CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi...

6
DIOCESE DE NYUNDO CARITAS NYUNDO/ KIBUYE B.P. 20 KIBUYE Tél (250) 0252568024, (250) 0252568020 ; Tél / Fax (250) 0252568356 e-mail : [email protected] 1 CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA UMUFATANYABIKORWA MWIZA W’AKARERE KA KARONGI: IMURIKABIKORWA RY’ABAFATANYABIKORWA MW’ITERAMBERE RY’AKARERE KA KARONGI (JADF-KARONGI) BWISHYURA, KUVA KUWA 25 KUGEZA KUWA 26 MUTARAMA 2012 0. INTANGIRIRO Nkuko bimaze kumenyerwa mu Turere twose tw’Igihugu cyacu, hasigaye hategurwa umunsi murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere. Ni muri urwo rwego Akarere ka Karongi kateguye iminsi ibiri , kuva kuwa 25 kugeza kuwa 26 Mutarama 2012 imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’Akarere kugira ngo bagaragarize abaturage ibikorwa bitandukanye babakorera kandi banarebere hamwe icyarushaho kongera umuvuduko mu iterambere ry’Akarere. Nk’umufatanyabikorwa CARITAS NYUNDO / KIBUYE yitabiriye imurika bikorwa kandi ijya ku rutonde rw’ibigo cyangwa imiryango icumi (10) iza ku isonga mu kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Karongi. 1. ICYARI KIGAMIJWE MU ITEGURWA RY’IMURIKABIKORWA MU KARERE KA KARONGI Imurikabikorwa ryari rigamije ibi bikurikira: Gusobanurira abaturage uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi; Kongera uburyo bwo kungurana ibitekerezo hagati y’abafatanyabikorwa; Kongera umubano hagati y’abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi. 2. IMIRYANGO IDAHARANIRA INYUNGU, IBIGO N’ABIKORERA KU GITI CYABO BITABIRIYE IMIRIKA BIKORWA Akarere ka Karongi,Imirenge yose uko ari cumi n’itatu (13) igize Akarere ka Karongi, ADRA, Word Vision , ’’ Projet ICAP’’, ’’ Projet Santé Publique/Cooperation Suisse’’, EWASA, TUBURA, CARITAS NYUNDO/KIBUYE, RIM sa/Ishami rya Kibuye , Abarobyi , BETHANIE INVESTMENT GROUP, Banki y’Abaturage y’Urwanda ishami rya Gitesi , Umurenge SACCO Bwishyura, Mwalimu SACCO, COOPEC RUBENGERA, EPR-HIGA UBEHO-BCCM ,RRP+,PRO-FEMME, TUBIBE AMAHORO, AVSI, Eglise Aglican , ActionAid, Compassion, KHI Campus de Nyamishaba , Ikigo Ndera buzima cya Kibuye … 3. UBUTUMWA BWAHATANGIWE Mu gutangiza ku mugaragagaro ndetse no gusoza imurikabikorwa hagaragaye abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye. Imurikabikorwa ryatangijwe kuwa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2012 ahagana ku gicamunsi na Nyakubahwa Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Abayobozi b’Uturere twa Karongi,Rutsiro,Ngororero,Kicukiro,Nyabihu,ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke na Rubavu , Abakuru b’Ingabo na Police, Umuyobozi w’ihuriro

Transcript of CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi...

Page 1: CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi ya Kibuye. Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mu kwigisha imiryango ikennye

DIOCESE DE NYUNDO CARITAS NYUNDO/ KIBUYE

B.P. 20 KIBUYE Tél (250) 0252568024, (250) 0252568020 ; Tél / Fax (250) 0252568356 e-mail : [email protected]

1

CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA UMUFATANYABIKORWA MWIZA W’AKARERE KA KARONGI:

