiriye kuri bicye bishobika. Yabera

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 84

No Amazina n’aho abarizwa

Ubuhamya yatanze Icyitonderwa

yimukiye Matimba

ngombwa ko agurisha umukandara yari akenyeje kugirango ashobore kubona ubushera bwo guha abana. Ageze Tabagwe, leta yaramutuje, imuha inzu yo kubamo n’ubutaka bungana na 2ha. Ubwo yatangiye gukora ibiraka by’ubuyede, amafranga ahembwe akajya akuraho amutunga agasigaza ayo kuzigama. Yaje kuva ku buyede aba umufundi, nabwo akomeza kuzigama. Yaje gutangira ubucuruzi buciriritse, bugenda bwaguka, nyuma aza kugira boutique, hanyuma aza no kugura moto ayikoresha mu gutwara abantu ikinjiza amafaranga. Ibyo bikorwa bye byamubyariye inyungu, aza kugura ubutaka bungana na 20ha, igice kimwe agihinga ishyamba, agira n’igice ahingaho urutoki.

Kubera imiyoborere myiza ishishikariza abantu kwigira no gukorana n’ibigo by’imari, yaje gusaba inguzanyo muri bank, atanga ingwate y’ishyamba bamuha inguzanyo ya 20million, yongeraho 5million agura FUSO nayo ayikoresha mu bucuruzi. Yakomeje kugenda yunguka kuburyo ubu afite inganda nto eshanu zisya ibigori zikamwinjiriza 700,000frw ku kwezi .

Arashima HE ko ibi ashobora kubikora kubera ko umuriro w’amashanyarazi yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu. Yishyurira umwana we wiga mu bushinwa 2 million ku gihembwe. Arashima ko abanyarwanda bahabwa

urugero abandi

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

85 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

No Amazina n’aho abarizwa

Ubuhamya yatanze Icyitonderwa

amahirwe angana aho afite umwana arera wabonye bourse ya Leta akaba nawe yiga mu bushinwa I Beijing. Arashima cyane leta y’ubumwe.

II Akarere ka KIREHE

3 NTAZINDA J. Damascene Kirehe,

Damascene yatangiriye urugamba rwo kwiteza imbere kubu convoyeur, arakomeza akorera permis, nyuma aza kuba umu chauffeur w’imodoka. Damascene yakomeje kugenda azamuka ashaka ikimuteza imbere akaba ageze ku ruganda rusya akawunga. Avuga ko icya muteye ishyaka ryo ku bikora aruko yabonaga Kirehe bahinga ibigori byinshi bigatwarwa nabanya Kigali, bakabisya bakabagarurira Kawunga bakayigura bahenzwe atekereza ko bagombye kubyikorera none bimugejeje kuri byinshi. Yashimye HE kuko ibyo byose atari kubigeraho iyo atabona umuriro w’amashanyarazi umufasha muruganda rwe.

Akangurira bagenzibe gutinyuka no kubyaza amahirwe ibikorwa remezo Leta yazanye hafi bakarushaho gutera imbere.

4 NYIRAMAHORO Theopista,

Musaza

Theopista yatangiriye urugamba rwo kwiteza imbere kugataro k’inyanya yacuruzaga abikesha amafranga macye macye bahanahanaga binyuze mu bimina. Yakomeje urwo rugamba agera aho agura moto yiga no kuyitwara abona permis provisoir na permis definitive.

Theopista yaje gucuruza inyongeramusaruro aza no kwagura ibikorwa bye agera naho atangira guhinga igihingwa cya Kawa mu

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamwemereye ko azohereza intumwa muruwo muhango amusaba ko ibibazo bazaba bafite yazabibwira iyo ntumwa.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 86

No Amazina n’aho abarizwa

Ubuhamya yatanze Icyitonderwa

Murenge wa Musaza aho uyu munsi Koperative yabo igeze ku banyamuryango 586 ndetse bateye imbere ku buryo buri mwaka babona ubwasisi (Dividends) bugera kuri million 80. Yabwiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yateganyaga kumutumira taliki ya 21/11/14 muruwo muhango, ikibazo aruko byahubiranye nuruzinduko HE yakoreye Kirehe. Yavuze ko bamaze kwiteza imbere ariko bafite ikibazo gikomeye cy’Uruganda rutonora kawa yasabye HE ko yabafasha kurubona kuko buri gihembwe batanga amafranga yogutonoza Kigali atari hasi ya 5 million.

Muri rusange uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Iburasirazuba rwagenze neza, abaturage bishimiye uburyo akomeje kubegera no kubagira inama ku byabateza imbere.

Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere yasuye bwishimiye impanuro yabahaye biyemeza kuzubakiraho kugirango bakomeze mu murongo wo guteza imbere abo bayobora.

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

87 INTARA Y’IBURASIRAZUBA

RAPORO Y’UMWAKA WA 2014 - 2015

INTARA Y’IBURASIRAZUBA 88