GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo,...

12
GAHUKU N’IFIGI

Transcript of GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo,...

Page 1: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

GAHUKU N’IFIGI

Page 2: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri
Page 3: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

1

4. GAHUKU N’IFIGI

INJANGWE N’IMBEBA

Kera Gahuku n’ifigi barabanaga bagahurira ku kabisi n’agahiye.

Bukeye Gahuku ahamagara ifigi baravugana bati: Reka tugire umurimo dukora wazatugirira akamaro mu gihe kizaza.

Page 4: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

2

4. GAHUKU N’IFIGI

Babona ari igitekerezo gikomeye aragikomeza. Babona umurima munini, biyemeza kuwurima, kuwutabira no kuwuteramo ibigori.

Bukeye bagukana amasuka n’imihoro baratema bararima. Ariko akazuba kavuye ifigi iravuga iti: Usigare ukora nava aha mu gihe gito ukabona akerera ukica isari. Gahuku aremera ifigi icaho . Gahuku arategereza, ifigi igarukana akerera gake, gahuku arakamira imirimo irakomeza. Bigeze mu ma saa munani umunairo utera gahuku, dore ko ifigi yageraga hagati ikazana akabazo kayibuza gukomeza akazi. Bageze mu rugo barakaraba bararuhuka.

Page 5: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

3

4. GAHUKU N’IFIGI

Imbeba irya amavuta ari mu rwabya

Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri atabarika. Bukeye yigira inama yo gucura gahuku ku mavuta bari barabuganije mu keso, si ukuyarigata karahava. Uko gahuku yageraga mu murima, ifigi yamusigagayo, ikagaruka mu rugo ikaza kurigata kuri ya mavuta. Ibagara rigeze ifigi iravuga iti: “Gahuku

Page 6: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

4

4. GAHUKU N’IFIGI

rero dore turi abakire none nagiraga abana ariko sinabakugejejeho ariko uzababona. Gahuku arasubiza ati” Kubona abana bawe ni igitekerezo kizima. Ifigi iravuga iti abo bana barakubagana bazaza kukureba imitago itatu kuko hari abacika bakazerera kubagarura bikaba ikibazo. Ifigi iravuga iti: noneho nabakuzanira ariko gatatu. Gahuku aremera, bukeye ifigi izana ba bana.

Page 7: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

5

4. GAHUKU N’IFIGI

Ifigi nkuru n’abana bayo batatu

Iraterura iravuga iti: amazina yabo uzayabona uko igihe kizahita. Ifigi ifata abana bayo yicukurira muri wa murima w’ibigori bibera aho.

Bigeze aho iravuga iti “ariko Gahuku ko utabaza amazina y’abana ni iki kibigutera? Gahuku arasubiza ati” Nategereje ko uyivugira. Ifgi iravuga iti” uwa 1

Page 8: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

6

4. GAHUKU N’IFIGI

ni Karabawirire. Naho ubwo ifigi irimo kuvuga ko ikaraba ikirira kuri ya mavuta. Ifigi iyageze hagati izanira gahuku uwa 2 mu bana bayo iti « uyu we izina afite ni uwa hagati. Naho ifigi iravuga ko ya mavuta yo mu keso iyageze hagati iyirira. » Ifigi igeze aho iravuga iti: Narayamaze reka bihuriremo ikizaba umuti uzaba uboneka. Ifigi iyarira kuyamara. Ifata uwa gatatu mu bana bayo imuzanira gahuku iravuga iti:” uyu we namuhaye akazina keza : izina namuhaye ni Narayamaze. Ifigi ivuye aho yigira mu murima w’ibigori aho yasize abana bayo. Ifigi n’abana bayo birira ibigori, babiganura bitarera. Gahuku yaje gutegereza ifigi ayibuze agira ikibazo.

Page 9: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

7

4. GAHUKU N’IFIGI

Gahuku ipfundura urwabya

Yari aguye isari aravuga ati : “ N’aho ifigi idahari reka nerekuzira isari dufite amavuta mu keso.Ifigi niza izabona ko ayo narigase adakabije. Gahuku yihina mu rutara aho akeso kari kari. Igakubise amaso ibona karahamagara,. Ikubise agatima ku mazina y’abana b’ifigi yibuka aho ifigi yayakuraga. Ifigi yitaga abana bayo ikurikije aho yabaga igeze imara akeso k’amavuta. Gahuku ati “ ibi ni ibiki? Ifigi n’abayo bose bazazira aya mavuta. Gahuku ahiga mu mazu yose abura ifigi

Page 10: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

8

4. GAHUKU N’IFIGI

n’abana bayo. Naho igihe ifigi yakekaga ko gahuku ari hafi yavaga mu mago akigira muri wa murima w’ibigori. Isarura rigeze, gahuku ageze mu murima abona ifigi iwugeze kure, atumiza bena wabo ibigori babisarurira kubimara ati” maze tuzarebe ak’ifigi! Ifigi n’abayo zibuze ibiziramira mu murima zerekeza iyo mu mazu ziruhukira ku kigega aho gahuku ahunika. Zirajabuka no mu kigega ziti ba!

Page 11: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

9

4. GAHUKU N’IFIGI

Ifigi zinjira mu mutiba

Gahuku aje gusura ikigega aba acakiye akana k’ifigi arakaniga aragata. Ageze mu kigega abona umusaruro ifigi ziwugeze kure. Aturama aho ategereza ko ifigi iza . Ifigi ije arayijata ati igihano naguha ni ukukumira kuko warariye warahaze.

Page 12: GAHUKU N’IFIGI · 3 4. GAHUKU N’IFIGI Imbeba irya amavuta ari mu rwabya Bukeye basubirayo, ifigi ikora ya mayeri, gahuku akora akazi abikuye ku mutima.. Ifigi yari ifite amayeri

10

4. GAHUKU N’IFIGI

Vitamini wariye reka tuzigabane. Guhera aho. Gahuku aba umuhigi w’abana b’ifigi bitewe n’ubucakura ifigi yagiraga.