IMURIKABIKORWA RY’ABAFATANYABIKORWA MW’ITERAMBERE

RY’AKARERE KA KARONGI (JADF-KARONGI) BWISHYURA, KUVA KUWA 25 KUGEZA KUWA 26 MUTARAMA 2012

0. INTANGIRIRO

Nkuko bimaze kumenyerwa mu Turere twose tw’Igihugu cyacu, hasigaye hategurwa umunsi murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere. Ni muri urwo rwego Akarere ka Karongi kateguye iminsi ibiri , kuva kuwa 25 kugeza kuwa 26 Mutarama 2012 imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’Akarere kugira ngo bagaragarize abaturage ibikorwa bitandukanye babakorera kandi banarebere hamwe icyarushaho kongera umuvuduko mu iterambere ry’Akarere. Nk’umufatanyabikorwa CARITAS NYUNDO / KIBUYE yitabiriye imurika bikorwa kandi ijya ku rutonde rw’ibigo cyangwa imiryango icumi (10) iza ku isonga mu kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Karongi.

1. ICYARI KIGAMIJWE MU ITEGURWA RY’IMURIKABIKORWA MU KARERE KA KARONGI

Imurikabikorwa ryari rigamije ibi bikurikira:

Gusobanurira abaturage uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi;

Kongera uburyo bwo kungurana ibitekerezo hagati y’abafatanyabikorwa;

Kongera umubano hagati y’abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi.

2. IMIRYANGO IDAHARANIRA INYUNGU, IBIGO N’ABIKORERA KU GITI CYABO BITABIRIYE IMIRIKA

BIKORWA

Akarere ka Karongi,Imirenge yose uko ari cumi n’itatu (13) igize Akarere ka Karongi, ADRA, Word Vision , ’’ Projet ICAP’’, ’’ Projet Santé Publique/Cooperation Suisse’’, EWASA, TUBURA, CARITAS NYUNDO/KIBUYE, RIM sa/Ishami rya Kibuye , Abarobyi , BETHANIE INVESTMENT GROUP, Banki y’Abaturage y’Urwanda ishami rya Gitesi , Umurenge SACCO Bwishyura, Mwalimu SACCO, COOPEC RUBENGERA, EPR-HIGA UBEHO-BCCM ,RRP+,PRO-FEMME, TUBIBE AMAHORO, AVSI, Eglise Aglican , ActionAid, Compassion, KHI Campus de Nyamishaba , Ikigo Ndera buzima cya Kibuye …

3. UBUTUMWA BWAHATANGIWE

Mu gutangiza ku mugaragagaro ndetse no gusoza imurikabikorwa hagaragaye abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye. Imurikabikorwa ryatangijwe kuwa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2012 ahagana ku gicamunsi na Nyakubahwa Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Abayobozi b’Uturere twa Karongi,Rutsiro,Ngororero,Kicukiro,Nyabihu,ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke na Rubavu , Abakuru b’Ingabo na Police, Umuyobozi w’ihuriro

Page 2: CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi ya Kibuye. Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mu kwigisha imiryango ikennye

DIOCESE DE NYUNDO CARITAS NYUNDO/ KIBUYE

B.P. 20 KIBUYE Tél (250) 0252568024, (250) 0252568020 ; Tél / Fax (250) 0252568356 e-mail : [email protected]

2

ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi ( JADF Karongi) , Abakuriye inzego zinyuranye mu ntara ndetse no mu Karere ka Karongi n’abitabiriye imurikabikorwa. Umushyitsi mukuru ariwe Nyakubahwa Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba atangiza Igikorwa yibukije ko Imurikabikorwa ari umwanya mwiza wo:

1. Kwibukiranya akamaro ko gukorera hamwe no guhuza ingufu, akamaro ko kumurikira ibikorwa abo tubikorera;

2. Kwerekana ko dushobora kugera kuri byinshi iyo dushyize hamwe kandi mu cyerekezo kimwe twiyemeje;

3. Kumenya, ku rwego rw’Intara, ukuntu inzego zuzuzanya mu turere uhereye ku igenamigambi, gushaka inkunga hirya no hino kugirango ribashe kugerwaho no gushyirwa mu bikorwa.

Umuhango WO gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abagize JADF mu iterambere ry’Akarere ka KARONGI

4. IBYAMURITSWE NA CARITAS NYUNDO/KIBUYE

Nk’urwego rwa Kiliziya gatolika rushinzwe kurengera no gusubiza agaciro ikiremwa muntu cyane cyane hashingiwe ku bikorwa by’urukundo n’impuhwe, Caritas Nyundo/Kibuye yabonye akanya ko gusobanurira abaturage uruhare rwayo mu gusubiza agaciro ikiremwa-muntu kabangamirwa n’ubukene bukabije,ubupfubyi,ubumuga,uburwayi,ibiza n’ibindi bizazane ahora arwana nabyo.

