KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana...

10
KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE AMASEZERANO YA BURUNDU Y’ABAFURERE 2 B’INYIGISHO ZA GIKRISTU Tariki 04 Gashyantare 2018, muri Cathédrale ya Nyundo niho Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA,yakiriye amasezerano ya burundu yabafurere babiri : Furere INGABIRE Jean Paul na Furere Alexis HAGENIMANA, bInyigisho za Gikristu(Les Frères de lInstructions Chrétienne) mu Gitambo cyUkaristiya. Kuri icyi cyumweru kandi hari nubutumwa bwAbepiskopi Gatolika mu Rwanda buvuga ku mwaka wubumwe nubwiyunge bwasomewe abakristu bose.

Transcript of KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana...

Page 1: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE AMASEZERANO YA

BURUNDU Y’ABAFURERE 2 B’INYIGISHO ZA GIKRISTU

Tariki 04 Gashyantare 2018, muri Cathédrale ya Nyundo niho Nyiricyubahiro

Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA,yakiriye amasezerano ya burundu

y’abafurere babiri : Furere INGABIRE Jean Paul na Furere Alexis

HAGENIMANA, b’Inyigisho za Gikristu(Les Frères de l’Instructions

Chrétienne) mu Gitambo cy’Ukaristiya. Kuri icyi cyumweru kandi hari

n’ubutumwa bw’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda buvuga ku mwaka

w’ubumwe n’ubwiyunge bwasomewe abakristu bose.

Page 2: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Abafurere Jean Paul na Alexis bakora amasezerano imbere y’Umukuru

w’umuryango wabo. Nyuma barambarara hasi nk’ikimenyetso

cy’ubwiyoroshye.

Page 3: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Nyuma yo gusezerana no gusabirwa mu rwunge rw’amasengesho,basinyiye ibyo

biyemeje imbere y’Umwepiskopi.

Nyuma y’ibyo umwepiskopi yabahobeye nk’ikimenyetso cyo kubishimira ku

ntambwe bateye muri Kiliziya.

Page 4: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Nyuma y’amasezerano ya burundu, abandi bafurere bose bari bahari nabo

bavuguruye amasezerano yabo.

Page 5: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Abafurere basezeranye burundu bari hamwe n’Umwepiskopi

Page 6: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya abatumiwe bakiriwe mu rugo rw’abafurere

muri Muhira. Aho byabimburiwe n’umuhango wo gukata Gato kubafurere babiri

basezeranye hamwe n’Umwepiskopi.

Page 7: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Mu ijambo rye umwe mubasezeranye burundu mu muryango w’abafurere

b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya

bikagera naho bayiyegurira,yashimiye Imana cyane ko amasezerano yabo

noneho abereye iwabo mu Gihugu cyabo. Yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri

Umwepiskopi wa Nyundo wemeye kuba hamwe nabo. Ashimira abakuru

b’umuryango wabo babafashije kugeza ubu. Ashimira ababyeyi babo batabaciye

intege mu rugendo rwabo rwo kwiha Imana. Yakomeje avuga ko ubu urugendo

rumwe rurangiye ariko batangiye urundi rukomeye rwo kuba umuhamya koko

w’icyo biyemeje imbere y’Imana na Kiliziya. Nuko asoza ijambo rye avuga ko

we na mugenzi basaba inkunga y’isengesho kugira ngo bazabashe kurangiza

neza ubutumwa Imana ibahamagarira mu muryango wabo badahemutse.

Page 8: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Mu ijambo rye umubyeyi wahagarariye abandi yateruye avuko ko kwiha Imana

ari ikintu kiza kandi gikomeye. Ashimira abo bafurere batacitse intege mu nzira

banyuze zose, abasaba kutazacika intege nubu kuko urugendo rugihari kandi

rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga amaso uwabahamagaye

ntacyo bazabura kandi mubyo abatuma gukora ntakizabananira

nibamwiyambaza muri byose. Yarangije ashimira umuryango w’Abafurere,

ashimira Kiliziya Gatolika kuburere batanga mu buryo bunyuranye kandi

bwuzuzanya.

Page 9: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Mu rubyiruko batoza kandi bafasha harimo n’impano zitandukanye zigaragara.

Cyane cyane iyo babafasha kwidagadura kuburyo bwa gikristu.

Page 10: KURI ICYUMWERU UMWEPISKOPI YAKIRIYE … · b’Inyigisho za Gikristu, yatangiye ashimira Imana yabahaye kuyimenya bikagera ... rusaba ubutwari. Yakomeje avuga ko nibihatira guhanga

Mu Ijambo ryeNyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yatangiye

ashimira umuryango w’Abafurere b’Inyigisho za Gikristu, ku bikorwa bakora

binyuranye mu iyogezabutumwa ry’urubyiruko. Yakomeje ashimira abafurere

basezeranye burundu mu muryango w’Abafurere b’Inyigisho za Gikristu ; avuga

ko kuba basezeraniye ku Nyundo bitanga isura nziza kubandi bose bifuza kuza

mu muryango wabo. Yakomeje avuga ko ingero nziza batanga n’ibyiza bakora

bizajya bibyara ubutorwe. Yashimiye abitabiriye uwo munsi mukuru bose,

aboneraho kubabwira ko mu kwezi kwa cyenda 2018 abafurere kandi bazizihiza

Yubile y’Imyaka 50 bageze mu rwanda ikazabera hano ku Nyundo. Yarangije

ashimira abateguye uyu munsi bose n’ibirori byiza byagaragaye, yifuriza Furere

Alexis na Furere Jean Paul ubutumwa bwiza abifuriza kuzaba koko intumwa

z’Imana mu bantu bikazatuma n’abandi babakurikira mu nzira bahisemo.

Padiri Jean Marie KWIZERA