Bwana KAYUMBA Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka KARONGI asura Standi ya Caritas Nyundo/Kibuye

Page 3: CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi ya Kibuye. Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mu kwigisha imiryango ikennye

DIOCESE DE NYUNDO CARITAS NYUNDO/ KIBUYE

B.P. 20 KIBUYE Tél (250) 0252568024, (250) 0252568020 ; Tél / Fax (250) 0252568356 e-mail : [email protected]

3

Caritas Nyundo/Kibuye yamuritse ibikorwa ishingiye kuri ya mashami atatu Caritas muri rusange

yubakiyeho (Ishami ry’amajyambere , Ishami ry’Ubuzima n’Ishami ryo kwita ku batishoboye).

4.1 .ISHAMI RY’AMAJYAMBERE

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mw’iterambere aho igaragaza ko ifasha abakene mu kongera umusaruro w’ubuhinzi bukorewe ku buso buto hifashishijwe ubuhinzi ndumburabutaka burambye bukoresha inyongera musaruro kamere(Techniques d’agriculture bio intensive). Hagaragajwe umusaruro w’abagenerwabikorwa b’umushinga USAID IBYIRINGIRO nyuma baboneyeho akanya ko gucuruza bimwe mu byo bejeje twavuga nk’ibirayi, ibijumba, imyumbati, imboga z’amoko atandukanye. Hagaragajwe umusaruro udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi ya Kibuye.

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mu kwigisha imiryango ikennye uburyo buciriritse bwo kuzigama no kugurizanya hifashishijwe ISLG na SILC Methodologies (Savings and Internal Lending Communities), hatanzwe ubuhanya bw’abafashijwe mw’iterambere n’ubwo buryo. Hagaragajwe kandi isano y’ibikorwa bya Caritas Nyundo/Kibuye n’ikigo cy’imari iciriritse cyitwa RIM sa (Réseau Interdiocésain de Microfinance)ishami rya Kibuye.

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uburyo bunyuranye bwo kongerera agaciro ibikomoka

k’ubuhinzi: Gutunganya imikati, ibisuguti, keke, amandazi, gato… bikomoka ku bijumba bikungahaye kuri vitamin A (Patates douces à chair orange), gutegura umutobe mu mboga n’imbuto binyuranye cyane muri carotte na Beterave, gutegura amata na tofu bikomoka muri Soya…

Amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu bihingwa bikomoka k’ubuhinzi byamurikiwe abaturage

4.2 ISHAMI RY’UBUZIMA

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje agaciro k’indyo yuzuye mu mirire yacu ya buri munsi cyane mu gusigasira ubuzima bwacu;

Page 4: CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi ya Kibuye. Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mu kwigisha imiryango ikennye

DIOCESE DE NYUNDO CARITAS NYUNDO/ KIBUYE

B.P. 20 KIBUYE Tél (250) 0252568024, (250) 0252568020 ; Tél / Fax (250) 0252568356 e-mail : [email protected]

4

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare rwayo mu rugamba mu kurwanya ibyorezo nka SIDA no guhangana n’ingaruka zayo ndetse n’ingamba zo kurandura indwara ya Malariya mu Rwanda ;

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje ko ikataje muri gahunda yo kwigisha abaturage kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo kamere cyane cyane yatanze ibisobanuro ku buryo bwo gukoresha urunigi ; yagaragaje kandi zimwe mu mu nfashanyigisho ikoresha muri iyo gahunda;

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare igira mu gusigasira ubuzima bw’abaturage cyane mu bijyanye no kwivuza no guhuza ibikorwa bikorerwa mu mavuriro ya Kiliziya.

Amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu bikorwa by’ishami ry’ubuzima

4.3 ISHAMI RYO KWITA KU BATISHOBOYE

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uko yita ku bantu batishoboye batagira kivurira cyane cyane yita ku guteza imbere uburezi bw’abana batishoboye baturuka mu miryango y’imfubyi za SIDA n’abandi batishoboye;

Amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu bikorwa by’ishami ryo kwita ku batishoboye

Page 5: CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi ya Kibuye. Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mu kwigisha imiryango ikennye

DIOCESE DE NYUNDO CARITAS NYUNDO/ KIBUYE

B.P. 20 KIBUYE Tél (250) 0252568024, (250) 0252568020 ; Tél / Fax (250) 0252568356 e-mail : [email protected]

5

Hatanzwe ibitabo bigenewe urubyiruko ku nyigisho zo kwirinda icyorezo cya SIDA n’ubuzima bw’imyororokerere; itanga ibindi bitabo bifasha abantu kubana kivandimwe birinda amacakubiri ahubwo bimakaza umuco w’amahoro;

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje ko igira uruhare mu gutabariza abahuye n’ibiza ndetse n’ibindi byago bigwirira abatuye Isi ( Inzara , Umutingito, inkangu …) ;

Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uburyo ikangurira abantu umuco wo gufashanya hagati yabo cyane hitabwa ku bababaye kurusha abandi mu miryango ndetse no kubatabariza igihe bibaye ngombwa.

5. GUSHIMIRA ABAFATANYABIKORWA BITABIRIYE IMURIKA BIKORWA

Ku munsi usoza imurikabikorwa mu Karere ka Karongi abafatanyabikorwa baryitabiriye bose bahawe icyemezo cy’ubwitabire no kugaragaza ibikorwa (Bagera kuri 60)

Agendeye ku myanzuro yatanzwe n’Akanama JADF-KARONGI yari yashinze gusuzuma uko Abafatanyanyabikorwa bigaragaje muri iki gikorwa, Prezida wa JADF Padri J.Paul RUTAKISHA yatangarije abari aho Abafatanyabikorwa bagaragaje udushya(Créativités ou/et Inovations)muri iri murikabikorwa.

Nyuma y’ibyo yatumiye Umuyobozi w’Akarere ka Karongi gushyikiriza Certificats z’Indatwa ku bafatanyabikorwa icumi (10) baje ku isonga mu kugira no kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bigirira akamaro abaturage batuye akarere ka Karongi. Abo ni AKARERE KA KARONGI, UMURENGE WA RUBENGERA, ICAP, PRO-FEMME, Association TUBIBE AMAHORO, ETO Kibuye, CARITAS NYUNDO/KIBUYE, PSP (Coopération Suisse), Banque populaire Ishami rya Kibuye.

Padiri Umuyobozi wa Caritas Nyundo/Kibuye, abagenerwabikowa n’abakozi bishimira icyemezo cy’ishimwe bahawe

n’Umuyobozi wa Karere ka Karongi mu kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bifasha mu iterambere ry’Akarere.

Page 6: CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA … · udasanzwe w’urutoki rwitaweho neza rwo muri Paruwasi ya Kibuye. Caritas Nyundo/Kibuye yagaragaje uruhare mu kwigisha imiryango ikennye

DIOCESE DE NYUNDO CARITAS NYUNDO/ KIBUYE

B.P. 20 KIBUYE Tél (250) 0252568024, (250) 0252568020 ; Tél / Fax (250) 0252568356 e-mail : [email protected]

6

UMWANZURO Uyu mwanya wabaye igihe cyiza kuri Caritas Nyundo/Kibuye kuko abasuye standi bose barushijeho kumenya ibikorwa binyuranye ikora, imikorere n’imikoranire n’izindi nzego zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera ku giti cyabo. Turashimira Umushumba wa diyosezi ya Nyundo , Abapadiri , Abihaye Imana ,abantu bose dufatanya nabo mu bikorwa byinshi binyuranye tugeza ku baturage binyujijwe muri ya mashami uko ari atatu : Ishami ry’amajyambere , Ishami ry’Ubuzima n’Ishami ryo kwita ku batishoboye hagamijwe gukomeza kurushaho guha no gusubiza agaciro ikiremwa-Muntu.

IMANA IBAHE UMUGISHA. Padiri Thaddée MUSABYIMANA Umuyobozi wa CARITAS NYUNDO/KIBUYE.